Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika rigiye kwiga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Karere

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda buratangaza ko bibabaje gusanga abantu barimo n’urubyiruko bitabira imvugo n’ibitekerezo bibiba urwango no guhangana.

Butangaje ibi mu gihe Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika yo hagati rigizwe n’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryateguye inama izagaruka ku kibazo cy’umutekano muke umaze iminsi mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Ni inama izabera i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya, kuva ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 24 Gashyantare 2025.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’Abahagarariye Inama z’Abepiskopi muri ibyo bihugu ndetse n’abahagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.

Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda no muri Afurika yo hagati, yabwiye Imvaho Nshya ko ari mu nama bityo ntiyashoboye gutangaza byinshi kuri iyi nama.

Iyi nama igiye guterana mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo, hari intambara ihanganishije Umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za RDC n’ihuriro ry’abarwanyi barimo Wazalendo, FDLR, Abacanshuro b’i Burayi n’indi mitwe.

Ni mu gihe kandi Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Musenyeri Donacien Nshole, aherutse kubwira France24 ko intambara mu Burasirazuba bwa Congo ishobora guhagarara.

Ahamya ko nk’abizera Imana, Leta ya Congo iramutse yumvise ugusaba kwabo, nta kabuza intambara mu Burasirazuba bwa Congo yahagarara.

Musenyeri Nshole ahamya ko Perezida Felix Tshisekedi yabemereye kugerageza gahunda y’Abanyamadini ngo intambara ihagarare, kandi ko n’abo bamaze kuganira yaba M23, Perezida Kagame, ba Perezida Ruto na Uhuru Kenyatta n’abandi, bose bifuza ko ibiganiro ari ingenzi ngo amahoro aboneke.

Mu byumweru bibiri biri imbere ni bwo Inama nkuru y’Abepisikopi muri Congo, izashyira ahagaragara, imyanzuro y’ibyifuzo n’ibisibizo biri gutangwa n’abantu batandukanye ku cyatuma intambara muri Congo ihagarara.

Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda no muri Afurika yo hagati

Amafoto: Internet

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE