Igitaramo cy’umuhanzi Maitre Gims cyahujwe n’umunsi wo gutangira Kwibuka31 cyasabiwe guhagarikwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwandikiye Polisi yo mu Mujyi wa Paris buyisaba kuba igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims w’umunye Congo cyahagarikwa, cyari cyashyizwe ku wa 7 Mata 2025 mu Bufaransa, umunsi ngarukamwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi gutangiza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mwanzuro usaba guhagarika icyo gitaramo ubaye nyuma y’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Francois Nkulikiyimfura, Perezida wa Ibuka mu Bufaransa Marcel Kabanda, Perezida w’umuryango nyarwanda mu Bufaransa, Christophe Renzaho, n’Umuryango Tubeho, ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bijyanye n’igitaramo cyari giteganyijwe ku ya 7 Werurwe 2025 i Paris bari bacyamaganye.

Intego y’icyo gitaramo yari ugushyigikira abana bagizweho ingaruka n’amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC, bigaragara ko guhitamo itariki ya 7 Mata, umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, byatoranyijwe nabi. Bitewe n’ubushyamirane buriho hagati y’abaturage b’u Rwanda n’Abanyekongo i Paris, biturutse ku kibazo cyo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’amagambo yo guhakana no gucengeza urwangano yavuzwe n’abahanzi bamwe na bamwe bateganyijwe muri icyo gitaramo. Umuyobozi w’Umujyi wa Paris yemeza ko gukora iki gitaramo kuri iyi tariki bishobora guteza imvururu ku baturage.

Ikindi ni ukungurana ibitekerezo n’amagambo y’urwangano ku Banyarwanda n’Abatutsi b’Abanye- Congo ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’itangazwa ry’iki gitaramo, Umujyi wa Paris wemeje ko ari ngombwa guhagarika igitaramo cyagombaga kuba kuri iyi tariki (7/4/2025).

Ku ruhande rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryatangaje ko ryitandukanyije n’icyo gikorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris yandikiye Umuyobozi wa Polisi y’i Paris, Laurent Nunez, ku ya 10 Werurwe, asaba ko cyahagarikwa kuri iyo tariki nk’uko byasabwe n’amashyirahamwe ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, bitewe n’ihungabana ry’umutekano byatera.

Mu 2019, hasohotse iteka mu Bufaransa rigena ko tariki 7 Mata igihugu n’Umujyi wa Paris bazajya bifatanya n’Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka byashyizwemo imbaraga mu Bufaransa ndetse mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie ku wa 13 Mata 2024 hafungurwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’imwe mu nzira yo gushyigikira ko Jenoside itazongera ukundi.

Mu 2003 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje tariki ya 7 Mata nk’Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko inyito yayo nyakuri yatangiye gukoreshwa na loni mu 2018.

Umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Gashyantare 2003 usaba ibihugu by’abanyamuryango bya Loni guha agaciro tariki 7 Mata no gukurikiza amasezerano yo gukumira no guhana ibyaha bya Jenoside kugira ngo hatazagira ibikorwa bisa n’ibyabaye mu Rwanda byongera kubaho.

Igitaramo cya Gims gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  cyasabiwe guhagarikwa
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE