Ibyo u Rwanda rwiteze ku Nama Nyafurika yiga ku Buzima Rusange

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire inama ya kabiri yiga ku buzima rusange ku mugabane w’Afurika (CPHIA2022), aho biteganyijwe ko izateranira i Kigali hagati y’italiki ya 13 n’iya 15 Ukuboza 2022.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yagaragaje uburyo iyo nama ari ingenzi ku Rwanda no ku mugabane w’Afurika, muri ibi bihe Afurika yakuye amasomo menshi ku cyorezo cya COVID-19 arimo no gushyiraho imyiteguro ihamye y’ibyorezo by’ahazaza.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 rwagaragaje ko guhanga udushya no gushaka ibisubizo bitandukanye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bishobora kuziba icyuho cy’ubushobozi ndetse bikagira uruhare mu gutanga ibisubizo bikenewe mu ruhando mpuzamahanga.
Yakomeje agira ati: “CPHIA izaniye amahirwe yihariye abayobozi b’urwego rw’Ubuzima Rusange rw’Afurika yo guhurira hamwe bakanonosora uko bakwimakaza ubuzima buzira umuze bakanitegura ibindi bibazo by’abahazaza ku buzima rusange.”
Guverinoma y’u Rwanda yishimiye kuba yaratoranyirijwe kwakira iyi nama y’ingenzi ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya Indwara z’ibyorezo (Africa CDC).
Iyi nama yitezweho guhuriza hamwe abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, abashakashatsi n’abashoramari mu rwego rw’ubuzima Rusange, bose bakazaba bahuriye mu gusangira ubunararibonye bugamije gushaka uko hakubakwa inzego z’ubuzima zikomeye ku mugabane w’Afurika.
U Rwanda rwemeza ko rwiteguye gusangiza ibihugu by’Afurika ubunararibonye ku ngamba rwafashe zigatanga umusaruro kugeza uyu munsi, no kubyigiraho uburyo butandukanye bwafasha gushyigikira urwego rw’ubuzima n’ubuvuzi Rusange muri Afurika.
Iyo nama iteraniye mu Rwanda mu gihe ari kimwe mu bihugu byiteguye uruganda rukora inkingo n’indi miti ruzaba rukora neza bitarenze mu mwaka wa 2024, aho biteganyijwe ko ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora nibura doze miliyoni 50 ku mwaka.
Iyo ni indi ntambwe ikomeye izafasha u Rwanda kongera umusanzu rutanga mu rwego rw’ubuzima Rusange ku mugabane w’Afurika.
U Rwanda kandi rwiteguye kugaragaza uburyo Politiki zinoze zigira uruhare mu kunoza urwego rw’ubuzima n’ubuvuzi Rusange, nk’igihugu cyabimburiye ibindi byo ku mugabane mu kwemezwa gahunda ya “One Health” mu 2011, yafashije mu gushyira mu bikorwa ingamba zihuza inzego zose mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima rusange.
Urugero rutangwa ni intambwe yagezweho mu guhangana n’indwara ya malariya ndetse n’indwara y’Umusinziro yamaze kurandurwa burundu mu Rwanda. Ibyo bijyana n’ishoramari rihamye rishyirwa mu kubaka ibikorwa remezo by’ubuvuzi, kwimakaza ubwishingizi bw’ubuvuzi ndetse no kunoza imitangire yaserivisi z’ubuzima.
Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti: “Afurika mu masangano: Kwitegura ibyorezo by’ahazaza na nyuma yabyo”, ikaba iha abayobozi b’Afurika, abashakashatsi, abashyiraho Politiki ndetse n’abafatanyabikorwa amahirwe yo gusangira ibyo ubushakashatsi buvuga ku buzima rusange, ndetse no kwigira hamwe uko bafatanya mu gukora ubushakashatsi no guhanga udushya.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri yitezweho gushyigikira intego ya Africa CDC yo kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima muri Afurika, kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuzima ndetse no kongerera imbaraga ubufatanye bugamije gukumira, gutahura no guhangana byihuse n’icyorezo kigaragaye hashingiwe ku byo siyansi yerekana.
Iyi nama yitezwe guhuriza hamwe abarenga 12000 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika ndetse no ku yindi migabane, bahujwe no gusangira amakuru y’ibyavuye mu bushakashatsi, gukorana mu ishyirwa mu bikorwa ry’inama zitangwa n’impuguke ndetse no gutegura gahunda ihuriweho y’ingamba zikenewe mu kubaka ahazaza h’Afurika harushijeho gutekana.
Umwe mu bayobozi ba CPHIA 2022 akaba n’Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri Bose (University of Global Health Equity/UGHE) Prof. Agnes Binagwaho, yavuze ko guhuriza hamwe abayobozi bakomeye mu rwego rw’ubuzima muuri Afurika muri iyi nama byitezweho gutanga amahirwe yo kongera kuzirikana amasomo umugabane wigiye ku cyorezo cya COVID-19 no guharanira kubaka inzego z’ubuzima zishoboye guhangana n’ibyorezo.
Dr. John Nkengasong, Umuyobozi wa Africa CDC, na we yongeyeho ko Afurika yakubiswe cyane n’icyorezo cya COVID-19. Ariko hagati aho, COVID-19 yahanze amahirwe mu mateka yo kubaka urwego rushya rw’ubuvuzi rusange ruzatuma buri wese ku mugabane abona ukuri k’ubuzima buzira umuze.