Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova rizinjiriza u Rwanda asaga miliyari 5Frw

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abahamya ba Yehova mu Rwanda bwatangaje ko Ihuriro ry’abo bahamya rikoraniye i Kigali ryitabiriwe n’abasaga ibihumbi 40 bo hirya no hino ku Isi, bakaba bitezweho inyungu y’asaga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Regis, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, yabihamirije itangazamakuru avuga ko iyo mbaga y’Abahamya ba Yehova irimo kwitabira ibikorwa bitandukanye bitanga inyungu ku Gihugu.
Yagize ati: “Abo bashyitsi bafashe amahoteli 27 hano muri Kigali, hari uburyo bwo gutwara abantu bakoresha. Tukaba twaragereranyije nibura bazinjiza miliyari zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi twebwe twashoyemo nka miliyari 1 yo kubitegura.”
Abahamya ba Yehova mu Rwanda bavuga ko iryo huriro u Rwanda rwakiriye ari inyungu ku Gihugu, kuko ari urubuga rwo gusangira Ijambo ry’Imana n’ubundi bumwe ku baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Umwe yagize ati: “Iri koraniro riradufasha kuko duhura n’abantu duhuje imyizerere noneho ubu turanahura na bagenzi bacu baturuka mu bihugu bitandukanye turahura, tugaterana inkunga.”
Undi ati: “Binsigira kunga ubumwe n’abo duhuje gusenga n’abo tutaguhuje ku Isi yose. By’umwihariko turimo kwiga inyigisho zubaka umuryango kandi muzi ko ari wo wubatse Igihugu muri rusange.”
Umwe mu banyamahanga witabiriye iryo huriro yashimishijwe n’ibyiza bitatse u Rwanda yasuye n’uko yakiranywe ubwuzu.
Yagize ati: “Bamwe muri twe batembereye Igihugu bareba ibyiza bigitatse birimo ingagi, isuku iri hano iratangaje, uko abantu bakirana ubwuzu, birihariye cyane.”
Ni ikoraniro mpuzamahanga rizamara iminsi itatu ryatangiye kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Kanama 2025, rikaba ririmo kubera muri Stade Amahoro.
Mu bantu ibihumbi 40 baryitabiriye, abarenga 3 000 baturutse hanze y’u Rwanda, mu bihugu 20 byo muri Amerika, u Burayi na Afurika.
Biteganyijwe ko bazitabira ibikorwa by’ubukerarugendo muri Kigali n’ahandi hantu nyaburanga hirya no hino mu Gihugu.
Muri iryo koraniro harerekanwa filimi ishingiye kuri Bibiliya yerekana ubuzima bwa Yesu hano ku Isi ivuga ngo “Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu.”
Iyo filimi yerekanwa mu byiciro bitatu, kandi buri munsi hazajya herekanwa icyiciro kimwe.
Biteganyijwe ko ibizigishwa byose bizaba bishingiye kuri Bibiliya, kandi bizagaruka ku masomo abantu bavana ku nyigisho za Yesu.
Inyigisho zose, imfashanyigisho zose zitangirwa ubuntu kandi nta maturo yakwa.
Buri mwaka Abahamya ba Yehova bategura amakoraniro abera hirya no hino ku Isi kandi nyuma y’imyaka mike bategura amakoraniro mpuzamahanga abera mu bihugu bike biba byatoranyijwe bikakira abashyitsi baturutse hirya no hino. Ibyo bituma basabana, bakamenya imico y’ahandi kandi bakakirana.
Abahamya ba Yehova batangiye gukorera mu Rwanda mu 1970, bahabwa ubuzima gatozi mu wa 1992.
Muri uyu mwaka amakoraniro mpuzamahanga azabera mu bihugu 13 byatoranyijwe ku Isi harimo n’u Rwanda ruryakiriye bwa mbere.


lg says:
Kanama 10, 2025 at 11:56 amIbaze aliko abantu ibihumbi mirongo ine bakarangiza nta turo basabwe!! mugihe ahandi basaba buli gihe amaturo ndetse nibindi bamwe babihinduye nkubucuruzi bitwaje ijambo ryimana igitangaje kinerekana ko ali ubucuruzi bigenda gute ngo abantu badnshyingiwe murusengero cyangwa muli Kiriziya ndetse banishyuye abatuye muli ubwo bukwe aho kugirango ahabwe urwo rugo rushya ahubwo atwarwa nanabashyingiye kandi limwe na limwe banishyuye gukorerwa uwo muhango amaturo atangwa munsengero basshyingira cyangwa basezera uwitabye imana akwiye guhabwa abo bagize ubukwe cyangwa bagize ibyago kubandi bandi madini namatorero ubu niho bali gusabwa gutura menshi ngo babone umugisha Abayehova baberetse itandukaniro ko ijambo ryimana alryo riri imbere ya byose