‘Icyampa Kubona Nyirinka’ igisigo gishya cya Rumaga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umusizi Junior Rumaga uzwi nka Rumaga avuga ko yumvise aruhutse nyuma yo gushyira ahagaragara igisigo gishya yise “Icyampa Kubona Nyirinka” kuko kiri mu byamuhenze ugeranyije n’ibindi amaze gukora.

Ni igisigo avuga ko kiremanye intekerezo zo gushimira indashyikirwa yitanze igashyira imbaraga mu gushyigikira umuryango n’Igihugu, kugira ngo habeho kwongera kubaho no kugarura ubuzima muri cyo.

Mu kiganiro uyu musizi yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko ubutumwa bukubiye muri icyo gisigo bugamije kugaragaza ko umuntu wakoze neza akwiye gushimirwa.

Yagize ati: “Nibyiza ko dushimira abantu igihe tubona ko hari icyo bamariye abandi, ni yo mpamvu ntangira mvuga nti gushimira n’uburere buje kuruta inda, ntabwo ari ngombwa ko duhabwa cyangwa iteka dusaba gusa cyangwa dushimira kugira ngo duhabwe ahubwo rimwe na rimwe nubona umuntu yarabaye umugaba mwiza naho yaba atarakugabiye nibyiza ko umushimira.”

Rumaga avuga ko gushimira bifasha abantu kugira umutima wo kugaba, kubana ndetse no kugirirana umumaro.

Nubwo avuga ko atamenya umubare w’amafaranga icyo gisigo cyatwaye, ariko ngo ni kimwe mu bisigo byamuhenze, kubera ko ubuhanzi bw’uyu munsi buhenze, gusa ngo iyo bikozwe neza nabyo bitanga umusaruro.

Yagize ati: “Ni kimwe mu bisigo byampenze ugendeye ku gitekerezo cyari gifite, kikaba na kimwe mu bisigo byujuje nibura 150% mu bisabwa kugira ngo igihangano kitwe igisigo.”

Yongeraho ati: “Kugishyira ahagaragara ni kimwe mu bintu binejeje, kuko ni igisigo kije nyuma y’ibihe bibi nanyuzemo byatumye gitinda, ntifuza kugarukaho, ariko ntabwo byakabaye bindiza ahubwo byakabaye binshimisha kuko n’imwe mu ntsinzi mbashije kugeraho mu 2024, yewe umwaka urangiriye ahangaha naba mfite intsinzi muri wo.”

Icyampa Kubona Nyirinka ni igisigo cya 13 mu bisigo bigize umuzingo we wa kabiri yise ERA, kikaba gishyizwe ahagaragara ari icya 3 nyuma ya Gatanya na Nzaza..

Uyu musizi avuga ko ateganya kuzakora igitaramo cyo kumurika Alubum ya kabiri ubwo ibisigo biyigize byose azaba amaze kubishyira ahagragara.

Ni igisigo avuga ko cyahurijwemo abantu basaga ijana, amajwi yacyo akaba yaratunganyijwe na Eyoo Evy, naho amashusho atunganywa na Tag Mayors.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE