Igitaramo Icyumba cya Rap cyasubitswe habura amasaha make ngo kibe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 27, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Ubwo haburaga amasaha make ngo igitaramo icyumba cya Rap kibe, abenshi bari mu nzira bakitabiriye babwiwe inkuru y’uko cyasubitswe.

Ni igitaramo cyari giteganyijwe ko kiririmbamo abaraperi bagera kuri 13 cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n’imvura nyinshi yaguye ikangiza bimwe mu byari byateguwe.

Iyi mvura yaguye ari nyinshi ahagana saa kumi n’imwe, mu gihe bamwe mu bantu bari batangiye kugera aho cyari kubera.

Byari biteganyijwe ko  kibera kuri  Canal Olympia, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, ndetse ibihumbi by’abantu bari bamaze kwigwizaho amatike, bategereje ko baryoherwa n’abaraperi bakunda.

Ubwo yaganirizaga itangazamakuru Ishimwe Eugene uri mu barimo gutegura iki gitaramo, yavuze ko banzuye gusubika iki gitaramo kubera impamvu y’imvura.

Ati: “Imvura nyinshi yangije ibikorwa byinshi twari twateguye, twemeje ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, tariki 10 Mutarama 2025.”

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo, gitaramamo abaraperi bakomeye kandi bakunzwe barimo B-Threy, Green-P, Bull Dogg, P-Fla n’abandi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 27, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE