Ibyihariye kuri Tour du Rwanda 2025- Visi Perezida wa FERWACY twaganiriye (Video)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Mu minsi ine iri imbere, mu Rwanda hazatangira isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2025” rizatangira tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2025.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 17 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya karindwi kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

Iri siganwa rizanyura mu Turere 21 tw’Intara zose z’Igihugu, bivuze ko Uturere icyenda ari two ritazageramo uyu mwaka.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cya siporo cyitabirwa na benshi mu Rwanda kandi bidasabye ikiguzi, by’akarusho kikagera no ku bari hanze y’Igihugu binyuze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibiri mpuzamahanga.

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe ibyihariye ku isiganwa ry’uyu mwaka birimo kuba rizitabirwa n’amakipe 15 harimo n’inzira nshya zizifashishwa muri Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri 2025.

Amakipe 15 ni yo azitabira Tour du Rwanda

Amakipe yabigize umwuga “UCI Pro Teams” azitabira #TdRwanda2025 ni Israel-Premier Tech yo muri Israel na TotalEnergies yo mu Bufaransa.

Amakipe akina amasiganwa yo ku migabane “Continental Teams” ni Lotto Dstny Dev Team, Bike Aid, UAE Team Emirates Gen Z, DSM Dev Team, Team Amani (Rwanda), Java-InovoTec (Rwanda) na May Stars (Rwanda).

Amakipe y’ibihugu azakina Tour du Rwanda 2025 ni u Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea na Ethiopia.

U Rwanda ruzaba rufitemo amakipe ane muri 15 azarikina.

Team Rwanda igizwe na Mugisha Moïse, Masengesho Vainqueur, Munyaneza Didier, Nkundabera Eric na Uwiduhaye Mike.

Abakinnyi 75 bo makipe 15 nibo bazakina Tour du Rwanda 2025

Team Amani igizwe na Kagimu Charles, Desta Teweldemedhn Amaniel, Lorot Lawrence, Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel.

May Stars igizwe na Ngendahayo Jérémie, Gainza Rodriguez Alejandro, Gasparini Alessio, Hakizimana Aimable na Ruhumuriza Aimé. Ni mu gihe Java-InovoTec igizwe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, Byukusenge Patrick, Gahemba Uhoraningoga Barnabé, Nsengiyumva Shemu na Tuyizere Étienne.

Undi mukinnyi w’Umunyarwanda uzakina iri rushanwa ni Nzafashwanayo Jean Claude uzaba uri mu Ikipe ya Centre Mondial du Cyclisme.

Mu kumenya byinshi ku myiteguro y’iri siganwa Imvaho Nshya yaganiriye na Visi Perezida wa FERWACY, Valentin Bigango.

Kuva iri siganwa ryashyirwa ku rwego rwa 2.1,  Umunyarwanda Mugisha Moise ni we wegukanye Etape ku nshuro ya mbere mu 2018 iri 2.1, kuva icyo gihe umusaruro w’abakinnyi b’Abanyarwanda bitabira isiganwa wagiye usubira inyuma cyane bagaragaza ko amagare bakinisha atagezweho ku buryo yabafasha guhanganira imyanya myiza n’abandi bahurira mu masiganwa bitabira.

Nyuma y’igihe abakinnyi bagaragaje ikibazo cy’ibikoresho bishaje mu minsi ishize, ikipe y’Igihugu y’Amagare “Team Rwanda” yaguriwe amagare mashya ya “Cannondale SuperSix Evo 2 Carbon Sonic” agezweho.

Ku bijyanye n’imyiteguro y’amakipe azahagararira u Rwanda, Visi Perezida Bigango, yavuze ko inshuro amakipe yo uko ari atatu yashyizwe hamwe mu rwego rwo kubafasha kwitegura neza isiganwa, ndetse ko ahari icyizere ko bazitwara neza bitandukanye n’imyaka ishize.

Henok Mulubrhan azitabira Tour du Rwanda yegukanye mu 2023

Yagize ati: “Amakipe yacu yose twayashyize hamwe ndetse n’igihe cy’umwiherero kirongerwa, hagamijwe ko tubafasha kuzamura tekinike ya siporo no kubongerera morale harimo no kuzamura imibereho yabo, ibyo byose twabishakiye igisubizo cyiza dufatanyije na Minisiteri ya Siporo byose twabishyizemo ingufu ndetse no mu minsi ishize twabahaye amagare agezweho, dufite icyizere ko n’ubwo tuzaba duhanganye n’ibihangange ko kuri iyi nshuro tuzitwara neza muri iri siganwa.”

Ku ikubitiro iri siganwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 16 gusa mu ntangiro z’uku kwezi, ikipe ya Soudal – Quick-Step yo mu Bubiligi yatangaje ko yahagaritse gahunda yo kuzitabira irushanwa rya Tour du Rwanda, ivuga ko itizeye umutekano w’u Rwanda bitewe n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Visi perezida Bigango, yavuze ko iyi kipe yihuse mu gufata icyemezo, ashimangira ko nta ngaruka bizagira ku irushanwa kubera ko Leta y’u Rwanda yijeje umutekano wuzuye.

Ati: “Tubona barihuse mu gufata icyemezo cyo kuvamo, ubuyobozi bw’Igihugu by’umwihariko inzego z’umutekano baduhaye uburenganzira bitewe n’imihanda tuzakoresha ko umutekano uhari wuzuye.”

Yakomeje avuga ko babwiye iki kipe ko umutekano uhari birangira bafashe icyemezo cyo kuvamo.

Ati: “Ikipe twayibwiye ko umutekano uhari wose birangira bafashe icyemezo cyo kuvamo, icyiza ni uko nta yindi kipe byagizeho ingaruka ngo nayo ive mu irushanwa, abo twabwiye bose ko igihugu cyacu gifite umutekano bemeye kwitabira.”

Inzira nshya muri Tour du Rwanda

Nk’irushanwa rizenguruka Igihugu cyose, mu bice bitandukanye, buri mwaka Tour du Rwanda igira agace igeramo itaherukagamo cyangwa bikaba inshuro ya mbere.

Kuri iyi nshuro, isiganwa ry’uyu mwaka rizanyura mu muhanda mushya wa Kibugabuga- Shinga- Gasoro uhuza Akarere ka Bugesera n’aka Nyanza ureshya na kilometero 66,5 aho abakinnyi bazahagurukira i Nyanza berekeza mu Karere ka Bugesera bagasoreza mu Mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 114.

Mu 2024, Tour du Rwanda yanyuze mu muhanda mushya wa Gicumbi-Nyagatare icyo gihe abakinnyi basoreje mu Karere ka Kayonza.

Kuva Tour Du Rwanda yatangira mu 2009 Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ni we mukinnyi umaze kwegukana uduce twinshi (turindwi) mu mateka ya Tour du Rwanda.

Nk’uko byagenze umwaka ushize imyambaro 10 itandukanye ni yo izajya ihabwa abakinnyi bazitwara neza mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Ruhumuriza Aimé, umuhungu wa Ruhumuriza Abraham, azakinira May Stars muri tour du Rwanda 2025

Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri 2025 yatekerejweho muri Tour du Rwanda

Mu gihe u Rwanda rwitegura kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025, abazakina Tour du Rwanda y’uyu mwaka bazaganura ku mihanda izakoreshwa icyo gihe nubwo ibilemetero bitareshya.

Inzira y’agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2025 ni zimwe mu zizakoreshwa muri Shampiyona y’Isi.

Ibi bijyana kandi n’amakipe yatoranyijwe aho hibanzwe ku y’ibihugu bya Afurika n’andi akomeye y’abakiri bato i Burayi.

Tour du Rwanda 2025 ifite umwihariko

Uyu mwaka, ibilometero byose bizakinwa muri Tour du Rwanda ni ibilometero 812 aho inzira ndende ari iy’agace ka kabiri (Gicumbi- Kayonza) ifite ibilometero 158.

Nkuko byagenze muri Tour du Rwanda iheruka, hazakinwa agace kajya gusa n’akazakinwa muri Shampiyona y’Isi, kakazaba ari aka nyuma kazazenguruka Kigali kuri Kigali Convention Centre.

Kuri iyi nshuro hazongera gukinwa individual Time Trai abakinnyi basiganwa n’ibihe ku ntera y’ibilometero 4 bizaba ari ku munsi wa mbere, ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025.

Umunsi wa kabiri ni Rukomo (Gicumbi)- Kayonza ku ntera y’ibilometero 158 mu gihe ku wa Kabiri [umunsi wa gatatu], bazahaguruka i Kigali berekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 113.

Abakinnyi bazarara i Musanze bahave mu gitondo bajya i Rubavu ku ntera y’ibilometero 121.

Umunsi wa gatanu bizaba ari ku wa Kane, abakinnyi bazahagurukira i Rubavu berekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 97.

Abakinnyi bazarara mu Karere ka Rusizi bahave mu gitondo berekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 143.

Umunsi wa karindwi bizaba ari ku wa Gatandatu abakinnyi bazahagurukira i Nyanza berekeza mu Mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 114 banyuze mu muhanda uhuza Intara y’Amajyepfo n’Iy’Iburasirazuba (Nyanza– Bugesera)

Ku munsi wa nyuma, abakinnyi bazazenguruka i Kigali ku ntera y’ibilometero 73 izakoreshwa muri shampiyona y’Isi muri Nzeri 2025, aho gutangira no gusoza bizabera kuri Kigali Convention Centre.

Mushobora gukurikira ikiganiro cyose munyuze kuri https://youtu.be/8b7_OpBhIZY?feature=shared

Amafoto: Olivier TUYISENGE

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE