Ifungwa ry’Umuryango ‘Grace Room Minisitries’ n’icyo amategeko ateganya

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 11, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Kwambura icyemezo cy’ubizimagatozi ‘Grace Room Minisitries’, Umuryango ushingiye ku myemerere washizwe na Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda, byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda y’abantu bamwe babishima abandi bagaragaza ubutumwa bw’akababaro.

Kuva ku wa 10 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko Grace Room yambuwe icyangombwa kuko ukora ibikorwa byo gusenga kandi bihabanye n’intego zayo kandi bidahuye n’ibigaragara mu mategeko shingiro yayo.

Nubwo atari ubwa mbere imiryango ishingiye ku myemerere yakwamburwa icyangombwa, Grace Room Minisitries yavugishije benshi bitewe n’ukuntu yari imaze kwamamara mu Rwanda no mu mahanga; ikigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibitangaza byahavugwaga birimo no gukira indwara.

Mu mpera za Mata no mu ntangiriro za Gicurasi 2025, Julienne Kabanda yakoze ibiterane muri BK Arena bijyanye n’ivugabutumwa byitabiriwe na benshi, bikuzuza iyo nyubako abandi bagasubizwa inyuma bakabikurikiranira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu buhamya bwahatangiwe abantu bavuze ko bakize indwara z’amayobera, iz’ibyorezo, imvune n’izindi.

Si ibyo gusa kuko hari abatangiyemo ubuhamya buvuga ko uwo muryango wabakuye mu bukene ukabaha igishoro, barimo abari abazunguzayi i Nyabugogo ariko ubu bakaba bafite aho bakorera.

Ku wa 09 Gicurasi 2025, habura umunsi umwe ngo Grace Room Ministries ihagarikwe, ubuyobozi bwayo bwari bwanyujije ubutumwa ku rukuta rwayo rwa ‘X’ buvuga ko mu ijoro ryakeye habaye ibitangaza aho Imana yakijije uwari urwaye  agakoko gatera SIDA, HIV/AIDS.

Bavuze ko Imana yakijije uwari ufite ubumuga bwo kutagenda, ndetse umugore utari warigeze akandagira mu ishuri Mwuka Wera akamwigisha gusoma no kwandika.

Umunsi wakurikiyeho, RGB yahise ihagarika uwo muryango ndetse yibutsa n’indi yose yanditswe ko isabwa gukora ibikorwa bijyanye n’intego zayo, ikagenzura neza ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’intego nyamukuru, yagaragarajwe mu gihe cy’iyandikwa.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi basamiye hejuru guhagarika uwo muryango mu gihe abandi barize ayo kwarika bawusabira kongera gukora.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Ikintu cyo kwishimira ni uko umutubuzi yahagaritswe. Nta byago yagize kuko ni we watangaga abeshya ko akiza SIDA, agakiza abamuganye ndetse n’abatarize bakamenya gusoma no kwandika. Iyo aba abikora ndahamya ko MINISANTE yari kuba yaramuhaye akazi.”

Munyakazi Sadate nyuma y’ubwo butumwa yahise avuga ko bigayitse kubona abantu bishimira ibyago by’abandi.

Yagize ati: “Itorero Grace Room rya Julienne Kabanda ryambuwe ubuzimagatozi ibi simbigarukaho buriya ababikoze bafite impamvu babikoze, ikintu nshaka kugarukaho ni abahagurutse bahagaze bishimiye ibyago bya bagenzi babo. Nkunda kubivuga kenshi n’ubu mbisubiyemo, abantu benshi bagira umutima w’ishyari, urwango n’ubugome. Ni gute twisanze umuntu yishimira ibyago bya mugenzi we?!”

Sadate yagaragaje ko kuba umuntu yasitara cyangwa agatsikira atari ibintu byo kwishimira, bityo kwishima hejuru y’abagize ibyago bigomba kwamaganwa.

Nubwo RGB yavuze uwo muryango usenga kandi bihabanye n’amategeko shingiro yawo; mu   ntego zigaragazwa n’imbuga nkoranyambaga za Grace Room harimo kugarura abantu mu mubano wimbitse n’Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku Isi yose no gufasha abatishoboye mu buryo bw’impuhwe n’urukundo.

Pasiteri Julienne Kabanda yigishaga ijambo ry’Imana ndetse akora ibikorwa byo gusenga kandi yagiye yumvikana mu biganiro bitandukanye avuga ko intego zabo zishingiye ku guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu ijambo ry’Imana no mu bikorwa by’impuhwe.

Yumvikanye yigisha abantu kwakira agakiza binyuze mu ijambo ry’Imana ndetse mu minsi ishize yabatije abantu amagana.

Izo ntego kandi harimo kuba Grace Room atari ivugabutumwa gusa, ahubwo ari n’umuryango wita ku mibereho rusange y’abaturage, by’umwihariko urubyiruko n’abana.

RGB yavuze ko ibikorwa binyuranye n’ibyasabiwe uburenganzira bituma hafatwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi harimo no kwamburwa icyangombwa cy’iyandikwa cyangwa cy’ubuzima gatozi igihe bibaye ngombwa.

Umuryango Grace Room Ministries wari umaze kwigarurira imitima ya benshi

Icyo imiryango ishingiye ku myemerere itemerewe 

Itegeko N°72/2018 ryo ku 31 Kanama 2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imirynago ishingiye ku myemerere; ingingo ya 16 ivuga ibyo iyo miryango ibujijwe.

Ivuga ko ibibujijwe mu mikorere, imigenzo n’inyigisho bibujijwe kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’umutekano bya rubanda, ituze n’ubuzima byabo, umuco mbonezabupfura, imyitwarire myiza, ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.

Iyo miryango ibujijwe guteza urusaku mu mikorere yayo kandi ko iyo bikozwe  bihanwa hakurikijwe amategeko abigenga.

Uko bigenda ngo umuryango wamburwe ubuzima gatozi

Ingingo ya 34 ivuga ko gusaba ibisobanuro Umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa Ministeriya bitubahirije inshingano zabyo bisabwa ibisobanuro n’Urwego.

Icyakora mu rwego rw’imikoranire, Akarere na ko gashobora gusaba ibisobanuro mu gihe bitubahirije inshingano zabyo bikorera muri ako Karere.

Ingingo ya 35, igaragaza ko uwo muryango wihanangirizwa n’Urwego rushobora kubikora mu nyandiko mu gihe bakoze amwe mu makosa arimo  kudatanga ibisobanuro ku gihe, igihe ibisobanuro byatanzwe bitanyuze Urwego cyangwa Akarere cyangwa  igihe  bongeye kugaragarwaho amakosa byasabweho ibisobanuro.

Ingingo ya 38, ivuga ko Urwego rushobora kwambura umuryango ubuzimagatozi iyo utacyujuje kimwe cyangwa byinshi mu byashingiweho bihabwa ubuzimagatozi, mu gihe bigaragaye ko ingingo imwe cyangwa nyinshi mu zashingiweho bihabwa ubuzimagatozi atari ukuri.

Byamburwa ubuzima gatozi kandi mu gihe ibikorwa bihagaritswe burundu kubera impamvu ziteganywa n’amategeko.

Umuryango Grace Room Ministries washizwe na Pasiteri Julienne Kabanda mu mwaka wa 2018, ‘nyuma yo kugira iyerekwa ryatumye  ahamya ko Imana yamuhamagariye gukora umurimo w’ivugabutumwa.

Avuga ko iryo yerekwa yarigize mu gihe yari asanzwe ari umushumba mu itorero aho yumvaga afite inshingano zo gukora umurimo w’Imana, gusa ngo  igihe kimwe Mwuka Wera aramumanukira  abona abantu benshi bafite imibereho ibabaje, abakuru, abato, abagabo, abagore, n’abana, bose bababaye.

Muri ubwo bwiza bw’umucyo, yabonye ijambo ryanditse hejuru yabo rigira riti: “My Grace” (Ubuntu Bwanjye), ari na ryo ryabaye intandaro yo gushinga uwo muryango.

Umukozi w’Imana Pasiteri Julienne Kabanda, avuga ko Umuryango yawushinze nyuma y’iyerekwa
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 11, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE