Ikaze muri Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare ku munsi wa 6 (Live)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Imvaho Nshya ikomeje kubagezaho umunota k’uwundi uko shampiyona y’Isi y’Umukino w’amagare irimo kugenda, ku munsi wayo wa 6 tariki 26 Nzeri 2025.

Ni shampiyona yatangiye gukinwa mu mwaka w’i 1921 itangira ikinwa n’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cy’abagabo gusa.

Nyuma y’imyaka itandatu mu 1927 nibwo Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare mu muhanda yatangiye mu buryo bw’ababigize umwuga, kugeza aho u Rwanda rwayakiriye nyuma y’imyaka 103 ibayeho.

Nyuma yo gutangira ikinwa n’abatarabize umwuga, iki cyiciro cyakomeje no gukinwa imaze kuba iy’abanyamwuga kugeza mu 1995 ubwo cyakurwagamo kigasimbuzwa icy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo.

Mu cyiciro cy’abagabo bari munsi y’imyaka 23, kigiye gutangirana n’abakinnyi 121. Harimo Abanyarwanda bane ari bo; Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Ethienne na Ufitimana Shadrack.

12h00′: Isiganwa riratangiye. Abakina bahagurukiye KCC ni naho bagomba kurangiriza. Barakora ibilometero 164.6.

Abasiganwa ni abatarengeje imyaka 23 mu bagabo. Barakoresha umuhanda KCC-Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka kuri Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC, ariko bazenguruke inshuro 11 zingana n’ibilometero 164.6.

12h08′: Abakinnyi bane bamaze gucomoka mu gikundi bakora icyitwa ‘Break away’. Basigaje gukora ibilometero 159.9.

12h10′: Abasiganwa bageze Golf aho Abanyarwanda batari bake barimo kubereka urukundo bafitiye igare.

12h15′: Igikundi cy’imbere ‘Peloton’ kiyobowe n’Umunya-Poland, POMORSKI Michal.

12h16′: Igikundi kiri imbere gisigayemo Batatu.

12h17′: Abasiganwa bose barimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 65 ku isaha, aho barimo kumanuka kuri RIB.

12h18′: Cya gikundi cya mbere gitangiye kuzamuka Kimihurura ahazwi nko kwa Mignone. Bose baracyari batatu.

12h19′: Igikundi gifashe cya kindi cyari imbere kigizwe n’abakinnyi batatu.

12h20′: Umunya-Ukraine Danylo Kozoriz, yacomotse mu gikundi, ubu ni we uyoboye isiganwa.

12h23′: Umunya-Ukraine Danylo Kozoriz, asesekaye KCC ari we uyobowe isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo kuko ahageze akoresheje 19’36”.

12h27′: Kozoriz amaze gushyiramo intera y’ibihe bingana n’amasegonda 22 hagati ye n’igikundi kimukurikiye.

12h28′: Umunya-Slovania, OMRZEL Jakob, igare rye rigize ikibazo biba ngombwa ko ahindurirwa irindi.

12h31′: Igikundi kigeze Golf ariko Umunya-Ukraine Kozoriz akomeje kugisiga amasegonda 8.

12h37′: Umunya-Kenya NGUNU Edward, Umunya-Cameroon Moussa Oumarou n’Umunya-Kazakhistan, Rudolf Remkhi bamaze kuva mu isiganwa.

12h39′: Abasiganwa barenze kuri RIB bakoresha umuvuduko wa kilometero 84 ku isaha.

12h40′: Igikundi gitangiye kuzamuka kwa Mignone mu gihe Umunya-New Zealand CONNOLLY Redmond igare rye rigize ikibazo ariko agakomeza isiganwa.

12h45′: Umunya-Canada Jonas Walton n’Umunyamerika BOYLE Evan ni bo bayoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo kuko bamaze gukoresha 41’44”.

01h00′: Abakinnyi Batandatu bamaze kuva mu isiganwa mu bakinnyi 121 batangiye isiganwa ry’umunsi wa Gatandatu mu cyiciro cy’abagabo bari munsi y’imyaka 23.

01h02′: Igikundi gitangiye kuzamuka umuhanda wo kwa Mignone ku Kimihurura. Abasiganwa barimo gukoresha umuvuduko wa kilometero wa 13 ku isaha.

01h04′: Umukinnyi wo mu gihugu cya Mongolia, KHADBAATAR Temuulen, agize ikibazo cy’igare ahita ahagarara abanza kurikora ariko akomeza isiganwa.

01h08′: Abakinnyi basesekaye KCC Umubiligi REX Tim ahita ayobora urutonde rusange rw’agateganyo nyuma yo guhigika Umunya-Canada Jonas Walton wari umaze akanya ayoboye isiganwa ku mwnaya wa mbere w’agateganyo.

Umubiligi, REX Tim, amaze gukoresha 1:03’46” mu gihe anganya ibihe na bagenzi be b’Ababiligi; DOCKX Aaron na EEMAN Kamiel.

Ni mu gihe umwanya wa Kane wicaweho n’Umunya-Poland POMORSKI Michal n’Umubiligi Jarno Widar uri ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rusange rw’agateganyo.

Umunyarwanda ukomeje kuza ku mwanya wa hafi ni Tuyizere Ethienne uri ku mwanya wa 36 ku rutonde rusange rw’agateganyo. Ni mu gihe Niyonkuru Samuel ari ku mwanya wa 59.

01h15′: Kugeza ubu abakinnyi basigaje gukora intera y’ibilometero 113.7 kugira ngo barangize isiganwa ry’uyu munsi mu cyiciro cy’abagabo bari munsi y’imyaka 23.

01h21′: Umunya-Ukraine, Danylo Kozoriz, wigeze kuyobora igikundi umwanya munini, avuye mu isiganwa.

01h23′: Ubu abasiganwa barimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 75 ku isaha aho barimo kumanuka kuri RIB.

01h25′: Igikundi gitangiye kuzamuka kwa Mignone kikaba gisigaje gukoresha intera y’ibilometero 107.5.

01h30′: Impinduka zikomeye muri aka kanya. Umutaliyani MATTIO Pietro ni we uhise ayobora isiganwa nyuma yo guhigika Umubiligi Rex Tim. Mattio ageze KCC amaze gukoresha 1:26’04” ku rutonde rusange rw’agateganyo.

Mu myanya Itanu ya mbere y’abayoboye isiganwa kugeza ubu, Batatu muri bo ni Ababiligi mu gihe Umutaliyani ari we uyobowe naho Umunya-Eritrea, HABTEAB Yoel, akaba ari uza ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rusange rw’agateganyo.

01h45′: Umunya-Kazakhistan, RYSBAY Dias, avuye mu isiganwa.

01h52′: Hongeye kuba impinduka mu barimo gusiganwa kuko Umubiligi, WIDAR Jarno, ni we uhise ayobora isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo, nyuma yo gukoresha ibihe bingana na 1:48’05”.

Umubiligi WIDAR Jarno ahise yicara ku ntebe ya mbere y’agateganyo nyuma y’uko ahigitse Umutaliyani MATTIO Pietro.

Kugeza ubu urutonde rusange rw’agateganyo ruyobowe n’Umubiligi WIDAR Jarno, Umunya-Australia Marco Schrettl, Umutaliyani Alessandro Borgo, Umutaliyani Lorenzo Finn n’Umudage Paul Fietzke.

01h58′: Abasiganwa bageze kuri Golf, bakaba basigaje intera y’ibilometero 84.9.

02h05′: Umutaliyani MATTIO Pietro n’Umubiligi SCHOOFS Jasper bacomotse mu gikundi.

02h08′: Igikundi gitangiye kuzamuka kwa Mignone gisigaje gukora ibilometero 77.7.

02h10′: Umushinwa You Li, avuye mu isiganwa.

02h14′: Umubiligi EEMAN Kamiel ahise ayobora isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo, nyuma yo guhigika mugenzi we w’Umubiligi WIDAR Jarno, wari umaze akanya ayoboye isiganwa.

Nyuma y’Umubiligi EEMAN Kamiel uyoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo nyuma yo gukoresha 2:10’23”, akurikiwe n’Umutaliyani Lorenzo Finn, Umubiligi Jarno Widar, Umutaliyani Alessandro Borgo n’Umubiligi Aaron Dockx.

02h38′: Umunya-Espagne Héctor Álvarez ayoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo akaba akuye kuri uwo mwanya Umubiligi EEman Kamiel.

Kugeza ubu Umunya-Australia Marco Schrettl ni we uza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange rw’agateganyo, akaba akurikiwe n’Umutaliyani Lorenzo Finn na we ukurikiwe n’Umubiligi Widar Jarno naho ku mwanya wa Gatanu w’agateganyo hakaza Umunya-Espagne Adrià Pericas.

02h45′: Umunya-Espagne Héctor Álvarez ari imbere y’igikundi yacomotsemo. Igikundi kimukurikiye aragisiga amasegonda 24.

02h49′: Umunya-Norway, INGEBRIGTSEN Storm, ntashoboye kurangiza isiganwa kuko ahise arivamo.

02h51′: Umunya-Norway DOLVEN Halvor ahise afata Umunya-Espagne Héctor Álvarez wari imbere y’abandi. Bivuze ko igikundi cyasizwe n’aba bakinnyi babiri bakoze Break away.

02h57′: Igikundi cy’abakinnyi bagera kuri Batanu kigeze KCC urutonde rusange rw’agateganyo ruhita ruhinduka.

02h58′: Ubu urutonde rusange rw’agateganyo ruhise ruyoborwa n’Umutaliyani Lorenzo Finn, ahigitse Umunya-Espagne, Héctor Álvarez.

Mu gihe abakinnyi basigaje intera y’ibilometero 41.7 ngo barangize isiganwa ry’uyu munsi, kugeza ubu isiganwa riyobowe n’Umutaliyani Lorenzo Finn, Umunya-Poland Mateusz Gajdulewicz n’Umunya-Switzerland, Jan Huber ku rutonde rusange rw’agateganyo.

03h05′: Abakinnyi Batandatu bageze kuri Kigali Golf Course bakiyoboye isiganwa.

03h08′: Umubiligi SCHOOFS Jasper, igare rye rigize ikibazo bituma igikundi kimunyuraho.

03h13′: Igikundi cy’imbere kiyobowe n’Umutaliyani Lorenzo Finn gitangiye kuzamuka kwa Mignone ku Kimihurura.

03h15′: Umutaliyani Lorenzo Finn avuye mu gikundi cy’abakinnyi bari bayoboye isiganwa.

03h16′: Barimo kugerageza kwataka agakundi k’abakinnyi babiri bamaze gusiga igikundi amasegonda 57.

03h18′: Habayeho impinduka zikomeye aho Umunya-Switzerland, Jan Huber, ageze KCC agahita ayobora isiganwa aho amaze gukoresha 3:14’29”.

Ubu ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange rw’agateganyo nyuma yo gukora ibihe bingana n’iby’Umutaliyani Lorenzo Finn, hagakurikiraho Umunya-Espagne Héctor Álvarez ari nabo Batatu ba mbere bayoboye isiganwa kugeza ubu.

03h30′: Umunyarwanda kugeza ubu uza ku mwanya wa hafi ni Niyonkuru Samuel uri ku mwanya wa 49 ku rutonde rusange rw’agateganyo.

03h36′: Abakinnyi 63 bamaze kuva mu isiganwa kubera kunanirwa gukomeza kugendana n’abandi kugira ngo barangize ibilometero 164.6.

03h39′: Isiganwa rikomeje kuyoborwa n’Umutaliyani Lorenzo Finn nyuma yo kugera KCC akoresheje 3:35’49”. Akurikiwe n’Umunya-Switzerland Jan Huber hagakurikiraho Umunya-Australia Marco Schrettl.

Abana na bo ntibasigaye mu kuza gushyigikira igare

Amafoto: Imbuga nkoranyambaga

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE