IGP Munyuza yasuye amwe mu mashami ya Polisi ya Singapore

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore, kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 24 Kanama, basuye Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa, banasura icyicaro cy’Ishami rya Polisi ya Singapore rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

IGP Munyuza n’itsinda ry’intumwa ayoboye, bakiriwe n’umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe amahugurwa, DAC Wendy Koh wabasobanuriye  gahunda zitandukanye z’amagurwa atangwa na Polisi ya Singapore.

Ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bunguranye ubunararibonye ku bijyanye n’uburyo n’ingamba zashyizweho mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Guteza imbere ubushobozi harimo n’ubufatanye mu mahugurwa no guhuza gahunda z’amagurwa, biri mu bikubiye mu masezerano y’Ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore ku wa Kabiri tariki ya 23 Kanama.

Kuri uwo munsi kandi hasinywe amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RIB na Polisi ya Singapore.

Amasezerano ku mpande zombi, aziha ububasha bwo gufatanyiriza  hamwe mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kungurana ubunararibonye, guhanahana amakuru no gufatanya mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Mu masezerano kandi hakubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, Ihohoterwa  rishingiye ku gitsina rikorerwa abana binyuze kuri murandasi, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage no kurwanya magendu n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi.

Ku wa Kabiri taliki ya 23 Kanama ni bwo IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye zirimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga, bakoze uruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu byombi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE