Ikigo Bloomberg kigiye gushinga ishami rya televiziyo i Kigali 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umujyi wa Kigali witezweho kwakira ishami rya televiziyo y’Ikigo mpuzamahanga cy’itangazamakuru Bloomberg cyibanda ku nkuru z’ubukungu n’ishoramari, bitarenze umwaka utaha wa 2023. 

Ni icyemezo cyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Bloomberg Stephen Colvin, washimangiye ko sitidiyo ihoraho izashingwa i Kigali izaba ari imwe mu ntambwe zikomeye zitewe mu kwagura serivisi z’icyo gitangazamakuru cy’Abanyamerika ku mugabane w’Afurika. 

Calvin yavuze ko bagiye gushinga sitidiyo i Kigali kubera ko hakomeje kugaragara umubare munini w’abakurikirana icyo gitangazamakuru ku mugabane w’Afurika, ariko na none hakaba harimo kurebwa ku ruhande rwo kuba Afurika irimo guhindura ipaji mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’ubukungu. 

Yagize ati: “Tunejejwe no kuba tugiye kwagurira aho tugera ku bakunzi b’amakuru y’imari n’ubucuruzi muri Afurika binyuze mu gushora imari mu biganiro n’ibikorwa byo mu Karere.” 

Biteganyijwe ko Bloomberg izongera ibiganiro no gutara amakuru imbonankubone bikorewe i Kigali ariko bikagaragara ku miyoboro itandukanye yayo.

Ahandi izajya ikorera inkuru za “Live” ni i Johanesburg muri Afurika y’Epfo, Lagos muri Nigeria na Nairobi muri Kenya mu kongera ingano y’amakuru agezweho kandi mashya yo ku mugabane mu rwego rw’ubukungu. 

Umunyamakuru wa Bloomberg Jennifer Zabasajja, biteganyijwe ko ari we uzajya ayobora amakuru yakusanyijwe na bagenzi be muri Afurika, akaba ari na we uzahuza ibikorwa bya Bloomberg muri Afurika n’indi mirongo yose y’iki gitangazamakuru.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB) Clare Amanzi, yagize ati: “Twishimiye kwakira Bloomberg TV muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, aho izaba ifite sitidiyo mu Murwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali.”

Yakomeje avuga ko, ibi bizagira uruhare mu kongera inkuru zitangazwa ku bikorwa byinshi by’iterambere n’inkuru z’ubucuruzi zigezwa ku Banyafurika kimwe n’abatuye ku yindi migabane. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE