Icyatuma Abanyarwanda bose bihaza mu biribwa mu mboni y’inzobere

Inzobere mu buhinzi zagaragaje ko kuba imiryango imwe n’imwe mu Rwanda itabona ifumbire y’umwimerere (imborera) n’ibindi bikoresho by’ibanze mu buhinzi bituma itihaza mu biribwa, kuko ifumbire ikoreshwa cyane ari iyakorewe mu nganda ikaba yagundura imirima.
Bagaragaza ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakeiye gifata ingamba zifatika mu gufasha abaturage guhinga bakeza, bakihaza, bagasagurira n’amasoko.
Byakomejweho ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali ihuje abanyamuryango ba Inades- Formations, umuryango uharinira guteza imbere umuryango binyuze mu buhinzi.
Baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika aho bigira hamwe uko bafatanya n’u Rwanda kugira ngo ubuhinzi buteze imbere umuryango nyarwanda.
Nshimiyimana Manasséh ushinzwe ubuvugizi muri Inades Formation Rwanda, yavuze ko imwe mu miryango yo mu Rwanda igihura n’imbogamizi zo kutabona ibiribwa bihagije.
Yagize ati: “Hari imbogamizi ishingiye kubona ibikoresho by’ibanze tudashingiye ku mafumbire ava mu nganda cyangwa se imiti irwanya ibyonnyi mu bihingwa”.
Yavuze ko Leta ikwiye gushyiraho politiki zo gufasha mu guhana n’ibibazo bituma imiryango itihaza kuko ibikoreshwa mu mirima biyigundura bigatuma ibihingwa bitera neza.
Yashimangiye ko imiryango ikwiye kwigishwa uko yakwihaza mu biribwa kuko kenshi hari n’abahinga bakabigurisha aho kubanza kwihaza ubwabo.
Yagize ati: “Kuki twatanga ibyo kurya ku bandi mu gihe natwe ubwacu tudafite indyo yuzuye? Ubukangurambaga bukwiye kwigisha abahinzi kurya ibyo bahinga kugira ngo barwanye imirire mibi mbere yo kugurisha ibyo basaruye birenze.”
Muri Nyakanga 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko umubare w’ingo zihagije mu biribwa wiyongereye mu myaka ine ishize uva ku ngo 79,4% ugera kuri 83%.
Imibare y’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko mu Rwanda hari ingo 3.312.743, aho urugo rumwe rubarirwa abantu nibura bane barubamo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko Leta y’u Rwanda ikataje mu gufasha Abanyarwanda kwihaza mu biribwa.
Akomeza avuga ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.
Kugeza ubu abasaga 69% mu Rwanda batunzwe n’ubuhinzi, ari na bwo bakesha amaramuko ndetse banabukoramo ubucuruzi butandukanye.
Ishami ry’Umuryango w’Abumbye ryita ku buhinzi (FAO) ritangaza ko 90% by’imirima yo ku Isi ikorerwamo ubuhinzi bushingiye ku muryango bugatanga 2/3 by’ubyiribwa bikenerwa ku Isi.
Abahinzi bahura n’ibibazo birimo kubura ibikoresho by’ibanze by’ubuhinzi, kutabona serivisi zibafasha kugera ku masoko bitewe n’umusaruro muke, guhangana ku isoko, kubura amakuru ahagije, ibikorwa remezo bidahagije, ndetse no kutagira uburyo bwo kwitabwaho mu bikorwa by’ubwishingizi n’imibereho myiza.

