ICPAR yashishikarije abayobora imishinga kwitabira Ikoranabuhanga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda cy’Abaruramari b’Umwuga (ICPAR) bwashishikarije abategura n’abayobora imishinga kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kurwanya ibihombo no kongera imbaraga mu micungire n’imikurikiranire yayo.
Ibi byagarutsweho mu mwiherero w’iminsi itatu wabereye mu Karere ka Rubavu, wahuzaga abakozi batandukanye bo mu bigo bya Leta n’ibyigenga bashinzwe imishinga wari ugamije kubakangura no kubareka ibikwiye gukorwa ngo bacike ku micungire mibi y’imishinga bihombya Leta n’abaturage.
Amini Miramago, Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, ashima uruhare rw’abayobozi b’imishinga ariko akabasaba kwifashisha inzira zose zatuma icungwa neza harimo kwifashisha ikoranabuhanga mu bintu byose.
Yavuze ko kuri ubu ikoranabuhanga rukomeje gutera imbere aho byorohera buri wese kubona amakuru no gukurikirana ibikorwa byose, aho yaba ari hose bityo kurihuza n’ibyo bakora byaba imwe mu nzira nziza.
Yagize ati: “Turabasaba kumenya ko imishinga icunzwe neza igera ku ntego, igateza imbere Igihugu n’abaturage muri rusange, icunzwe nabi ingaruka zigera kuri buri wese, ibimaze kugaragaza ni uko ikoranabuhanga ari kimwe mu bifasha gutegura. Gushira mu bikorwa no kwisuzuma umunsi ku munsi kandi ibikorwa bikaba bishobora gukurikirana Aho waba uri hose bitagusabye kuva hamwe ujya ahandi naho uri hose ku isi wacunga umushinga wawe.”
Yakomeje abasaba kujyana n’ikoranabuhanga kuko ryoroshya akazi kakihuta kurusha kuyobora no gucunga imishinga mu buryo bwa gakondo.
Ubuyobozi bwa ICPAR isanzwe itegura amahugurwa mu ngeri zitandukanye buvuga ko bibanze ku bashinzwe kwita ku mishinga kuko ari bo bari bagezweho kandi uruhare rwabo bagasanga ni ingenzi mu iterambere ry’ibigo n’abaturage muri rusange.
Nizeyimama Emmy Claude ushinzwe gutegura amahugurwa no gukurikirana ishirwa mu bikorwa ryayo muri ICPAR, aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko bateguye amahugurwa kugura barebere hamwe inzira zose zafasha mu kurwanya ibihombo bikunze kugaragaza bitewe n’imicungire mibi y’imishinga.
Avuga ko bagamije gukemura ibikunze kugara mu bitabo by’umugenzuzi w’imari usanga harimo imishinga idindira, iyo amafaranga asubira mu baterankunga bikaba igihombo kuri Leta.

Bimwe mu bitera ibihombo basobanuriye abayobora imishinga harimo kuba imishinga idindira, kuba hari imishinga ishirwa mu bikorwa igenamigambi ritarakozwe neza, kuba hari imishinga amafaranga asubirayo ugasanga birateza igihombo.
Agira ati: “Turafasha abantu kubanza kumva neza uko ugomba gutegura umushinga, ugategura ibikenewe byose, turabigisha uko bakoresha ikoranabuhanga kuko ni kimwe mu bifasha buri wese yaba abakora imishinga, abayishira mu bikorwa, abayobozi babo aho bari bagakurikirana uko umushinga ushirwa mu bikorwa.”
Akomeza avuga ko ikoranabuhanga barishize imbere kuko ni rimwe mu rituma buri wese aba yagira icyo akora ku iterambere ry’umushinga.
Badege Peter ukora mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe gukurikirana no kugenzura ibikorwa yemeza ko aya mahugurwa yari akenewe kuko akangura abayajemo n’ibigo bahagarariye bikabafasha gutuma intego z’umushinga zigerwaho.
Agira ati: “Biradufasha kuba twakurikorana cyane umushinga ukagera ku ntego, ahanini usanga abashinzwe gukurikirana imishinga badatangirana na ba nyiri umushinga ntibajyanemo bigatuma umushinga utagera ku ntego. Ibyo twiga birafasha ababaruramari b’umwuga bituma bamenya uko bakurikirana ifaranga neza.”
Badege avuga ko nubwo bageze kure bakoresha ikoranabuhanga amahugurwa aba akenewe kugira bagire ubumenyi butandukanye nko ku ikoranabuhanga rigezweho ndetse ko nabo aho bakorera bagiye kurushaho kuryifashisha kugira bateze imbere ibigo byabo, Igihugu n’abaturage muri rusange.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashize imbaraga mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha iterambere no guharanira kujyana n’ibihe tugezemo.


