Icyo u Rwanda ruvuga ku guhagarika amasezerano rwagiranye na UK

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Guverinoma  y’u Rwanda yatangaje ko  izakomeza kwemera gutanga ubufasha bwo gukemura ikibazo cy’abimukira n’impunzi aho cyaba kiri hose ku Isi, nyuma yo kumenya umugambi w’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano ibihugu byombi byagiranye mu 2022. 

Mu itangazo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byashyize ahagaragara, ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024, byashimangiye ko amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira banyuze mu nzira zitemewe cyari igitekerezo cyatangijwe na Leta y’u Bwongereza. 

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byatangaje ko u Rwanda rwamenye umugambi wo guhagarika aya masezerano mu by’ubukungu n’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ari amasezerano y’ubufatanye  mu by’iterambere ry’ubukungu no gukemura ikibazo cy’abimukira, yagiyeho nyuma y’aho Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi zibyemeranyijweho.

U Rwanda rwashimangiye ko ikibazo cy’abimukira atari icyarwo  ahubwo ko  ari icya Leta y’u Bwongereza.

Ubuvugizi bwa Guverinoma buti: “Iyi gahunda y’ubufatanye yatangijwe n’u Bwongereza kugira ngo ikibazo cy’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amatego gikemurwe kuko cyugarije u Bwongereza. Ni ikibazo cy’u Bwongereza si icy’u Rwanda.”

Iryo tangazo ryanyujiwe ku mbuga nkoranyambaga rikomeza rigira riti: “U Rwanda ruzakomeza kuba mu ruhande rwarimo kuri aya masezerano, haba mu bijyanye n’imari kandi rukomeza kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo by’abimukira byugarije Isi. Harimo kubacungira umutekano, kubasubiza agaciro no gushakira amahirwe impunzi n’abimukira yo gukora bagatera imbere mu Gihugu cyacu.”

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, ni we watangaje ko yahagaritse gahunda ya Guverinoma zamubanjirije yo kohereza mu Rwanda by’agateganyo abimukira binjira mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

Ni icyemezo atangaje nyuma y’aho ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryegukanye intsinzi ku bwiganze mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, bishyira iherezo kuri Guverinoma y’abasigasira amahame y’Abongereza (Conservatives) yari iyobowe na Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak.

Tariki 6 Nyakanga, Starmer yasobanuye ko iyi gahunda yapfuye kare kuko ngo ntiyigeze ifasha Guverinoma gukumira abimukira bakoresha ubwato buto, bityo atangaza ko ihagaritswe.

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yashyigikiwe na ba Minisitiri b’Intebe batatu bayoboye u Bwongereza, aba ni Boris Johnson, Liz Truss na Rishi Sunak.

U Rwanda ruvuga ko iyi mikoranire yatangijwe n’u Bwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira cyari kibwugarije, ndetse uretse kuba yararwanyijwe n’abatavuga rumwe na Leta hari n’ibindi bihugu byagize ubushake bwo gutangiza gahunda nk’iyi mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira. 

Aya masezerano u Rwanda rwari rwayasinyanye n’u Bwongereza tariki ya 14  Mata 2022 agamije ubufatanye mu bijyanye no kwakira abimukira n’ubw’iterambere mu by’imari n’ubukungu.

Ni amasezerano yateganyaga ko u Rwanda ruzakira abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko ariko yagiye abangamirwa n’ingo zimwe na zimwe harimo n’inkiko.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE