Ikigo IZI cyabonye miliyoni 300 Frw zongera bisi zikoresha amashanyazi i Kigali

IZI, ikigo giteza imbere ubwikorezi bw’imodoka zikoresha amashanyarazi muri Afurika, cyabonye inkunga y’ibihumbi 222 by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda, izifashishwa mu kongera izindi bisi eshanu zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa IZI, izo bisi zitezweho kuzaba ziri muri bisi zigezweho mu Mujyi wa Kigali, aho zizaba zifite umwanya wihariye ku mushoferi, ifite intebe igezweho zinepa, aho bayoborera imodoka hacana amatara (LCD Dashboard), aho binjirira uteye intambwe imwe gusa, mu nzu mo imbere, hasi harambuye ku buryo harushaho gufasha abagenzi.
Icyo kigo nanone kandi kirateganya kubaka igaraji isana za bateri zagize ikibazo ndetse no kongerera ubushobozi urwego rw’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda.
Mu birebana no kongera ibikorwa remezo byorohereza iterambere ry’ubwikorezi bw’imodoka zikoresha amashanyarazi, IZI Electric yatangije gahunda yibanda ku mahugurwa agamije kwimakaza iterambere ry’izo bisi zikoresha ikoranabuhanga, gusuzuma bateri, no kugemura ibibazo imodoka z’amashanyarazi zihura na zo.
Ibyo ni bimwe mu bizakomeza gukorwa mu kuziba icyuho cy’ubumenyi ku modoka zikoresha amashanyarazi zikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa IZI Alex Wilson, yavuze ko ubumenyi budahagije ku ikoranabuhanga ry’imodoka zikoresha amashanyarazi bushobora kubangamira iterambere ry’uru rwego rwitezweho umusaruro uzira amakemwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Amahugurwa azatangwa yitezweho kongera abakozi bakenewe mu gushyigikira uru rwego rw’ikoranabuhanga ry’imodoka zikoresha amashanyarazi, hibandwa cyane ku rikkoresha umuriro w’amashanyarazi wo hejuru, imicungire ya za batiri, ubumenyi bwo kuzisana hashingiwe ku bumenyi butandukanye n’ubusanzwe bukoresha
Muri Mata 2024, IZI Electric yazanye mu Rwanda izindi bisi eshanu ku bufatanye na Sosiyete ya Kigali Bus Services (KBS), hagamijwe kurushaho kwagura ubwikorezi bwifashisha imodoka zikoresha amashanyarazi mu mijyi itera imbere muri Afurika.
Icyo kigo cyemeje ko icyiciro cya mbere cy’izo bisi cyageze ku ntsinzi mu mezi ane gusa, aho cyari kimaze gukora ibilometero 74 000, zikaba zari zimaze gutwara abagenzi basaga 25 000 ari na ko zigira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy’ingendo ku kigero cya 38%.
By’umwihariko izo bisi uko ari eshanu zivugwaho kuba zaragabanyije nibura toni 60 z’ibyuka bihumanya ikirere, nk’uko bishimangirwa n’imibare itangwa n’urubuga rwa IZI rukurikirana imikorere y’izo bisi.
Hagati aho, ubusabe bw’ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bisaba kugezwaho izi bisi bukomeje kwiyongera, aho IZI imaze gusinyana amasezerano n’ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo bizagezweho bisi zirenga 100.
Kuva yagera mu Rwanda, IZI Electric yashyize imbaraga mu kwagura ibikorwa byayo. Muri Kamena 2024, icyo kigo cyatangaje ubufatanye n’Ikigega Gitera Inkunga Imishinga y’Ibidukikije (FONERWA) hagamijwe guteza imbere ubwikorezi burambye mu Mujyi wa Kigali.
Ibyo byahuriranye n’igikorwa cyo kwinjiza bisi eshanu mu Mujyi wa Kigali, ari na zo zagize uruhare mu kurushaho kunoza uruhererekane rwa taransiporo no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Muri uko kwezi kandi, icyo kigo cyatangije sitasiyo yiswe IZI Fast Charge, kigaragaza ko ari yo ya mbere yari igeze mu Rwanda ifite ubushobozi bwo kuzuza batiri y’imodoka mu gihe gito, ikaba iherereye kuri at Century Park i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.
Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’imodoka na moto bikoresha amahsanyarazi hagamijwe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, Guverinoma y’u Rwanda yakuriyeho imisoro imodoka zikoresha amashanyarazi zinjizwa mu gihugu ndetse n’iza hybrid kygeza mu mpera z’umwaka mushya wa 2024/2025.


