Igikombe cy’Intwari: APR FC yasezereye Musanze FC igera ku mukino wa nyuma

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 28, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

APR FC yasezereye Musanze FC iyitsinze Penaliti 4-2 muri 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari, nyuma y’aho amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe mu minota 90 y’umukino.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino watangiranye ingufu ku makipe yombi ndetse cyane ko kuri APR FC yari yabanjemo abakinnyi bayo benshi badasanzwe barimo Solomon Bindjeme, Kategaya Elie n’abandi.

Ku munota wa gatatu gusa, Nshimirima Ismaël ’Pitchou’ yakoze amakosa ntiyumvikana n’umunyezamu Pavelh Ndzila, byari bigiye gutuma Solomon Adeyinka awumuterana mu izamu.

APR FC yahise izamukana umupira wihuta igana ku izamu, Ndikumana Danny ageze mu rubuga rw’amahina ashyirwa hasi na Nduwayo Valeur, umusifuzi Dushimimana Eric ahita atanga penaliti.

Iyi penaliti yatewe neza na Ndikumana wahise ayishyira mu izamu neza agaragariza abafana ko isaha ye yo kwigaragaza yageze.

Nyuma yo gutsindwa igitego Musanze FC yahise iva inyuma ijya gushaka uko yakwishyura iki gitego hakiri kare cyane.

Musanze FC yabonye uburyo bw’igitego bwabonetse ku munota wa 18 ku ishoti rikomeye ryatewe na Kapiteni, Ntijyinama Patrick waritereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Pavelh Ndzila arishyira muri koruneri.

Ku munota wa 30  ikipe y’Ingabo z’Igihugu yongeye kugera imbere y’izamu, ubwo Fitina Omborenga yashukaga umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad, ariko na we akabyitwaramo neza akawushyira hanze.

Musanze FC na yo yahushije igitego mu mpera z’igice cya mbere ubwo Kokoete Udo Ibiok yahereza umupira Solomon Adeyinka wari kumwe n’umunyezamu Pavelh ariko ananirwa gutsinda.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Musanze FC igitego 1-0 cya Danny Ndikumana.

Mu gice cya kabiri Musanze FC yatangiye isatira ibona uburyo bwo gutsinda igitego ku ishoti ryatewe na Adeyinka ariko Pavelh arirambura awushyira hanze muri koruneri.

Nyuma yo gusatira cyane kwa Musanze APR FC yakoze impinduka havamo Kategaya Elie, Sulei Sanda na Ndikumana Danny hinjiramo Mugisha Gilbert, Shaiboub Ali na Kwitonda Alain ‘Bacca’

Izi mpinduka zikimara gukorwa Mugisha Gilbert yateye Coup-Frank ayihereza Shaiboub wateretse umupira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande Nsabimana Patrick amanika igitambaro avuga ko yaraririye.

Musanze FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Solomon Adeyinka ku munota wa 68. Ni igitego cyabanje guteza imvururu kuko umupira wahinguranyije inshundura.

Amakipe yombi yananiwe kubona igitego cyitsinzi maze iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Hahise hakurikiraho guhitamo abakinnyi bagomba kuzifasha gukiranurwa na penaliti. Ku ruhande rwa Musanze FC, Nkulinziza Felicien yahise ahusha penaliti ya kabiri na Kwizera Trésor ahusha iya kane mu gihe APR FC yari yatsinze izayo, ihita isezererwa.

APR FC igomba gukina umukino wa nyuma uzaba ku Munsi w’Intwari uteganyijwe kuba tariki ya 1 Gashyantare 2024, igahura n’ikipe ikomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo iheruka kwegukana iki gikombe cyaherukaga kuba mu 2020.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 28, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE