Igikomangoma cy’u Bongereza mu ruzinduko mu Rwanda

Igikomangoma cya Sussex Henry Charles Albert David (Prince Harry) ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku bufatanye na African Parcs abereye Perezida.
Kuri uyu wa Mbere, Price Harry yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bagirana ibiganiro ku bikorwa bya African Parks mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano y’imikoranire na African Parks yo gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe
Muri iki gitondo kandi, Prince Harry yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abasaga 250,000.
Prince Harry yiyunze kuri African Parks mu kwezi k’Ukuboza 2017 mu rwego rwo kuzuza inshingano yiyemeje zo kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
