Ikigo cy’Icapiro ry’Igihugu, RPC Ltd, cyabonye Inama y’Ubutegetsi nshya

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ikigo cy’Icapiro ry’Igihugu gikora Ubucuruzi (RPC/ Rwanda Printery Company Ltd), cyabonye Inama y’Ubutegetsi nshya isimbura iyari isanzweho irangije manda yayo, ubuyobozi bushya bukaba bwijeje gukomeza kuyobora icyo kigo mu iterambere.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025, aho wayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) Kayinamura Ulrich, unitabirwa n’Umuyobozi w’Inzibacyuho wa RPC Ltd Bizimana Jerome n’abandi.

Inama y’Ubutegetsi nshya iyobowe na Ntare Jerry, wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) ari na cyo gifite imigabane 100% ya RPC Ltd.

Ntare yungirijwe na Tengera Grolia mu gihe mu bandi bagize iyo Nama y’Ubutegetsi harimo Mukayiranga Daniella Odette, Eng. Bakundukize Raymond na Niyomugabo Eric.

Ubuyobozi bushya bwijeje gushyira itafari ku byakozwe kugira ngo ikigo gitere imbere kurushaho ndetse hongerwe ingano n’ubwiza bw’ibyari bisanzwe bikorwa.

Ntare Jerry yagize ati: “Tugiye guteza imbere ibyo bari basanzwe bakora ariko tubongerere imbaraga n’ubushobozi ku buryo bacapa ibintu byiza kandi byinshi icyarimwe.”

RPC yashimye Inama y’Ubutegetsi icyuye igihe, ku bw’umurava n’ubwitange byabaranze byatumye umutungo w’ikigo uzamuka n’urwunguko rukiyongera.

Uko imyaka yagiye isimburana ibyagurishijwe byariyongereye, aho mu 2024 byageze kuri miliyari zisaga 4 z’amafaranga y’u Rwanda, bikikuba kabiri ugereranyije n’umwaka wabanje.

Umuyobozi w’Inzibacyuho wa RPC Bizimana Jerome, yagaragaje ko yizeye imikoranire myiza n’Inama y’Ubutegetsi nshya, izabafasha mu gutsindira amasoko arenze ayari asanzwe, kurushaho gukorera neza ababagana no kongera umusaruro w’ibyo bakora.

Yagize ati: “Tuyitezeho kudufasha gupigana bihagije n’abandi bakora nk’ibyo mu gutsindira amasoko agezweho (Digital Printing) no kongera ibyo dukora.”

Yagaragaje ko urwunguko rwavuye mu mikoranire myiza n’abafatanyabikorwa, ari na ho ahera abizeza kurushaho kunoza imikoranire no kubaha ibyiza birenze ibyo basanzwe babona.

Bizimana yagaragaje ko RPC izakomeza gutanga serivisi zinoze zirebana n’icapiro, anakangurira abatarayigana kuyegera kuko ari umufatanyabikorwa udatenguha.

Inama y’Ubutegetsi nshya isimbuye iyari isanzwe yari iyobowe na Dr. Joseph Nzabonikuza, wari wungirijwe na Mukayiranga Solange mu gihe mu bandi bari bafatanyije harimo; Mukeshimana Marcel, Kiiza Yosam na Zigira Alphsonse.

Raporo ya RPC ya Gicurasi 2024 yagaragaje ko icyo kigo gikora cyunguka kuva mu mwaka wa 2021 aho cyunguka angana na 25% ugereranyije n’igishoro buri mwaka.

Uhereye iburyo, Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund Kayinamura Urlich, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RPC Ltd Bizimana Jerome n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi nshya Ntare Jerry
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RPC Bizimana Jerome, yishimiye gukorana n’Inama y’Ubutegetsi nshya
Abagize Inama y’Ubutegetsi nshya bishimiye gukorana n’ikigo nka RPC gitanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’Igihugu
Ntare Jerry yijeje umusanzu wabo mu kurushaho guharanira iterambere rya RPC Ltd

Amafoto: Olivier TUYISENGE

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Gisagara says:
Mata 15, 2025 at 7:03 am

Proud of you bayobozi beza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE