Igiciro cya Lisansi cyazamutseho 127 Frw kuri litiro
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku 1.989 Frw ivuye ku 1.862Frw, mu gihe litiro ya mazutu yashyizwe ku 1.900 Frw ivuye ku 1.808 Frw.
Ibi RURA yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2025, ivuga ko bizatangira kubahirizwa guhera ku wa 8 Ugushyingo 2025, saa kumi n’ebyiri za mugitondo, bikazagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
RURA yakomeje ivuga ko “Mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.”
