Ikawa y’u Rwanda yinjije miliyoni 221 Frw mu cyamunara mpuzamahanga

Abahinzi b’ikawa yashyizwe mu cyamunara mpuzamahanga mu cyumweru gishize, barabyinira ku rukoma nyuma y’uko iguzwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 221, ni ukuvuga amadolari y’Amerika 165 544.
Icyamunara mpuzamahanga cyakozwe ku moko 18 y’ikawa nziza z’u Rwanda, zahize izindi mu marushanwa y’ubwiza buhebuje y’uyu mwaka wa 2024, abaye ku nshuro ya mbere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ni cyo cyateguye icyo cyamunara ku ikawa zahize izindi, zikaba zaragurishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rw’Ikigo M-Cultivo.
Muri icyo cyamunara hinjiyemo amoko 18 y’ikawa ihingwa n’abahinzi bo mu Rwanda mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ikawa yaje imbere ni iy’uruganda rw’ikawa Nova Coffee ikorera mu Karere ka Gicumbi, aho yaguzwe amadolari y’Amerika 71.8 ku kilo ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 95 874 ku kilo.
Impuzandengo y’ikilo cy’ikawa yose yacurujwe igera ku mafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi 40, ariko ikawa ya Nova Coffee yaguzwe na Greenway Coffee Company, igiciro cyageze ku mafaranga akabakaba ibihumbi 100.
Madamu Agnes Mukamushinja wari uhagarariye Nova Coffee, yavuze ko yishimiye iki giciro kuko kigiye kumufasha guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa ndetse n‘imibereho muri rusange.
Yagize ati: “Mu by’ukuri ntewe ishema no kuba ikawa yanjye yaraguzwe ku giciro cyo hejuru kurusha izindi. Iyi ntambwe ni igihamya cy’imirimo ikomeye no kwiyemeza dushyira mu gutunganya ikawa yujuje ubuziranenge.”
Yakomeje ahamya ko kuba ikawa ye yakunzwe mu ruhando mpuzamahanga bigiye kumufasha kurushaho gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi bw’ikawa no kuyitunganya, aho yiteze kurushaho kongera ireme ry’umusaruro mu gihe kizaza, kandi akanarushaho kunoza imibereho y’abaturage b’aho akorera.
Ikawa yageze mu cyamunara mpuzamahanga yatoranyijwe n’abakemurampaka mpuzamahanga binyuze mu marushanwa yo kuyisogongera yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Igikorwa cyo gutanga ibihembo ku ikawa ihiga izindi cyabaye muri Nyakanga uyu mwaka, aho Uruganda rwa Nova Coffee ari na rwo rwari rwatsindiye umwanya wa mbere, kubera ikawa rutunganya yihariye mu buryohe yabonye amanota 91.6%.
David Paprelli, Umuyobozi Mukuru w’Urubuga M-Cultivo rwacururijweho ikawa y’u Rwanda, yashimye icyo cyamunara yatumye abahinzi b’ikawa y’u Rwanda bazirikanwa mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati: “Tunejejwe cyane no kubona amahanga yose yibanze ku ikara nziza itunganyirizwa mu Rwanda. Intego yacu muri M-Cultivo ni ugushyigikira abatunganya ikawa mu gihe barushaho guteza imbere ubucuruzi bwabo kandi tunejejwe kuba tubigezeho mu Rwanda dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Icyamunara cyakozwe ku bufatanye bwa NAEB n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) kigira uruhare mu iterambere ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Guhera mu mwaka wa 2021, JICA ishyira mu bikorwa icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo guteza imbere igihingwa cy’ikawa (CUP2), akaba ari na wo wafashije gushyira mu cyamunara ikawa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bwa NAEB bwatangaje ko icyo cyamunara cyabashije gushyigikira no kongerera ubushobozi abantu bakora ibijyanye no gutunganya ikawa.
Buvuga ko uretse kuba ikawa y’u Rwanda yarushijeho kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga, kugurwa ku giciro cyo hejuru byanatanze umusanzu mu kurushaho kunoza imibereho y’abahinzi b’ikawa.
NAEB kandi ivuga ko gukundwa kw’ikawa y’u Rwanda kuri uru rwego byibutsa amahirwe ahishe mu kuba abantu bahitamo kwimakaza ubufatanye mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ubucuruz bw’ikawa uhereye ku bahinzi, abatunganya umusaruro, abayohereza mu mahanga n’abayinywa.