Ikigo Gilead Sciences cyemereye u Rwanda doze 5000 by’umuti wa Marburg

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Gilead Sciences, Ikigo gikora imiti cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024 cyatangaje ko kigiye guha u Rwanda doze 5000 y’umuti ugagabanya ubukana bw’indwara iterwa na virusi ya Marburg.

Icyo kigo cyavuze ko icyo ari igikorwa kizashoboka ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo (Africa CDC).

Anu Osinusi, Visi Perezida w’Ishami ry’Ubushakashatsi kuri Virusi za Hepatite, izibasira imyanya y’ubuhumekero na Virusi nshya, yagize ati: “Icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda ni kimwe mu binini mu mateka kandi mu gihe igihugu cyubatse inzego z’ubuzima zikomeye, virusi nka Marburg zishobora zishobora kugeza mfu zirushaho kwiyongera.”

Yakomeje agira at: “Mu bunararibonye bwagutse bwa Gilead mu bumenyi bwa virusi, twiyemeje gutanga umusanzu mu gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’icyo cyorezo mu buryo bukwiye bushoboka bwose. Icyo twibandaho ni ugukorana bya hafi na Guverinoma n’abayobora mu nzego z’ubuzima mu gufasha abantu kubona umuti wa emdesivir ngo ukoreshwe by’agateganyo.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubuzima aheruka kuvuga ko u Rwanra rwiteguye kwakira doze 5 000 z’uyu muti wa Remdesivir kugira ngo utangire gukoreshwa by’agateganyo.”

Umuyobozi wa Africa CDC Dr Jean Kaseya, yavuze ko bakomeje gukorana bya hafi n’u Rwanda ndetse na Gilead kugira ngo babone umuti w’iyi ndwara itera umuriro mwinshi no kuva amaraso.

Yongeye gushimangira ko uyu muti wa Remdesivir utaremezwa ku kigero cya 100% nk’umuti wizewe ushobora kuvura neza virusi ya Marburg, ati: “dufite ibihamya ko uyu muti urimo kuvura iyi ndwara.”

Ubuyobozi bwa Gilead bushimangira ko Remdesivir yatangiye gutangwa nk’umuti wo kuvura virusi ya Marburg nyuma yo kwemezwa by’agateganyo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA).

Ku wa 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima ni bwo yemeje ko virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda, kugeza ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira ni bwo byatangajwe ko abamaze kwandura iki cyorezo ari 37 barimo 11 bamaze gupfa na batanu bakize.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yatangaje ko Virusi ya Marburg ikomeye cyane kandi ari indwara yica ku buryo bukabije mu bantu.

Mu byorezo byabaye mu bihugu bitandukanye, abantu 86% banduraga byarangiye bahasize ubuzima. Kugeza uyu munsi nta muti n’umwe uremezwa burundu ko ushobora  kuvura iyi ndwara mu buryo bwizewe ariko ngo hari imiti inyuranye ikomeje kugeragezwa.

Gusa OMS ishimangira ko kongera amazi mu mubiri no kuvuraibimenyetso byongera amahirwe yo gukira iyi ndwara iyo bikozwe mu maguro mashya by’umwihariko.

Johanna Mercier, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Gilead, yavuze ko batazahwema gukomeza gukorana na Leta y’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu ruhando mpuzamahanga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE