Icyiciro cya 2 cya ArtRwanda – Ubuhanzi kirakomereza ku rwego rw’Intara

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije guhishura abanyempano no gufasha ba nyirazo kuzibyaza inyungu rigiye gukomereza ku rwego rw’Intara mu cyiciro cya kabiri.

ArtRwanda-Ubuhanzi itegurwa na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA).

Abitabira iri rushanwa bahatana mu byiciro bitandatu birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Nyuma yo gusoza amarushanwa ku rwego rw’Akarere, iryo rushanwa rirakomereza ku rw’Intara zose zigize Igihugu, aho kuri uyu wa Kabiri ritangirira mu Karere ka Kayonza ku wa 16 Kanama 2022, rikazenguruka utundi duce kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

Urubyiruko rw’abanyempano bakomeje ku rwego rw’Akarere ni rwo ruzakomeza rwerekana impano zarwo mu guhatanira gukomeza mu cyiciro cya nyuma, aho abazatsinda bazahabwa ibihembo bitandukanye.

Ku rwego rw’uturere muri ArtRwanda-Ubuhanzi hiyandikishije urubyiruko 3402, muri rwo abakomeje ku rwego rw’Intara ni 741.

Abahanzi bazatoranywa muri aba bazinjizwa mu mahugurwa y’umwaka aho bazaba bafashwa kwagura impano zabo no kuziha umurongo wabafasha kuzibyaza umusaruro ndetse zikaba zabatunga.

Nyuma y’icyo gihe ni bwo abahanzi bazagera mu cyiciro cya nyuma ari na cyo kizagenza uwatsinze muri buri cyiciro.

Batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahembwa miliyoni 1 Frw mu gihe imishinga itatu ya mbere izahabwa miliyoni 10 Frw kuri buri wose.

Ingengabihe ya ArtRwanda – Ubuhanzi ku rwego rw’Intara

16 – 18 Kanama: Amarushanwa azabera i Kayonza ahazahurira abahanzi bakomeje ku rwego rw’akarere mu Burasirazuba.

23 – 24 Kanama:  Amarushanwa azakomereza i Rubavu. Hazahurira abanyempano bakomeje ku rwego rw’akarere mu Burengerazuba.

26 Kanama: Abakomeje mu Burengerezuba mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, bazahurira i Rusizi.

30 Kanama – 2 Nzeri:  Amarushanwa azabera i Huye ahazahurira abahanzi bakomeje ku rwego rw’akarere mu Ntara y’Amajyepfo.

7 – 8 Nzeri: Amarushanwa azabera i Musanze, hazahurira abahanzi bakomeje ku rwego rw’Akarere mu Ntara y’Amajyaruguru.

13 – 15 Nzeri: Amarushanwa azabera ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye i Kanombe. Hazahurira abahanzi bakomeje ku rwego rw’akarere mu Mujyi wa Kigali.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE