Icyumweru cy’Umujyanama cyatangiranye no kugabira inka imiryango 5

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo bagabiye inka imiryango 5 itishoboye, hagamijwe guhindura imibereho y’abayigize.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo n’abaturage b’Imirenge ya Base, Cyungo, Kinihira na Rukozo mu gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Umujyanama cyanahujwe no kugabira inka imiryango 5 itishoboye.
Icyo cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubufatanye bwacu, ikibatsi mu iterambere rya Rulindo.’
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo Dusabirane Aimable, yasobanuye ko icyumweru cy’Umujyanama 2024 cyateguwe mu rwego rwo kugira ngo abajyanama bagaruke kugaragariza abaturage uburyo bashyira mu bikorwa inshingano batorewe n’ibikorwa bimaze kugerwaho.
Yagize ati: “Icyumweru cy’Umujyanama ni umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa byakozwe n’Abajyanama bigamije guhindura imibereho y’abaturage.”
Guverineri Mugabowagahunde ashima ubufatanye n’imikoranire myiza biranga abagize Inama Njyanama y’Akarere n’abaturage, aho bigaragarira mu bipimo byiza biranga aka Karere mu nzego zitandukanye.
Ati: “Mukwiye gushimirwa imikoranire myiza muditanye n’abaturage, bigaragarira muri gahunda zitandukanye nka Ejo heza, Mituweli, kugabirana inka, kwesa imihigo n’ibindi.
Yasabye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo gukomeza kwimakaza ubufatanye, hagamijwe kurushaho guteza aka Karere imbere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bagatuye bose.
Mu gutangiza iki cyumweru cy’Umujyanama 2024 mu Karere ka Rulindo, abagize Inama Njyanama y’aka Karere baremeye inka eshanu imiryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene no kwiteza imbere.
Hakiriwe kandi ibibazo bitandukanye, birimo ibijyanye n’ingurane ku mitungo y’ahanyujijwe umuhanda Base-Gicumbi ku batarayibona, ibijyanye n’amakimbirane yo mu ngo, ibyifuzo byo kugezwaho amazi n’amashanyarazi, aho bitaragera, abifuza ubufasha butandukanye, bimwe bihabwa ibisubizo, ibindi bihabwa umurongo.