Iby’ingenzi kuri politiki nshya igiye kunoza imitangire y’amasoko ya Leta

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) cyatangaje ko politiki nshya y’imitangire y’amasoko ya Leta mu buryo burambye, ifite intego ishatu z’ingenzi zirimo kurengera ibidukikije kuzamura ubukungu bw’igihugu no guteza imbere abaturage nta n’umwe uhejwe.
Mu kiganiro gisesengura ibijyanye n’iyo politiki nshya kuri RBA cyabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, Umuyobozi Mukuru wa RPPA Uwingeneye Jouyeuse, yasobanuye ko uburyo busanzwe bwo gutanga amasoko ya Leta butazahinduka ahubwo ko hagiye kunozwa uburyo ayo masoko atangwamo.
Yashimangiye ko iyo politiki nshya igamije guha umwanya abatahubwaga barimo urubyiruko n’abagore ku buryo na bo imibereho yabo izatezwa imbere.
Ati: “Ubu twajyaga dutanga isoko binyuze mu mucyo, nta bwiru burimo abantu bose bakaripiganira, kuba ridahendesha Leta […]
Yunzemo ati: “Ibyo ntabwo tuzabireka hari ibindi bizitabwaho. Ni inkingi eshatu z’ibanze gutanga amasoko habungabungwa ibidukikije, kuyatanga harebwa uburyo atangwamo butanga inyungu zihe ku bukungu bw’Igihugu, ese ni gute mwitaye ku mibereho myiza y’abaturage”
Uko amasoko ya Leta azazamura ubukungu bw’Igihugu
Umuyobozi wa RPPA Uwingeneye Jouyeuse. yasobanuye ko ubusanzwe u Rwanda rufite amategeko ajyanye no kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Yagize ati: “Niba dutanze isoko abarikora bashishikarizwa kuba bariha abantu bari bukore ibikorerwa mu Rwanda, ni nk’urugero. Ubukungu turabureba mu bantu bari buhabwe akazi kuri iryo soko tuributange, turabirebera mu nganda ziri mu Rwanda zabasha gukora iryo soko.”
Yakomeje avuga ko hagomba kuzuzwa ibishoboka byose kugira ngo inganda ziri mu Rwanda n’ibindi bigo bigire ubushobozi bwo guhabwa amasoko bityo ateze imbere Igihugu.
RPPA isobanura ko muri iyo politiki nshya y’imitangire y’amasoko ya Leta hagomba kwibandwa ku kureba niba abarihabwa babasha kubungabunga ibidukikije.
Uwingeneye ati: “Mu gihe dutanze isoko wenda hari amacupa ya pulasike mato, tuzagabanya kuyakoresha niba abantu bakajya bakoresha ya macupa manini y’amazi, ku buryo bizagabanya imyanda ya pulasitiki ikomoka kuri ya macumpa.”
Guteza imbere imibereho y’abaturage mu mitangire y’amasoko ya Leta
Muri iki cyiciro, mu mitangire y’amasoko ya Leta hazajya harebwa niba iryo soko rigiye gutangwa rishobora gufasha abaturage kwinjiza amafaranga.
Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye yavuze ko kandi hazanarebwa amasoko atangwa ku myubakire y’ibikorwa remezo nk’imihanda ku buryo bidasiga abaturage mu bibazo.
Ati: “Niba ari umuhanda wubatswe inzu y’umuturage isigaye inegetse. Ni ukuvuga ngo hari ikintu twirengagije. Twatanze isoko uwarihaww yanarikoze neza, ariko aho yarikoreye abaturage basigaye bahanamye.”
Yavuze ko hazajya hagenzurwa niba aho isoko rikorerwa abakozi bakora bafite ibikoresho bihagije kandi bakorera n’ahantu habarinda kugira ibibazo.
Minisiteri y’Ibidukikije (MoE) itangaza ko iyo politiki nshya ari nziza kuko izafasha mu kubungabunga ibidukikije no kubahiriza amasezerano mpuzamhanga u Rwanda rwasinye agamije kubibungabunga.
Umukozi muri MoE, Dusengimana Theophile, yagize ati: “Navuga nka gahunda y’ubukungu yo kutangiza ibidukikije. Hari ingamba zitandukanye zizakoreshwa mu buhinzi, mu nganda, mu bucuruzi mu iterambere ry’ubwikorezi, ubwo ni ukugira ngo tubugangabunge ibidukikije n’ubizima bw’abantu.”
Yavuze ko iyo politiki izafasha mu guhangana n’amasoko akorwa akaba yahumanya ibidukikije, n’umutungo kamere muri rusange.