Ibyo wakwitega mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona 2024/25

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda irasubukurwa ku wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, aho imikino yose yo kwishyura izabanzirizwa n’uwo Gorilla FC yakiramo Vision FC.
Ni imikino igiye kongera gukinwa nyuma y’ibyumweru bibiri amakipe ari mu kirukuho.
Amakipe amwe yariyubatse, yongeramo abakinnyi bashya kugira ngo bazayafashe kugera ku ntego zayo muri uyu mwaka w’imikino.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya igiye yakusanyije bimwe byo kwitega mu mikino yo kwishyura.
Guhangana kwa Rayon Sports na APR FC ku gikombe cya shampiyona
Kimwe mu bintu byitezwe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona arimo guhangana hagati ya APR FC na Rayon Sports cyane cyane ko imikino ibanza ya shampiyona yasize Rayon Sports ari yo iyoboye shampiyona n’amanota 36 irusha APR FC ya kabiri amanota atanu.
Rayon Sports yasoje imikino ibanza itsinzwe inshuro imwe, inganya imikino itatu muri 15 yakinnye, byatumye benshi bayiha amahirwe menshi ku Gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.
Mu kwitegura neza imikino yo kwishyura ubuyobozi wa Rayon Sports yongeyemo abakinnyi bane bashya barimo Umunya-Mali Souleymane Daffé, Umunya-Guinée-Bissau Adulai Jaló, Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent n’Umunyarwanda Biramahire Abeddy.

Ku rundi ruhande, APR FC yabaye iya kabiri ntirakuraya amaso ku gikombe cya shampiyona kuko ishaka igikombe cya gatanu kikurikiranya shampiyona kuva 2019.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yongeramo imbaraga mu bakinnyi barimo Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ yagaruye, yaguze Umunya-Burkina Faso Cheikh Djibril Ouattara n’Abanya-Uganda Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bakina basatira izamu.
Kiyovu Sports yakora ibitangaza?
Nyuma y’amakipe ahanganiye igikombe hari n’andi ashobora kumanuka mu cyikiro cya kabiri, Kiyovu Sports izaba ihanzwe amaso nyuma yo gusoza imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa nyuma.
Mu mikino 115 ibanza, Kiyovu Sports yasoreje ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 gusa.
Ibi bituma abakunzi bayo barushaho guterwa impungenge na yo kuko yigeze kuba muri ibi bihe mu mwaka wa 2017 imanurwa mu cyiciro cya kabiri nubwo itagikinnye.
Ikindi gituma benshi barushaho kwiheba ni ukuba iyi kipe itaremerewe kongeramo abakinnyi bashya bitewe n’ibihano yafatiwe na FIFA icyakora yatikwe abakinnyi batanu bakiri bato bavuye muri Intare FC.
Kiyovu Sports itangira imikino yo kwishyura yakira APR FC ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare, mbere yo gukurikizaho Rayon Sport ku munsi wa 17 wa shampiyona.

Ni nde uzasoza Shampiyona afite ibitego byinshi?
Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Sénégal Fall Ngagne, ari we umaze gutsinda ibitego byinshi aho yinjije icyenda.
Yari akurikiwe na Useni Séraphin w’Amagaju FC watsinze ibitego umunani naho Umar Abba wa Bugesera FC na Habimana Yves wa Rutsiro FC bafite ibitego bitandatu.
Abahize abandi mu mwaka ushize w’imikino aribo Ani Elijah wa Police FC wanganyije ibitego na Victor Mbaoma wa APR FC utarabona izamu uyu mwaka muri kubera ikibazo cyimvune, bari mu mubare utari muto w’abamaze kwinjiza ibitego bitanu.
Aba bakinnyi bose kimwe n’abandi barimo abaguzwe mu mikino yo kwishyura, bitezweho gutsinda ibitego byinshi kugira ngo hazamenyekane uzahiga abandi mu gutsinda ibitego muri shampiyona ya 2024/2025.
Gahunda yose y’Umunsi wa 16 wa Shampiyona
Ku wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare
• Gorilla FC vs Vision FC (Kigali Pelé Stadium, 18:00)
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare
• Mukura VS vs Muhazi United
• Rutsiro FC vs Police FC
• AS Kigali VS vs Bugesera FC
• Kiyovu Sports vs APR
Ku Cyumweru, tariki 9 Gashyantare
• Marine FC vs Gasogi United
• Amagaju vs Etincelles
• Rayon Sports vs Musanze FC
