Ihere ijisho uko Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare iri kuba ku munsi wayo wa 7 (Live)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Imvaho Nshya ikomeje kuba ku isonga mu kubagezaho uko shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare irimo kugenda umunota k’uwundi. Mukomeze kubana natwe kuri iki gicamunsi!

Shampiyona y’Isi y’Umukino w’amagare irakomeje kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, aho icyiciro cy’abagore bakuze gitangiye gusiganwa. Kirahagurukira Kigali Convention Center ari naho kiribusoreze.

Bivuze ko abakina bakora intera y’ibilometero 164.6 bakazenguruka inshuro 11. Barakoresha umuhanda KCC-Gishushu- MTN- Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

Abanyarwanda batangiranye n’abandi muri iri siganwa ry’icyiciro cy’abagore bakuze, ni Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaverine na Nzayisenga Valentine.

Mu myaka 103 ishize hakinwa shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare, ubu irimo gukinirwa mu urwa Gasabo ku nshuro ya 98.

Kuva icyo gihe cyose, Umufaransakazi Jeannie Longo ni we ufite agahigo ko kuba afite imidali ya zahabu Itanu, agakurikirwa n’Umubiligi ufite imidali Ine ndetse n’Umuholandi Marianne Vos ufite imidali Itatu uza ku mwanya wa Gatatu.

Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka mu 2024 yabereye mu Busuwisi, yegukanwe n’Umubiligikazi Lotte Kopecky mu cyiciro cy’abagore.

12h05′: Abakinnyi uko 114 bahagarariye ibihugu 44 bitandukanye batangiye isiganwa. Bahagurutse KCC ari nako Abanyarwanda babakomera amashyi nk’ikimenyetso cy’uko bafitiye urukundo n’urugwiro igare.

12h07′: Umunya-Mauritius, Aurelie Halbwachs ntashoboye gutangirana n’abandi.

Abaturarwanda n’abanyamahanga bakomeje gufana shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo kubera mu mutima wa Afurika
Kugira ngo u Rwanda rwemererwe kwakira shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, hanashingiwe ku bikorwa remezo rwubatse

12h22′: Abakinnyi bakomeje gukinira mu gikundi. Ntawe urafata umwanzuro wo kuva mu gikundi ngo agisige.

12h24′: Abakinnyi bageze kuri RIB Kimihurura bagendera ku muvuduko wa kilometero 72 ku isaha.

12h26′: Igikundi gitangiye kuzamuka mu muhanda wo kwa Mignone Kimihurura.

12h31′: Abakinnyi basesekaye KCC bayobowe n’Umufaransakazi Marie Le Net, Umunya-Poland Marta Lach n’Umutaliyanikazi Francesca Barale.

Umunyarwandakazi Irakoze Neza Violette ararushwa n’uwa mbere amasegonda 33. Bivuze ko kugeza ubu Abanyarwanda barimo kwitwara neza n’ubwo harebwa uko bakurikiranye ku kugera ku murongo.

12h40′: Umunya-Australia Carina Schrempf, ageze Nyarutarama ahita acomoka mu gikundi, ubu yamaze gushyiramo ibihe bingana n’amasegonda 22.

12h43′: Umunya-Mauritius Lucie de Marigny-Lagesse, Umunya- Guinea-Bissau Dodo Humberto Ié, Umunya-Guinea Mamadama Bangoura n’Umunya-Mauritius Aurelie Halbwachs, bamaze kuva mu isiganwa.

12h47′: Umunya-Australia Carina Schrempf, amaze gushyiramo intera y’ibihe bingana na 1’13”.

12h49′: Umunya-Comoros Ramadhan Najma, avuye mu isiganwa.

12h51′: C. Schrempf arimo kuzamuka kwa Mignone Kimihurura mu gihe yamaze gushyiramo intera y’ibihe bingana na 1’08” hagati ye n’igikundi kimuri inyuma.

12h55′: Umushinwa Luyao Zeng wari wasizwe n’igikundi yamaze kugifata.

12h57′: Umunya-Australia Carina Schrempf, asesekaye KCC ayoboye isiganwa.

Abakinnyi barimo Umunya-New Zealand Ella Wyllie n’Umutaliyani Eleonora Camilla Gasparrini, ni bo kugeza ubu bayoboye isiganwa.

01h03′: Umunya-Australia, C. Schrempf, amaze gushyiramo ikinyuranyo cya 2’17” hagati ye n’igikundi kimuri inyuma.

01h05′: Umufaransa Pauline Ferrand-Prévot, afashe umwanzuro wo gukurikira Umunya-Australia C. Schrempf.

01h08′: Xaveline Nirere ari mu gikundi hagati gikurikiye umukinnyi uyoboye isiganwa.

Ku muhanda urimo kunyurwamo n’abarimo gukina isiganwa mu cyiciro cy’abagore bakuze, ingoma zikomeje gusuka, abakaraza barimo gushimisha abakinnyi mu mihanda banyuramo yose.

01h16′: C. Schrempf atangiye kuzamuka mu muhanda wo kwa Mignone akaba amaze gushyiramo ikinyuranyo cya 2’53” hagati ye n’igikundi kimukurikiye.

01h21′: Abakinnyi 10 mu bakinnyi 114 batangiye isiganwa, bamaze kurivamo.

01h23′: Umunya-Australia Schrempf asesekaye KCC akomeza kuyora isiganwa.

01h26′: Igikundi gikurikiye umukinnyi wa mbere gisesekaye KCC.

01h29′: C. Schrempf amaze gushyiramo ikinyuranyo cya 3’07” hagati ye n’igikundi kimukurikiye. Mu gihe nta wundi mukinnyi waba amunyuze cyangwa se bigakomeza bitya, nta kabuza yatwara shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare mu cyiciro cy’abagore bakuze.

01h31′: Umushinwakazi Hao Zhang, ahisemo gucomoka mu gikundi.

01h33′: Umugerekikazi Varvara Fasoi, igare rye rigize ikibazo arahagarara ararikora ahita akomeza isiganwa.

01h40′: Abakinnyi 15 ni bo bamaze kuva mu isiganwa. Umunyarwandazi Nzayisenga Valentine na we ari mu bamaze kurivamo.

01h49′: Umunya-Australia, C. Schrempf, asesekaye KCC akomeza kuyobora isiganwa nyuma yo gusiga igikundi kimukurikiye.

Mu gihe hari abakinnyi cyangwa umukinnyi Schrempf yafatira mu nzira, uwo mukinnyi yahita ava mu isiganwa nk’uko bigenwa n’amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

01h50′: Igikundi kigeze KCC kirimo n’abakinnyi b’Abanyarwandakazi.

02h01′: Umushinwakazi Luyao Zeng avuye mu isiganwa.

02h03′: Umunya-Australia, C. Schrempf, akomeje gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 2 n’amasegonda 42 hagati ye n’igikundi kimuri inyuma.

02h17′: Schrempf asesekaye KCC akomeza kuyobora isiganwa akaba amaze gusiga igikundi kimuri inyuma 1’53”.

02h18′: Igikundi kigeze KCC kikiyobowe n’Umunya-Australia, C. Schrempf. Inyuma ye haza Umunya-Netherland, Yara Kastelijn n’Umunyafurikayepfo Ashleigh Moolman.

02h24′: Umunya-Hungaria Blank Vas, ahise afata icyemezo cyo kuva mu gikundi akagisiga.

02h26′: Abakinnyi 18 mu bakinnyi 114 batangiye isiganwa, bamaze kuva mu isiganwa.

02h28′: Abakinnyi b’Abanyarwandakazi; Irakoze Neza Violette na Nzayisenga Valentine bamaze kuva mu isiganwa, ahakomeje gukinwa icyiciro cy’abagore bakuze muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.

02h31′: Umunya-Netherlands Yara Kastelijn, afashe umwanzuro wo kwataka.

02h35′: Umubiligi, Julie Van De Velde, aratatse ahita asiga igikundi kimukurikiye amasegonda 34.

Ni mu gihe arimo gusigwa na C. Schrempf uyoboye isiganwa, amasegonda 19.

02h38′: Umubiligi, Julie Van De Velde, afashe Umunya-Australia C. Schrempf wari uyoboye isiganwa ahita amucaho. Amunyuriyeho mu muhanda w’amapave kwa Mignone.

02h43′: Umunya-Australia, C. Schrempf n’Umubiligi Julie Van De Velde basesekaye KCC ari bo bayoboye isiganwa ndetse hakiyongeraho n’Umufaransakazi Cédrine Kerbaol.

02h45′: Kugeza ubu abasiganwa bamaze gukina ibilometero 73.8. Bivuze ko basigaje kuzenguruka inshuro eshanu kugira ngo barangize isiganwa ry’umunsi wa Karindwi wa shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.

02h47′: Umunya-Netherlands Shirin van Anrooij, afashe igikundi cya mbere. Bivuze ko abakoze ‘Break away’ bamaze kuba batatu barimo gukinira hamwe.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE