Icyateye Mariya Yohana gukora indirimbo ya mbere yo Kwibuka

Umuhanzi Mukankuraga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana wamenyekanye cyane mu ndirimbo Intsinzi yaririmbye mu gihe Inkotanyi ziteguraga kugera ku iherezo ry’urugamba rwo kubohora Igihugu, avuga ko ibyo yagiye abona ari byo byamuteye kwandika indirimbo ye ya mbere yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro Dutaramire abacu cyatambutse kuri RBA tariki 13 Mata 2024, Mariya Yohana yavuze ko indirimbo ya mbere yakoze yo kwibuka yitwa Nyibutsa nkwibutse, yayanditse bitewe n’ubuhamya bw’abo baganiraga ndetse n’ibyo yabonaga hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati: ”Nyibutsa Nkwibutse ikubiyemo amateka twagiye tuganira n’abantu bamwe twagiye duhura, na bo batubwira uko byabagendekeye, ni bwo nayihimbye.”
Muri iyo ndirimbo agaruka ku bantu batandukanye, avuga uko bari bamerewe, aho nko mu gitero cya mbere aterura agira ati:
“Nyibutsa nkwibutse, kuri uyu munsi twibuka mbe wari hehe? undi yari he?nanjye nari he? Njye nari ku kiriri mu mbeho y’igishanga ni bwo nahembwe ikivune cy’umwana wanjye, nyibutsa nkwibutse kuri uyu munsi twibuka naherutse ukubitwa ibyuma n’imipanga, njye narabohojwe nkurizamo guta umutwe. Nyibutsa nkwibutse kuri uyu munsi twibuka ko nari mu mwobo aho ntiwari mu rufunzo, njye narakangutse nsanga naciwe amaboko ababyeyi banjye bandambitse iruhande.”
Si Mariya Yohana gusa wakoze indirimbo ya mbere yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abitewe n’ubuhamya yagiye ahabwa kuko na Muyango JMV avuga ko ndirimbo ya mbere yo kwibuka yise Ni Mutyo Twibuke yayanditse kubera ubwo buhamya.
Yagize ati: “Nagombaga kubibuka, bigenda bidukora ku mutima igihe cyose, nta n’impamvu twabyibagirwa, si ngombwa, ntacyo dufite tubikoraho, ariko kubyibagirwa ntabwo byashoboka.”

Muri iyo ndirimbo agaruka ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka mbi yagize ku gihugu n’abarokotse, ndetse n’icyo bakwiye gukora kugira ngo biyubake barwanye kwigunga.
Ati: “[….] Nimutyo twibuke amahano yagwiriye urwatubyaye, yamaze abana b’u Rwanda adasize abababyaye, yadutwaye abatari bake abasigaye ni inkomere, ibyo bikomere byabo n’ubu ntibirasibangana. Nidufatane urunana tunanire abagome, tureke n’ibyo kwigunga ni uguha umwanzi icyo ashaka, urukumbuzi rw’abacu rutugwizemo urukundo nirumara kudusaga tuzasagurire abandi […].”
Aba bahanzi bakunzwe kandi bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zumvikanisha ishyaka ryo gukunda igihugu no kugikorera, zirimo ‘Intsinzi’ ya Mariya Yohana, ‘Ikobe’ na ‘Sabizeze’ za Muyango zose zumvikanisha urukundo rw’Igihugu n’umuco Nyarwanda.