Ikibazo dufite ni umutekano- Perezida Kagame avuga ku bibazo bya RDC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutarajwe ishinga n’amabuye y’agaciro ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC), ko ahubwo icy’ibanze mu ntekerezo z’Abanyarwanda ari umutekano bifuza kubona mu gihe kirambye.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro 69 ‘𝕏 MINUTES’ yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfa, cyagarutse ku ngingo zinyiranye zirebaba n’umutekano muke muri RDC, ibirego bishinjwa u Rwanda ndetse n’impamvu rukunda kugerekwaho kuba nyirabayazana w’umutekano muke muri icyo gihugu cy’abaturanyi.
Perezida Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda rukomeza gutwererwa gusahura amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa RDC binyuze mu guteza umutekano muke, mu gihe ari rwo ruhangayikishijwe n’umutekano warwo.
Impungenge z’u Rwanda ku mutekano muke zishingiye ahanini ku kuba Guverinoma ya RDC yarifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize baruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mugambi wo guhungabanya umutekano no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nanone kandi imiyoborere mibi ya RDC ikomeje guha urwaho ukwisubiramo kw’urwango n’amacakubiri ari na byo shingiro by’intambara y’amoko yadutse mu Burasirazuba.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi bikomeye ku Isi bishinja u Rwanda guteza umutekano muke muri icyo gihugu cy’abaturanyi rukurikiyeyo amabuye y’agaciro, mu gihe ari byo bihakura umutungo kamere utagira ingano ufatiye runini iterambere ryabyo.
Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushobora kuza ku ndiba y’urutonde rw’ibihugu amagana bifitiye inyota cyangwa byifuza amabuye y’agaciro ya Congo.
Ati: “Urebye ibihugu 100 byifuza amabuye y’agaciro ya Congo aho baba bavuye hose, mu Bushinwa, i Burayi, Amerika, Canada n’ahandi, harimo natwe twese bo mu Karere, u Rwanda rwaza ku mwanya w’ijana, rwaza ku ndiba.”
Yavuze ko ikibazo kibaho ari uko u Rwanda ari rwo rwikorezwa umugayo w’abiba amabuye ya RDC kandi rutayitayeho mu gihe ruhanganye n’ibibazo by’umutekano muke bituruka muri icyo gihugu.
Yakomoje ku buryo ibihugu byungukira cyane ku gusahura imitungo kamere yo muri RDC ntacyo bisigaza inyuma, birangaza Isi bigereka ibyo bibazo ku Rwanda bikoresheje imbaraga z’itangazamakuru rikomeye bikoresha ndetse n’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.
Ati: “U Rwanda ni rwo rwabaye urwo kwitakana muri ibyo bibazo kubera ko urwo rutonde rw’abagera kuri 99 ku ijana ni ba bandi bafite ubushobozi bw’itangazamakutu n’ibindi byose. Nanone kandi kuri bo barungukira kuri politiki mbi ya Congo. Abenshi muri bo bashobora kuba bafite imigabane mu bigo byashinzwe ku bufatanye na Tshisekedi [Perezida wa RDC]…”
Aho ni ho yahereye agaragaza ko ikiraje ishinga u Rwanda atari amabuye y’agaciro, ahubwo ikirurangaje imbere cy’ibanze ari umutekano w’abaturage, kuko aho abandi bashobora kubifata nk’imikino u Rwanda rubibonamo ikibazo cyo gupfa no gukira.
Ati: “Ikibazo cyacu si amabuye y’agaciro. Nta ho gihuriye n’amabuye y’agaciro. Ikibazo cyacu kirebana n’umutekano, kandi igihe cyose tutizeye umutekano wacu w’igihe kirambye ntabwo dushobora gutekereza iby’amabuye y’agaciro. Icyo ni cyo cyaza inyuma mu bitekerezo byacu.”
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko mu gihe RDC yohereza mu mahanga hejuru ya 70% by’amabuye y’agaciro ya Cobalt akoreshwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, hejuru ya 80% y’ibirombe acukurwamo bicungwa cyangwa biterwa inkunga n’ibigo byo mu Bushinwa.
Bivuze ko RDC ifite umugabane ungana na kimwe cya kane cy’amabuye ya Cobalt akorwamo za telefoni, imodoka n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Raporo ya Ikigo OEC yagaragaje ko RDC yohereje mu mahanga zahabu ifite agaciro ka miliyoni 21.1 z’amadolari y’Amerika, iza ku mwanya wa 125 ku rutonde rw’ibihugu biyohereza kandi muri uwo mwaka zahabu yari ibuye rya 20 mu mabuye yoherezwa mu mahanga cyane muri icyo gihugu.
Nanone kandi ibihugu byoherezwamo zahabu ivuye muri RDC ni Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bushinwa, Afurika y’Epfo, Hong Kong.
Bimwe mu bigo byamenyekanye cyane mu gucukura amabuye y’agaciro muri RDC harimo AngloGold Ashanti, Barrick Gold Corporation iri mu bikomeye ku Isi, Infinity Lithium Corp, Randgold Resources n’ibindi kandi byose nta na kimwe gifitanye isano n’u Rwanda.
Bivugwa ko umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC uri mu bifasha ibihugu bikomeye ku Isi gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho n’imwe mu miryango mpuzamahanga yagiye igaragara muri urwo ruhererekane rutemewe rw’ubucukuzi.