Ihame ry’uburinganire si ukwigaranzura abagabo- MINALOC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ingabire Assumpta, yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire, cyabereye mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa Mbere taliki ya 19 Nzeri ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Yifatanyije n’abaturage mu Murenge wa Nyamugari aho imiryango 100 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye asobanura ko ihame ry’Uburinganire ridasobanuye kwigaranzura abagabo.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwimakaza ihame ry’uburinganire, imbarutso y’imiyoborere myiza n’Iterambere rirambye’.
Umunyamabanga wa Leta, Ingabire yavuze ko hari abumva nabi ihame ry’uburinganire, atari ko biri ko ahubwo riha buri wese gutambutsa igitekerezo cye mu bwubahane nta kwigaranzura.
Ati: “Abumva nabi iri hame baratwangiriza, [….] Kugira ngo abantu bubahirize ihame ry’uburinganire bagomba kuganira ngo iki ni nde ugishoboye, [….] bagomba kubiganira bakabyumva kimwe.
Ntawusumba undi imbere y’amategeko, ariko iyo abantu babyumva ko ari ukwigaranzura abagabo, ntabwo ari byo, si ukwigaranzura abagabo, si ukubatsikamira, si ukubambura ububasha bari bafite n’igitinyiro ntabwo ari byo, ahubwo ni ukumva ko buri wese afite umwanya mu gutanga ibitekerezo kandi bikakirwa neza. Iyo abantu babishyize mu bikorwa neza, n’amahoro arahinda mu rugo”.

Yongeyeho ati: “Turasaba ari abagore babyumva nabi bakaba bahera aho banitwara nabi si byo, n’abagabo bumva ko bacitse amazi si byo ahubwo ni uguha amahirwe mugenzi wawe nawe ukamutega amatwi ukumva ibitekerezo mukajyana ku isoko ry’umurimo mugapiganwa, mu ishuri n’ahandi”.
Yakomeje asobanura ko ihame ry’uburinganire ko ari ifatizo ry’imibanire myiza mu muryango iyo ritagoretswe kandi rikubahirizwa.
Ati: “Hari ukuntu abantu bataryumva kimwe ariko muri make ni uguha abana bose amahirwe angana abana bose ari umukobwa ari umuhungu, ari umugabo ari umugore. Niba ari ishuri bose bakaryitabira, ari akazi bose bakagira uburenganzira”.
Ingabire yavuze kandi ko iyi gahunda igamije kwimakaza ihame ry’uburinganire, agaruka kuri bimwe mu bikorwa biteganyijwe.
Yagize ati: “Ibikorwa biteganyijwemo harimo gusezeranya imiryango ibana itarashyingiranywe mu mategeko, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere, no gukemura ibibazo bibangamiye umuryango. Ni ibibazo bidindiza iterambere ry’iyo miryango ndetse bikadindiza iterambere ry’igihugu muri rusange”.
Yatanze ingero z’ibibazo bikibangamiyte ihame ry’uburinganire muKarere ka Kirehe, ahakiri imiryango isaga 1200 ibana mu makimbirane iyo bisesenguwe usanga impamvu ari ugucunga umutungo nabi.
Urundi rugero nanone yatanze ni uko mu bakoresha ibigo by’imari, umubare w’abagore ukiri hasi, kimwe n’uw’abagore bayobora amakoperative ari 30 gusa, mu gihe iziyobowe n’abagabo ari 211.
Akarere ka Kirehe kandi gafite imibare iri hejuru mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abana basambanyijwe basaga 300, abangavu batewe inda 1365 mu mwaka ushize 20/21, abandi basaga 400 bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Mu rwego rw’imibereho myiza haracyagaragara abana bata ishuri mu mashuri abanza 6.1%, mu mashuri yisumbuye 6.7%.
Yakanguriye ababyeyi ko bagumana za nshingano zo gutangiza abana ishuri abagejeje igihe, n’abaritaye bakareba uko babasubiza ku ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne, muri gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Karereka Kirehe yavuze ko ari gahunda yo kumenya ishusho y’ihame ry’uburinganire mu Ntara no kwibutsa abaturage gukomeza kuyubahiriza aho batuye bikazafasha kumenya intambwe igenda iterwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko ku bufatanye na GMO ari icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire nk’imbarutso y’imiyoborere myiza.
Umuyobozi ku Ntara y’Iburasirazuba ushinzwe amategeko, Nzayizera Rodrigue, yatanze ikiganiro ku ihame ry’uburinganire yibukije abagabo by’umwihariko guharanira gukurikirana ihame ry’uburinganire mu ngo aho batuye.
Yasabye abayobozi kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru.
Hasezeranyijwe imiryango yabanaga mu buryo budakurikije amategeko, ndetse itatu muri yo igabirwa inka muri gahunda ya Girinka. Abangavu 67 batewe inda bahawe ibikoresho, hari n’abandi bahawe amatungo magufi.
Hateganyijwe ko hazasezerana imiryango isaga 600. Ku bufatanye Intara y’Iburasirazuba n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu GMO bateguye icyo cyumweru kuva ku italiki ya19-25 Nzeri 2022 mu Ntara y’Iburasirazuba.


