Ikipe ya Kavumu AC yijejwe ubufasha muri gahunda yo kuzamura impano z’abakiri bato

Kuva muri 2018, mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi hatangijwe ikipe y’imikino ngororamubiri « Kavumu AC » muri gahunda yo gufasha abakiri bato kugaragaza impano zabo.
Iyi kipe ikorera imyitozo ku kibuga cya Rugando cyatunganyijwe neza muri 2020 aho urubyiruko rutozwa imikino inyuranye irimo umupira w’amaguru « Football », umupira w’amaguru ukinirwa ku mucanga « Beach Soccer » na Volleyball ikinirwa ku mucanga « Beach Volleyball ».





Kuri iki kibuga kandi uretse aho abana birukira hari n’aho bitoreza gusimbuka umurambararo ndetse no gusimbuka urukiramende byose bikubiye mu mikino ngororamubiri «Athletics ».



Ku wa Gatandatu taliki 26 Ugushyingo 2022 ubwo habaga umuganda rusange, abana bitoreza kuri iki kibuga baherekejwe n’ababyeyi babo bakoze umuganda wo gusukura iki kibuga nyuma basurwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere aho yari kumwe na Depite Rubagumya Furaha Emma uyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu ndetse na Depite Ndoriyobijya Emmanuel.
Umwe mu bana bakina imikino ngororamubiri muri Kavumu AC, Uwamahoro Chantal yatangaje ko gukora siporo byamufashije cyane kuko bituma yiga neza ndetse akaba yaranashoboye kwitwara neza akegukana imidali 5 mu marushanwa atandukanye amaze kwitabira ku rwego rw’igihugu mu mikino ngororamubiri.
Mukamugema Hyacinthe, umubyeyi w’abana 5 aho 4 muri bo bakina imikino ngororamubiri yatangaje ko iki gikorwa yacyishimiye cyane kuko muri aba 2 bamaze kujya ku bindi bigo babikesha gukina kandi n’abandi 2 basigaye bafite amahirwe yo kugenda.
Ati : «Iki gikorwa ndagishyigikiye, ibisabwa bishoboka mu bushobozi bwanjye ndabibaha kuko nabonye bifite akamaro.»
Mukamugema usanzwe ari muri Komite nyobozi y’ababyeyi barerera muri Kavumu AC yakomeje avuga ko umwana wa mbere agitangira yamuciye intege ataramenya uburyo siporo ifite akamaro. Ati : « Nabonye ibyiza byayo nanjye ubu ndashishikariza ababyeyi bagenzi banjye kureka abana bakajya mu mikino itandukanye kuko umwana ashobora gukuramo amahirwe ».
Umuyobozi wa Kavumu AC, Hirwa Isaie yatangaje ko bishimiye kuba ubuyobozi bwarabahisemo kuza kureba ibikorwa byabo nk’ikipe ifasha urubyiruko kuzamura impano zitandukanye cyane cyane imikino ngororamubiri irimo kwiruka n’amaguru, gusimbuka umurambararo no gusimbuka urukiramende.

Yakomeje avuga ko kandi hari n’abakina umupira w’amaguru mu bakobwa n’abahungu ndetse hari n’ibindi bibuga birimo umupira w’amaguru wo ku mucanga “Beach Soccer”, Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”.
Hirwa avuga ko aho iki kibuga kiri hari ibyakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi ndetse n’abaturage mu bikorwa by’umuganda n’ubu bikaba bigikomeje ariko bagifite imbogamizi z’umuhanda uhuza iki kibuga n’umuhanda wa kaburimbo ni ukuvuga umuhanda uhuza Umurenge wa Musambira na Nyarubaka.
Avuga ko Abadepite bemeye kubakorera ubuvugizi uyu muhanda ndetse n’ikiraro bigakorwa kuko bizatuma n’amakipe akomeye akoresha kiriya kibuga. Aba bayobozi kandi biyemeje no gukorera ubuvugizi iyi kipe ikabona ibikoresho abana bifashisha mu mupira w’amaguru ndetse n’imikino ngororamubiri «Athletics».
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yatangaje ko ibyo Kavumu AC ikora bishimishije kandi n’abashyitsi babyishimiye.
Yakomeje avuga ko kuri iki kibuga hari byinshi bikibura ariko bagiye gushyiramo imbaraga kikajya ku rwego rwiza. Ati : « Uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzakomeza kuhatunganya. Umuhanda ndetse n’ikiraro cyambuka kiza hano biri mu bigomba gukorwa, ingengo y’imari niboneka tuzahatunganya abantu bajye bahagera nta nkomyi. »

Dr Nahayo avuga ko ibikorwa nk’ibi bya siporo bikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo bafashe urubyiruko kuko bibarinda kujya mu ngeso mbi.
Depite Ndoriyobijya Emmanuel yatangaje ko bari muri gahunda yo gusura abaturage bareba ibikorwa by’iterambere bibanda mu byiciro byihariye.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bya Kavumu AC ari ibyo gushimwa kuko muri henshi bagiye basura muri uyu Murenge ari ho basanze igikorwa nk’iki kibumbira hamwe urubyiruko bakitoza imikino itandukanye ndetse bakanaherekezwa n’ababyeyi babo.

Depite Ndoriyobijya avuga ko ibi biri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda kugira ibikorwa remezo nk’ibi hirya no hino mu Tugari n’Imirenge mu rwego rwo kuzamura impano z’abana ndetse bikanafasha mu bukangurambaga kuri gahunda zitandukanye nko kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.
Agaruka kuri iki kibuga, Depite Ndoriyobijya yatangaje ko baganiriye n’ubuyobozi bw’Akarere bukabizeza ko ikiraro ndetse n’umuhanda uhagera biri muri gahunda yo gukorwa mu minsi ya vuba. Ati : «Natwe tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira go ibikorwa bizihutishwe.»
Ikipe ya Kavumu AC yatangiye ifite abana bagera ku 180 mu mikino ngororamubiri « Athletics » bagenda bacika intege ariko kuri ubu mu myitozo ya buri munsi baba bafite abagera kuri 50.
Mu mupira w’amaguru bafite ikipe y’abakobwa n’abahungu mu byiciro by’imyaka 13, 15 na 17 aho bamaze kugira abana basaga 120.
Mu myaka 5 iyi kipe imaze yatanze abakinnyi mu makipe arimo GS St Aloys i Rwamagana aho babahaye abana 5 barimo n’uwitabiriye imikino ya “Commonwealth Games 2022” yabereye i Birmingham mu Bwongereza. Bahaye kandi GS Remera Rukoma abana 6 ndetse n’ikipe ya SINA Gerard AC bayiha abana 5. Bivuze ko bamaze gutanga abakinnyi beza mu gihugu bagera kuri 16.
Iyi kipe yitabiriye amarushanwa atandukanye ategurwa n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” aho imaze kwegukana imidali 48. Ubuyobozi bw’iyi kipe bushimira RAF kuko yabahaye umutoza ufite “Level 1”.

Ubu iyi kipe ikomeje kwitegura amarushanwa ateganyijwe mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2022 akazabera mu Karere ka Bugesera.


Mberekimana gadi says:
Ugushyingo 30, 2022 at 9:20 amImana ikomeze ibashyigikire kamonyi kwisonga nyarubaka oyeee.