Icyamamare Regina Daniel yanyuzwe nuko ababyeyi be basubiranye
Umukinnyi wa Filime ukomeye muri Nigeria Regina Daniel yagaragaje ibyishimo yatewe no kubona ababyeyi be bongeye guhura bagashyira hamwe nyuma y’Imyaka bari bamaze batandukanye.
Regina Daniel watangiye gukina filime afite imyaka irindwi yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa Miracle Child yakunzwe n’abatari bake mu 2010, bikaza gutumwa yandika iye nayo yakunzwe yise ‘Marriage of Sorrow’ na yo yamwinjirije akayabo k’amafaranga akoreshwa muri Nigeria (Naira).
Bivugwa ko Regina yashinjaga umugabo we Ned Nwoko usanzwe ari umusenateri kumukubita ari na byo yavuze ko byabaye intandaro yo kwahukana kwe.
Ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo, ni bwo Net Nwoko yohereje abapolisi gufata Sammy West musaza wa Regina Daniel.
Nyuma Net aza kwigamba ko Regina nasubira iwe, ari bwo musaza we azarekurwa.
Kugeza ubu ababyeyi ba Regina Daniel bakaba bongeye kwihuza ngo bakurikirane ubutabera bw’umuhungu wabo Summy nyuma y’imyaka 9 bari bamaze batandukanye kuko batandukanye mu mategeko 2016 ibyakoze ku mutima Regina.
Yanditse ati: “Abamaze igihe badahuza bongeye guhura kubera guharanira ibyishimo by’umukobwa wabo gusa, ifungwa rya Sammy rimaze igihe kirekire cyane, ariko tuzamufunguza n’iyo byansaba kujyayo ubwanjye nkatera impagarara! Kubera ko ari jye bashaka.”
Arongera ati: “Nzababwira byinshi kuri data nyuma, naho mama! Ni umugore w’intwari cyane. Bombi bakora ikintu cyose kubera abana babo. Ndabakunda mama na papa! Ibi ni byo nashakaga kuva kera.”
Regina yongeye kubaza umugabo we icyo yifuza ku mugore utagira umumaro cyane kuko avuga ko ariyo magambo yakunze kumubwira kenshi mu buzima bw’urugo rwabo.
Ati: “Aho bigeze noneho iki kibazo ni ubushimusi, gufata musaza wange ukmugumana ngo kugeza igihe nzazira biratangaje! Mbyite urukundo se cyangwa agasuzuguro, wahoraga uvuga ko ndi umugore udafite icyo amaze, none se kubera iki ukeneye ko uwo mugore udafite umumaro agaruka?”
Regina Daniels yashyingiranwe n’umunyapolitiki akaba n’umuherwe wo muri Nigeria Ned Nwoko tariki 26 Gicurasi 2019, amakuru y’itandukana ryabo yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.