Igikombe cy’Amahoro: Musanze FC yanganyije na APR FC, Rayon Sports iva i Rubavu yemye

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 naho APR FC inganya na Musanze FC ubusa ku busa, mu mikino ibanza ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025.
Kuri Stade Ubwohorerane, Musanze FC yari yakiriye APR FC. Muri uyu mukino Musanze FC yari mu rugo ni yo yihariye umupira mu minota 10 ya mbere y’umukino.
APR FC yagorwaga no guherekanya umupira, bahererekanya inshuro eshatu bitewe n’imiterere y’ikibuga.
Ku munota wa 21 ‘APR FC yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ku mupira Mugisha Gilbert yahaye Niyomugabo Claude, yinjira mu rubuga rw’amahina, acenga Nkurunziza Felicien, ateye ishoti rikomeye umupira, ukurwamo na Nsabimana Jean de Dieu.
Ku munota wa 32 ‘Musanze yabonye uburyo gufungura amazamu ku mupira uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina, nko muri metero 23 watewe na Sunday Imenesit, Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre arirambura ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 39’ Mugisha Gilbert wa APR FC yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina asiga Nkurunziza Felicien, ateye ishoti rikomeye ryo hasi rikuwemo na Nsabimana Jean de Dieu, ariko abarimo Hakim Kiwanuka bagorwa no kuwusubiza mu izamu.
Nyuma y’iminota ibiri Musanze FC yahise isubiza ku mupira Owusu Osei yakinnye n’umutwe, usanga Sunday Imenesit uwushyize mu izamu, ariko Ishimwe Pierre arazamuka awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, ku munota wa 67’, APR FC yashoboraga kubona igitego ku mupira winjiranywe mu rubuga rw’amahina na Mamadou Sy, arikoShafik Bakaki awushyira muri koruneri itagize ikivamo.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro.
Undi mukino wari utegerejwe wabereye mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda aho Rutsiro FC yari yakiriye Rayon Sports.
Uyu mukino warangiye Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego ibitego 2-1 byatsinzwe na Adama Bagayogo na Youssou Diagne, igitego cya Rutsiro cyatsinzwe na Mumbere Jonas.
Mu yindi mikino yabaye, AS Muhanga yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-0, Nyanza FC yatsinze Police FC ibitego 2-1, Amagaju FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1 naho City Boys yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1.
Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa 18 na 19 Gashyantare 2025.



