Igitero cya Isiraheli cyishe Umunyapolitiki ukomeye wa Hamas 

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 23, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ubuyobozi bwa Hamas bwatangaje ko igitero cy’indege cya Isiraheli cyagabwe mu Mujyi wa Khan Younis wo mu Majyepfo ya Gaza cyahitanye Umuyobozi Mukuru mu bya politiki wa Hamas, Salah al-Bardaweel n’umugore we.

Nubwo Isiraheli ntacyo iratangaza kuri icyo gitero, yongeye kubura imirwano mu cyumweru gishize nyuma y’uko ishinje Hamas kwanga ibyo yasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kurangiza intambara no gutanga agahenge.

Hamas na yo yashinje Isiraheli kutubahiriza byose byari bikubiye mu masezerano ya mbere  bijyanye no kuvana ingabo zayo zose muri Gaza nyuma yo kurekurwa kw’abari barafashwe bugwate ku mpande zombi mu ntambara.

Hamas yatangarije BBC ko uwo munyepolitiki yapfiriye aho yari yagiye gusengera n’umugore we.

Nyuma y’iyicwa ry’abandi bagenzi be barimo Sinwar na Rawhi Mushtaha;  Bardaweel yafatwaga nk’umuyobozi wa politiki wo mu rwego rwo hejuru wa Hamas.

Isiraheli yatangiye kugaba ibitero by’ubugome bigamije kurandura umutwe wa Hamas nyuma y’uko igitero cyayo cyo ku wa 07 Ukwakira 2023, gihitanye abantu 1200 abandi 251 bafatwa bugwate.

Minisiteri y’Ubuzima   ya Palestine ivuga ko kuva icyo gihe abarenga 49.500 biciwe muri Gaza, abandi ibihumbi barakomereka mu gihe ibikorwa remezo n’amazu by’abantu na byo byasenyutse.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 23, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE