Ibyo wamenya mbere yuko REG WBBC na APR WBBC zisobanura

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Shampiyona ya Basketball mu Rwanda mu bagore iragana ku musozo, kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Nyakanga 2024 hatenganyijwe umukino ukomeye aho REG WBBC yakira APR WBBC saa mbiri n’igice muri Lycée de Kigali

Ni umukino ufite kinini uvuze muri iyi shampiyona y’abagore kuko ni uwa nyuma kuri REG, mu gihe APR yo igifite ikirarane.

Uyu mukino ni wo ugena ufata umwanya wa mbere kuko kugeza ubu, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu iyoboye n’amanota 33, mu gihe iy’ingabo iyikurikira n’amanota 30.

Mu mukino ubanza REG WBBC yari yatsinzwe na APR WBBC amanota 77-75 mu mukino w’ishiraniro.

Mu gihe Ikipe y’Ingabo yakongera gutsinda uyu mukino iraba ishimangiye ko izasoza shampiyona iri ku mwanya wa mbere.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino REG BBC yongeyemo abakinnyi babiri bakomeye ari bo Destiney Philoxy na Mercy Wanyama.

Ni mu gihe Ikipe y’Ingabo yo yaguze Hosendove Taylor Lynn wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ariko birangira atayikiniye.

Umukino ubanziriza uyu, urahuza East Africa University Rwanda na The Hoops saa kumi.

Shampiyona y’abagabo nayo irakomeza, aho Inspired Generation ikina na Orion BBC saa kumi n’ebyiri, mu gihe UGB BBC yisobanura na Tigers BBC saa mbiri n’igice.

Imikino yombi irabera muri Kepler i Kinyinya.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE