Ikibazo cy’ibura rya Bibiliya kigiye gushakirwa umuti

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR, bwateguye igitaramo cyiswe ‘Ewangilia Easter Celebration Concert’ hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura rya Bibiliya mu Rwanda.

Pasiteri Viateur Ruzibiza, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, yavuze ko kwitabira iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 kuri BK Arena, ari ugushyigikira Bibiliya no guhangana n’ibura ryayo.

Imiryango izaba ifunguye guhera Saa Munani, Saa kumi igitaramo gitangire.

Ni igitaramo cy’amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

Nicodeme Nzahoyankuye, umwe mu bategura iki gitaramo, yavuze ko bagiteguye mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.

Ati: “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Ibiciro byo kwinjira ni 5,000 Frw ahasanzwe, ahisumbuyeho ni 10,000 Frw, mu myanya y’icyubahiro ni 15,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho ku meza yicarwaho n’abantu batandatu ni 200,000 Frw.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uherutse gutanga za ko 80% by’abaterankunga ba Bibiliya bagabanyutse, bigatuma Bibiliya mu Rwanda zikomeza kubura.

Umuryango wa Bibiliya wemewe mu Rwanda mu 1982, icyo gihe watumizaga Bibiliya 30,000 buri mwaka. Kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, hatumizwa Bibiliya 200,000 ku mwaka. 

Ubuyobozi bw’uyu Muryango buhamya ko Bibiliya zikenewe zikiri nke ugereranyije n’izikenewe mu Rwanda.

Kugira ngo umukirisitu ashobore kugura Bibiliya mu Rwanda, asabwa kwishyura hagati y’amadolari 4 na 8. Ni mu gihe kugira ngo Bibiliya iboneke bisaba amadolari 100.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije gahunda y’ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya Campain’ igamije gutuma Bibiliya ziboneka.

Ni ubukangurambaga buzarangirana n’igitaramo cyitezwe na benshi ‘Ewangilia Easter Celebration Concert’ mu masaha hafi 80 asigaye.

Amafoto: Uwamaliya Cécile

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE