Igitaramo Tubarusha Inganji cyagaragaje isura y’Igihugu

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 2, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Itorero Inganzo Ngari ryataramiye Abanyarwanda mu gitaramo bise ‘Tubarusha Inganji’ mu rwego rwo kubafasha kuganura, bagaragaza isura y’u Rwanda n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 01 Kanama 2025, hagamijwe gufasha Abanyarwanda kuganura bishimira ibigwi by’igihugu cyabo, hanashimirwa bamwe mu bababaye hafi mu bikorwa byabo bitandukanye.

Cyari igitaramo cyaranzwe n’imbyino zitandukanye zirimo umushayayo, ikinimba, igishakamba, ikinimba n’izindi zigaragaza imico itandukanye Abanyarwanda bibonamo bitewe n’agace baturukamo.

Muri icyo gitaramo habereyemo umukino wagaragaje isura y’igihugu mbere y’Ubukoloni, mu gihe cyabwo, ibyagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uwo mukino banyuzagamo bakaririmba indirimbo Abanyarwanda baririmbaga bari mu buhungiro hirya no hino aho bari barahungiye, ndetse n’izo kubohora Igihugu, hagaragazwa uko abana b’Abanyarwanda bongeye kuzura Igihugu nyuma y’uko cyasaga nk’icyazimye.

Umukino bawurangije mu bisakuzo byari bifite ibisubizo bishishikariza Abanyarwanda gusigasira ubumwe bwabo no kubungabunga ibyagezweho, basaba buri wese gufata idarapo ry’Igihugu munsi y’intebe bari bicayeho maze bagasingiza u Rwanda barurata ubutwari.

Muyango yashimiwe

Umuhanzi w’inararibonye mu njyana gakondo Muyango Jean Marie Vianey, yashimiwe n’Inganzo Ngari, kubera uruhare yagize mu gukundisha abakiri bato injyana gakondo.

Abandi barimo Cyusa Ibrahim, Mpano Layan na Contente, bashimiwe uburyo bitanga kugira ngo babane n’Inganzo Ngari nk’itorero bakuriyemo.

Abo mu Inganzo Ngari kandi bashimiye inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Urubyiruko n’itarambere ry’Ubuhanzi, Inteko y’umuco, Polisi n’Ingabo z’u Rwanda n’abandi, ku bwo kubahora hafi.

Nzeyimana Alain yahawe icyubahiro

Itorero Inganzo Ngari bashimiye, bibuka kandi bazirikana uwahoze ari umuyobozi waryo, Nzeyimana Alain uherutse kwitaba Imana.

Mu ijambo rye, umuyobozi akaba n’umutoza w’Inganzo Ngari, Nahimana Serge, yagize ati:” Mpagaze hano kuri uyu munsi ariko mu gitaramo, gishize twari kumwe n’umuyobozi wacu watuvuyemo, Nzeyimana Alain, nkaba numva ntagenda ntamushimiye kuko uyu muryango yawugize uwo uri we, ariyo mpamvu mubona natwe duhamije ibirindiro.”

Nzeyimana Alain yitabye Imana tariki 26 Ukwakira 2023 azize uburwayi.

Itorero Inganzo Ngari rimaze imyaka 19 ribyina, bakora ibitaramo byizihiye ijisho, kuva ryatangira mu 2006.

Bafatanyije n’abitabiriye igitaramo Inganzo Ngari bazamuye idarapo ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cyo kurusigasira iteka
Bakinnye umukino ugaragaza uko Abanyarwanda mbere y’ubukoloni bitozaga imikino njyarugamba bakirwanaho, bakanarasira Igihugu
Bagaragaje ko ubukoloni buhageze bwazanye amadini n’amatorero bagaca byinshi mu muco harimo n’umuganura
Ibyo byose byaganishije ku kumenesha bamwe mu benegihugu abandi baricwa muri Jenoside
Mu gitaramo cy’umuganura Inganzo Ngari bongeye kugaragaza amateka y’Igihugu
Abana b’u Rwanda bongeye kurwegura rwatembye Inkotanyi zigarura ubuzima mu gihugu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 2, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE