Igikombe cy’Amahoro: APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza 

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikipe ya APR FC itorohewe n’igice cya kabiri yasatiriwemo bikomeye, yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Mutarama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.  

Amakipe yombi yatangiye yigana ariko APR FC ikegera cyane izamu rya AS Kigali 

Ku munota wa 7′ APR FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira Shaiboub yacomekeye Ruboneka uwukinishije ivi, usanga Kwitonda Bacca wari waraririye.

Ku munota wa 20, AS Kigali yabonye  Coup-Franc ku ikosa Niyibizi Ramadhan yakoreye kuri Bishira Latif; yahanwe na Benedata Janvier, umupira ufatwa na Ishimwe Pierre.

Iminota 30 ya mbere amakipe yombi yagabanyije umuvuduko wo gusatira.

Ku munota wa 31′ APR FC yongeye kubona uburyo bw’igitego ku mupira Omborenga Fitina yahawe ananirwa kuroba umunyezamu Cyuzuzo wasubije umupira inyuma, usanga Shaiboub uwuteye hejuru y’izamu.

APR FC yarushakaga cyane AS Kigali, ku munota wa 40′ yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe Ruboneka Jean Bosco ku mupira yahawe na Ishimwe Christian, ahita atera ishoti atereye kure ahagana mu ruhande, umunyezamu Cyuzuzo Gael ntiyagera ku mupira umunyuze hejuru, widunda mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze AS Kigali igitego 1-0 cya Ruboneka Jean Bosco.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yatangiye isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura, mu gihe APR FC na yo yashakaga kongera umubare w’ibitego.

Ku munota wa 55′ AS Kigali yabonye amahirwe yo kwishyura ku mupira Ishimwe Fiston yinjiranye, awuterana Pitchou na Niyigena Clement, ufatwa n’umuzamu Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 73′ APR FC yabonye Coup-Franc ku ikosa Kwitonda Alain yakorewe hafi y’izamu, ikosa rihanwe na Ruboneka, umupira ufatwa neza n’umuzamu Cyuzuzo Gael.

Nyuma y’iminota itanu Dusingizimana Gilbert yahinduye umupira ukomeye mu izamu, ushyirwa muri koruneri na Ishimwe Pierre gusa ntacyo yabyaye.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino yagoye cyane abasore ba APR FC kuko barushijwe cyane na AS Kigali ariko birwanaho.

Ku munota wa 90+3 mu minota ine y’inyongera Iyabivuze Osee na Ishimwe Fiston bananiwe kubyaza umusaruro umupira bahawe na Ebene, ukurwaho n’ubwugarizi bwa APR FC.

Umukino warangiye APR FC itsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza nubwo utorohewe n’igice cya kabiri. 

Aya makipe yombi azongera guhurira mu mukino wo kwishyura wa 1/8 tariki ya 24 Mutarama 2024, na wo uzabera kuri Kigali Pelé Stadium. 

Uko indi mikino ibanza mu Gikombe cy’Amahoro yagenze 

Vision FC 2-0 Musanze FC

Bugesera FC 4-0 Marines FC

Kamonyi FC 0-3 Police FC

Gorilla FC 2-0  Kiyovu Sports

Umukino wagombaga guhuza Addax FC na Mukura Victory Sports ntiwabaye kubera ikibuga cya Rugende cyangiritse cyane bitewe n’imvura.

Ejo ku wa Kane:

Gasogi United izakira Muhazi United

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE