Icyuho mu masezerano y’abafite ubumuga u Rwanda rwasinye

Amwe mu masezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNCRPD) yasohotse mu mwaka wa 2008 u Rwanda rukayasinyaho, harimo kubaho mu bwigenge muri sosiyete, uburenganzira ku butabera, uburenganzira ku burezi, uburenganzira ku murimo, uburenganzira bwo gukina no kwidagadura n’ubundi.
Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga (UNABU) mu cyumweru gishize waganiriye n’abafatanyabikorwa bawo barebera hamwe icyuho gihari mu kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.
Uwamariya Jovine, Umuvugizi wungirije wa UNABU, avuga ko barimo gukora ubukangurambaga bwo kwibutsa amasezerano mpuzamahanga ku myanzuro yari yarafashwe.
Avuga ko biri mu rwego rwo kureba ishyirwa mu bikorwa ryayo aho ageze mu butabera, by’umwihariko ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga.
Yagize ati: “Ahari icyuho cyane, ni uburyo abafite ubumuga bivuzamo, ndetse n’uburyo babonamo insimburangingo. Twasanze hari ibyo Mituweli yemeye, yemeye ko abantu babona inyunganirangingo ariko insimburangingo ntiziboneke, bakavuga ko ihenze cyane”.
Avuga ko hakigaragara abantu batumva ibyo umuntu ufite ubumuga akeneye by’umwihariko ku birebana n’imyubakire.
Ati: “Usanga ku myubakire bakoresheje uburyo bwose bugaragaza ko bworohereza abafite ubumuga ariko bya bintu bigaragaramo bakabaye bahitamo kimwe. Urugero, ugasanga bafite lifuti (Lift) bakagira n’inzira y’abantu bafite ubumuga hakiyongeraho na esikariye kandi bakabaye bafite esikariye na lifuti bityo bikaborohera kandi buri wese akabyisangamo”.
Akomeza agaragaza impungenge z’uburyo abantu bafata abantu bafite ubumuga, akibaza niba umuntu yakabayeho agirirwa impuhwe cyangwa yakabaye agira uburenganzira bwe.
Ku bijyanye na serivisi z’ubutabera, Uwamariya ahamya ko hakirimo imbogamizi zikomeye cyane.
Agira ati: “Imbogamizi zirimo ndetse cyane, imbogamizi ya mbere ni ururimi. Kuba atumva, noneho niba bamuhohoteye akajya mu nzego, arabura ubufasha kuko ataribushobore kwivugira, n’ibyo ari buvuge abo bari kumwe kuko batize ururimi rw’amarenga ni imbogamizi ntabwo bari bushobore kumufasha.
N’ufite ubumuga ashobora gukora icyaha ariko ntaribushobore kwisobanura, mu byukuri imbogamizi zihari kugira ngo bagire ubutabera, ni ururimi rw’amarenga”.
Dukundane Bosco, umukozi w’Umuryango ugamije guteza imbere igihugu kigendera ku mategeko (CERURA) mu ishami ry’amategeko, avuga ko kubona ubutabera ari uburenganzira buri muntu wese yagombye kuba afite.
Ati “Ubutabera ni uburenganzira bwa buri muntu bidashingiye ku rwego runaka umuntu arimo ahubwo bukaba ubwe nk’uburenganzira bwa muntu”.
Ahamya ko abantu bafite ubumuga ku rwego rw’amategeko na bo ari abantu, agashimangira ko amahirwe ahari ari ay’uko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda n’andi mategeko u Rwanda rugenderaho, harimo ihame ry’uko abantu bose bagomba kureshya imbere y’amategeko.
Ati “Iyo turebye ikibazo cy’abantu bafite ubumuga uko gihagaze mu Rwanda, iyo turebye uko babona ubutabera, haracyarimo imbogamizi”.
Atanga urugero rw’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga aho ngo usanga harimo imbogamizi uhereye ku rwego rwa mbere agifatwa cyangwa no mu zindi nzego z’ubutabera, aho kugira ngo azabashe kumvikana na wa Mucamanza cyangwa n’umufasha urimo kumufasha mu by’amategeko aba agomba kuzakenera umusemuzi.
Aha ni ho ahera agaragaza ko nta biciro byashyizweho kugira ngo inzego zibishinzwe zibe zafasha umuntu ufite ubumuga.
