Ikigo cyo muri Isiraheli cyatsindiye kugeza Biyogazi mu Rwanda

Ikigo cyo muri Isiraheli cyitwa HomeBiogas kigiye gutangira gukwiza ibikorwa remezo bya Biyogazi bigezweho mu Burasirazuba bw’u Rwanda, bikaba byitezwe ko bizafasha gutunganya amase y’inka ziboneka cyane muri ako gace igahinduka ingufu zisubira.
Ibikorwa bya HomeBiogas, bigiye guterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’aho icyo kigo gitsindiye isoko ryo gukwirakwiza ingufu zisubira mu Rwanda, kandi kikaba cyaragaragaje ubushobozi bwacyo mu nkambi z’impunzi mu bihugu nka Malawi na Zimbabwe.
Amakuru y’uko HomeBiogas iri mu myiteguro yo gutangira ibikorwa byacyo mu Rwanda yatangarijwe bwa mbere mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’Ikirere (COP27) yabaye ku nshuro ya 27 guhera ku ya 6 kugeza kuri uyu wa Gatanu taliki ya 18, i Sharm El-Sheikh mu Misiri.
Bivugwa ko HomeBiogas izakwirakwiza imashini zibyaza umusaruro amase n’amaganga biboneka mu nzuri z’aborozi bo mu Rwanda by’umwihariko mu nzuri zo mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Biteganyije ko uwo mushinga uzaba ukubiyemo no guhugura abaturage ku mikorere n’imikoreshereze y’iryo koranabuhanga rishya kugira ngo rizabashe gutanga umusaruro mwiza n’ingufu zinoze.
Umuyobozi Mukuru wa HomeBiogas, Oshik Efrati, yagize ati: “Kimwe mu bikwirakwiza mu kirere imyuka myinshi ya Gaz Methane ni amase n’amaganga binyanyagira mu mirima. Igisubizo gitangwa na HomeBiogas gifite igisobanuro cy’ingenzi mu iyongeragaciro rikenewe mu kubungabunga ibidukikije kubera ubushobozi gifite mu kugabanya iyoherezwa mu kirere rya gaz methane nyinshi.”
Yakomeje avuga ko iryo koranabuhanga bagiye kuzana mu Rwanda ritunganyiriza imyanda aho iri ndetse rikagabanya ibyuka bihumaya ikirere bituruka mu myanda y’amatungo birangira rigabanyije ikigero cya toni esheshatu buri mwaka ku Isi yose.
Guhindura umwanda w’inzuri mo ingufu zinoze zifashishwa ndetse n’ifumbire y’imborera imeze neza, byitezweho kurushaho kunoza imibereho y’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane ko abahinzi borozi bazarushaho kwihaza ku ifumbire n’imiryango ikarushaho kwishimira ingufu ziramba yitunganyirije.
Iryo koranabuhanga rishya rizanywe na HomeBiogas riha aborozi ibisubizo bitandukanye bituma umusaruro wabo w’ubuhinzi n’ubworozi wiyongera ndetse bikajyana n’ubwiyongere bw’amafaranga binjiza mu mirimo yabo.
Efrati yakomeje agira ati: “Twishimiye ko Umuryango w’Abibumbye watoranyije ikoranabuhanga ryacu ku nshuro ya 3 muri uyu mwaka. Umushinga wacu wa mbere na Loni wakorewe mu nkambi z’impunzi muri Malawi na Zimbabwe kandi washyizwe mu bikorwa neza, bityo gutsindira iri soko rindi bizageza ikoranabuhanga ryacu ku mimiryango amagana yo mu Rwanda.”
Yakomeje ashimangira ko gutsindira iryo soko babibona nk’ubucuruzi bw’ingenzi kandi bizera ko bishyira ibuye ry’ifatizo ku mahirwe menshi azarushaho kuboneka uko bazagenda batanga serivisi nziza.
Yavuze ko ku Isi yose bakomeje kubona ubusabe bw’ikoranabuhanga rigezweho batanga mu kubyaza ingufu imyanda y’amatugo n’iy’abantu, ndetse muri COP27 aho bamurikiye ibikorwa bahabonye impinduka nyinshi z’ubusabe bw’abifuza gukorana na bo, cyane ko ibikorwa byabo bitandukanye n’imikoreshereze ya biyogaze isanzwe.
Gahunda yo gukoresha Biyogaze mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2007, nka bumwe mu buryo bwo gutegurira Abanyarwanda ingufu zisukuye n’uburyo bwo guteka bugezweho butangiza ibidukikije, ndetse budashyira ubuzima bw’abantu mu kaga kuko bazaba batagihura n’imyotsi, kunoza isuku yo mu bikoni ndetse no kugabanya umutwaro ku bagore n’abana wo gutashya inkwi zo gutekesha.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019 yavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda yatanze Nkunganire y’amafaranga y’u Rwanda 300,000 kuri buri rugo rwashatse gukoresha Biyogaze ariko ubushakashatsi bwo mu 2019/2020 bwerekanye ko nibura 77.7% bagikoresha inkwi bateka ibyo kurya, mu gihe 17.5% bakoresha amakara na ho 4.2% bakaba ari bo bakoresha gaze cyangwa biyogaze.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo iyo mibare y’abakoresha inkwi n’amakara igabanyuke ku buryo abakoresha inkwi bagera nibura kuri 42% bitarenze mu mwaka wa 2024, mu rugendo rurimbanyije rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Biyogazi ni bumwe mu buryo bwitezweho amakiriro mu kugabanya ingano y’abakoresha ingufu zangiza ibidukikije mu guteka no kubona izindi ngufu bakenera no kugera ku ntego Igihugu cyihaye.
Imigendekere mibi y’igeragezwa rya biyogaze mu Rwanda, ku nshuro ya mbere yatewe n’impamvu zinyuranye zirimo kutabona abazikora ku gihe zigize ikibazo, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikaba ihamya ko biyogaze ikiri uburyo bwizewe kandi bujyanye n’icyerekezo cyo kubona ingufu zihagije mu muryango nyarwanda.