Icyahombeje uruganda rwa nyiramugengeri rwari gutanga MW 70

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko kubura ibikoresho bihagije byo gucukura nyiramugengeri ikenewe byadindije uruganda rwo mu Karere ka Gisagara, rukaba rutanga Megawati z’amashanyarazi ziri hagati 13.1 na 16.4 ku munsi mu gihe rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 70 ku munsi.

Minisitiri wa MININFRA Dr. Gasore Jimmy yabibwiye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi.

Abadepite babwiye Minisitiri Dr. Gasore ko inyigo yakozwe igaragaragaza ishusho y’uko Nyiramugengeri ihagaze mu gihugu yatangaga icyezere cyo gutangiza inganda za Nyiramugengeri mu Rwanda.

Gusa ngo hagaragayemo ibibazo mu mushinga w’uruganda rwa Nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara, Abadepite babajije Minisitiri Gasore niba byaratewe n’inyigo itarakozwe neza cyangwa abashyize mu bikorwa uwo mushinga mu buryo budakwiye.

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko mu gihugu hari Nyiramugengeri ihagije nkuko inyigo yabigaragaje.

Yavuze ko iyo Nyiramugenge igaragara mu gishanga cya Rwabusoro cyeguriwe rwiyemezamirimo, inyigo zerekanye ko harimo ingana na metero kibe miliyoni 230 ikiba yari ihagije ku buryo ishobora gutanga MW 70 buri munsi mu gihe cy’imyaka 30.

Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko urwo ruganda rutanga hagati ya Megawatt 13.1 na 16.4 ku munsi, mu gihe hakoreshejwe amashanyarazi ya Nyiramugengeri gusa.

Minisitiri Gasore ati: “Uruganda rwakoraga hagati ya Megawatt 13.1 na 16.4, rwubatswe ku buryo rushobora gutanga Megawatt 70 bijyanye n’imashini zihari n’ubushobozi buhari.”

Uwo muyobozi yavuze ko habayemo imbogamizi za Nyiramugengeri icukurwa idahagije ku buryo idashobora gukoresha uruganda mu buryo buhoraho kuri Megawatt 70.

Yavuze ko kugeza ubu rwiyemezamirimo wahawe isoko acukura toni 600 ku munsi, mu gihe hakenewe toni 2,191 ku munsi kugira ngo uruganda rukore ingano y’amashanyarazi yose ateganyijwe.

Nubwo bimeze bityo ariko, Minisitiri Dr. Gasore yabwiye Abadepite ko rwiyemezamirimo yagiye yongera imashini zicukura Nyiramugengeri ku buryo umuriro zitanga kuri urwo ruganda wiyongereye.

Ati: “Mu mwaka wa 2021/22, uruganda rugitangira rwatanze Kirowateri/HwH (Unite z’umuriro w’amashanyarazi zigaraga mu gihe cyo kuwugura) 47 749 197.”

Kugeza ubu mu mwaka wa 2024 uruganda rwa Nyiramugengeri rumaze gutanga Kirowateri 78 423 150 bingana n’ubwiyongere bwa 64%.”

Minisitiri Gasore agahamya ko uko hongerwa ubushobozi bwo gutunganya Nyiramugengeri n’umuriro w’amashanyarazi uruganda rutanga ugenda wiyongera.

Yavuze ko imbogamizi ziri mu kubyaza nyiragengeri amashanyarazi ari uburyo icukurwamo.

Ati: “Kuyicukura bisaba ubushobozi bwinshi kuko inganda zikoresha Nyaramugengeri zikoresha nyinshi cyane, uru ruganda rukenera toni 2,191 ku munsi, ugereranyije n’ikamyo itwara toni 30 wavuga ko ari amakamyo 70 manini ya Nyiramugengeri ku munsi uruganda ruba rukeneye.”

Yagaragaje ko gucukura Nyiramugengeri binasaba gucukura buri munsi irenze ku yikenewe kuko hari ubwo ibikorwa byo gucukura bidakunda bitewe n’imvura cyangwa ibiza.

Abadepite basabye Minisitiri Dr. Gasore kugaragaza ingamba Guverinoma yafashe zo guhangana n’icyo gihombo cy’uruganda.

Hon Dep. Mukayijori Suzanne ati: “Hakagombye gutegurwa ingamba zaba izo mu gihe gito cyangwa igihe kigufi byibura tukagira icyizere ko ruriya ruganda Leta yatanzeho amafaranga menshi, ruzagira icyo rutanga mu gihugu cyacu.”

Minisitiri Gasore yavuze ko hari ibiganiro hagati ya Guverinoma na rwiyemezamirimo bigamije kugira ngo harebwe ibikenewe byaba ubushobozi n’ibikoresho kuri urwo ruganda, bityo rutange umusaruro ukenewe ku buryo rwazajya rutanga Megawatt 70 zikenewe buri munsi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE