Ibyo mwize bizatanga umusaruro witezwe ari uko mwabikurikije uko bikwiye – DIGP Ujeneza

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025, mu butumwa yagejeje ku bapolisi basoje amahugurwa yerekeranye no gutwara amapikipiki mu bihe by’ubutabazi (Motorcycle driving in emergency situations course), abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo kugira ngo abashe kugera ku ntego zayo.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Carabinieri yo mu gihugu cy’u Butaliyani, yitabiriwe n’abagera kuri 25, barimo abapolisi 20 na batanu bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yari amaze igihe kingana n’ukwezi kumwe mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Bahawe amasomo atandukanye arimo; ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, gutabara vuba ahabaye impanuka, kugendera mu muvundo, guhagarara bitunguranye no guherekeza abanyacyubahiro hifashishijwe ayo mapikipiki.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa DIGP Ujeneza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa no gusohoza inshinganano zayo.
Yagize ati: “ Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe kuzuza inshingano zayo kandi bikozwe kinyamwuga. Kugira ngo tubigereho, bisaba amahugurwa nk’aya n’ayandi yihariye ashimangira ubunyamwuga mu mikorere y’akazi. Ubumenyi n’ubuhanga mwungutse buzatanga umusaruro witezwe igihe muzaba mwabukoresheje uko bikwiye, Polisi y’u Rwanda ibitezeho kongerera agaciro ibisanzwe bikorwa mu rwego rwo kurushaho kuzuza neza inshingano zayo.”
DIGP Ujeneza yavuze ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rifunguye kandi ryakira n’abashoramari b’abanyamahanga, abayobozi n’abanyacyubahiro baza gusura igihugu, byatumye akazi ka Polisi ko gucunga umutekano wo mu muhanda kiyongera n’inshingano zo guherekeza abo bashyitsi, kandi nabyo ari ingenzi mu rwego rw’imikorere igendanye n’igihe.
Ati: “Kugira ngo ibyo byose bigende neza, moto zigira uruhare runini mu kurinda umutekano wo mu muhanda no gukemura cyangwa guhangana n’ibibazo by’umutekano biterwa n’umuvuduko, zigira ubushobozi bwo gukora ingendo no kunyura mu mihanda irimo umuvundo bityo abapolisi bakabasha gukorana ingoga no mu bihe bidasanzwe.”
Yongeyeho ati: “Kongera ibisabwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugira moto nshya zifashishwa byatumye habaho icyuho mu bumenyi; hakenerwa kongera umubare w’abapolisi bashoboye kuzikoresha neza.”
DIGP Ujeneza yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Carabinieri y’u Butaliyani na Polisi y’u Rwanda, ashimira abarimu batanze amahugurwa n’umuhate abitabiriye amahugurwa bagaragaje ubwo bigaga gutwara moto zizafashwa mu gucunga umutekano.
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi (PTS), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yahamije ko abanyeshuri basoje amahugurwa bize neza kandi bifitiye icyizere cyo kuzakora akazi kose bazahabwa kajyanye n’ibyo bize.
Yibukije abasoje amahugurwa ko mu byo bazakora byose bagomba guhora barangwa na disipuline kuko ari yo shingiro rya byose mu gusohoza inshingano bazahabwa.




Amafoto: RNP