Mu moko 10 y’icyayi cyiza muri Afurika 6 ni ayo mu Rwanda

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kuza imbere mu bifite ubwiza ku mugabane w’Afurika aho mu myanya 10 icyahembwe kubera ubwiza bwacyo imyanya 6 ari icyo mu Rwanda.
Ni icyayi cyahembwe kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2024, mu nama nyafurika ndetse n’imurikagurisha ry’icyayi muri Afurika birimo kubera i Kigali kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 11 Ukwakira 2024.
Ni ibikorwa byateguwe n’Ishyirahamwe ry’Ubucuruzi bw’Icyayi muri Afurika y’Iburasirazuba (EATTA), Ishyirahamwe ry’abahinzi n’abacuruza icyayi mu Rwanda (RTA), n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Mahanga (NAEB).
Icyayi cyahembwe, 6/10 ni ibyo mu Rwanda harimo igikorwa na kompanyi ya Rwanda Mountain Tea mu ruganda rwa Kitabi Factory Tea, igikorwa na Rwanda Mountain Tea mu ruganda rwa Gatare Tea Factory, hari igikorwa na Gisovu Tea Company y’uruganda rwa Gisovu Factory,hahembwe kandi Rwanda Mountain tea y’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro Tea Factory.
Gasarabwe Jean Damascène, Umuyobozi Mukuru wa Gatare Tea Factory rumwe mu nganda z’icyayi rwatunganyije icyayi cyiza kikaba cyahembwe, yavuze ko impamvu yo guhemba icyayi cy’u Rwanda ari uko cyifitemo ubwiza buhambaye, yumvikanisha ko kugira ngo kigire ubwiza habaho gufatanya n’abahinzi bacyo bakacyitaho.
Yagize ati: “Imirimo ituma tubona n’igikombe nk’iki, dufatanya mu kugihinga, gutegura imirima, kugisoroma, kugitwara neza, cyagera mu ruganda kigakorwa neza hose tuba dufatanyije.”
Gasarabwe umaze imyaka 35 akora mu bijyanye no gutunganya icyayi avuga ko impamvu icyayi cy’u Rwanda kenshi gihatana ku rwego mpuzamahanga kigahiga ibindi mu bwiza, ari uko cyifitemo ubwiza budasanzwe, hakiyongeraho ko aho gihingwa ikirere ari byiza.
Ati: “Twashyize imbere ubwiza bw’icyayi, twe rero dusanga duharanira ubwiza, nubwo icyayi ari gike, ariko nubwo cyaziyongera bikaba cyaramaze kwamamara.”
Uraganda rwa Gatare Tea Factory rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zisaga 2 000 buri mwaka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yUbuhinzi n’Ubworozi(MIINAGRI), Rwigamba Eric yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongera ubwiza bw’icyayi kugira ngo kigurwe menshi mu ruhando mpuzamahanga ari na yo mpamvu bashyiraho uburyo bwo guhemba icyayi gitunganyijwe neza kurusha ikindi.
Yagize ati: “Iyo kigize ubwiza kigurwa amafaranga meza, ibyo bihembo ni ugushimira mwe abahinzi tubabwira kongera ubwiza bw’icyayi muhinga kugira ngo muzabone amafaranga menshi.”
Inama ya African Tea Convention and Exhibition ihurije hamwe inzobere mu bijyanye no kwita ku cyayi, abahinzi bacyo, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo muri Guverinoma z’ibihugu by’Afurika, abashoramari n’abandi barimo kwigira hamwe uburyo bwo gukuraho imbogamizi zihari zikibangamiye guteza imbere ubwiza bw’icyayi.


