Icyanya cy’imurikagurisha mu mishinga ya miliyari 6 Frw yitezwe i Rwamagana

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 5, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Mu gihe abasanzwe bitabira imurikagurisha ribera mu kibuga cya Polisi mu Karere ka Rwamagana binubira ko haba hato bigatuma bamwe mu bamurika batitabira, ubuyobozi bw’ako Karere bwahishuye umushinga wo kubaka icyanya cyakira imurikagurisha cyisanzuye. 

Iyubakwa ry’icyo cyanya riri mu mishinga y’ingenzi Akarere ka Rwamagana gafite gushyira mu bikorwa mu gihe cya vuba izatwara akayabo ka miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Indi mishinga isigaye igizwe no kubaka imihanda n’ibibuga by’imyidagaduro bizubakwa kuri IGA (Hafi n’umurenge wa Kigabiro) 

Icyanya cyagenewe imurikagurishwa cyatangajwe mu gihe abikorera bitabira imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ribera ahitwa ku Kibuga cya Polisi binubira ko ari imfundanwa ku buryo abamurika batitabira, ndetse n’abitabiriye bakaba batisanzuye. 

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko abenshi mu bacuruzi b’imideri, abakora ubukorikori, ubuhinzi n’ubworozi, abacuruza imyenda, inganda n’abandi batitabira ku bwinshi kubera ko nta bibanza babonaga. 

Nsabima Callixte ati: “Hari bagenzi banjye basabye kuza muri iyi Expo 2024 ariko ntibabemerera kubera ubuto bw’ahamurikirwa bituma hari bagenzi bacu babura amahirwe ntitabira imurikagurisha. Byaba byiza rero aho ribera himuwe bakadushakira ahakira abantu benshi kugira ngo tumurike kandi ducuruze ibintu bitandukanye.”

Iribagiza Emima yagize ati: “Abaturage ubwabo baritabira ndetse n’amatike agashira, byumvikane ko rero badufasha bakadushakira ahantu hagutse twakorera. Nk’ubu hano ni hato kandi haba harimo umuvundo ku buryo abafite ibikorwa by’imyidagaduro babura uko bisanzura ndetse kandi muri rusange ukabona bishobora guteza umutekano muke no gusagararira undi.”

Mutsindashyaka Peter na we ati: “Hari urubyiruko rugenzi rwanjye rutitabiriye kubera kubura ikibanza cyo gucururizamo kandi bafite ibikorwa byo kuhira byiza ariko Abanyarwanda bitabiriye Expo ntibabamenye. Umubare w’abahabwa ibibanza byo gukora ni muke cyane kandi byakemuka ari uko nibura dufite ahantu hagutse ndetse hacu bwite.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko Akarere ka Rwamagana kabahaye ikibanza bityo ko mu myaka ibiri kiraba cyuzuye.

Ati: “Abikorera benshi bifuje ko imurikagurisha ryabera ahantu hamwe hadahinduka mu Ntara kugira ngo ibikorwa byinshi birusheho gukorwa. Akarere ka Rwamagana kamaze kuduha ikibanza cyo kubakaho icyanya cy’’imurikagurisha kandi ku bufatanye na PSF y’Intara y’Iburasirazuba tugiye kubaka icyanya kiberamo imurikagurisha kandi twizera ko mu myaka ibiri tuzaba dukorera ahantu hacu kandi hameze neza.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yavuze ko Akarere ka Rwamagana kakoze inyigo y’icyanya cy’imurikagurisha mu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025.

Yagize ati: “Ni byo rwose, dushima Akarere ka Rwamagana kamaze kubona ikibanza ahazajya hakorerwa imurikagurisha mu buryo buhoraho ndetse no mu ngengo yabo y’imari y’uyu mwaka bashyizemo inyigo y’icyo gikorwa. Ikibanza baragifite nk’Akarere bakoze inyigo, ubwo hazahita hakurikiraho gufatanya n’abikorera kugira ngo hatunganywe ahajya ibyo bikorwa remezo by’ibanze kandi imurikagurisha n’ibindi bikorwa by’abikorera bizajye bibera kuri icyo cyanya.”

Kuba imurikagurisha ribera mu kibuga cya Polisi gisanzwe gikinirwaho imikino y’umupira w’amaguru n’amakipe atandukanye, bituma babura aho bakinira mu igihe cya Expo.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 5, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE