Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 22 Gicurasi 2024

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gicurasi 2024, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Mata 2024.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kwihutisha iterambere rishingiye ku kwegereza abaturage ingufu zirambye kandi zitangiza ibidukikije, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 07 Gicurasi 2024.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida rigena ubundi buryo umunyamahanga atungamo ubutaka.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye kurinda ubutaka, kububungabunga no kubukoresha neza.

• Iteka rya Minisitiri ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka.

• Iteka rya Minisitiri rishyiraho ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka by’Uturere twa Gakenke, Kirehe, Musanze, Ngoma, Nyaruguru, Rubavu, Rulindo na Rwamagana.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje porogaramu n’ingamba zikurikira:

• Ubusabe bwagejejwe k’u Rwanda bwo kwinjira mu ihuriro mpuzamahanga rigamije guha abaturage amahirwe angana mu mibereho yabo.

• Ikodeshwa ry’ubutaka bwa Leta, bugahabwa IHS Rwanda LTD na Tres Infrastructure Ltd mu rwego rw’ishoramari.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi/High Commissioner bakurikira:

• Brigadier General Mamary Camara: Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Alexander Polyakov: Ambasaderi wa Guverinoma Yunze Ubumwe y’Uburusiya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Ernest Y. Amporful: High Commissioner wa Repubulika ya Ghana mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali. 6. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira: I. Muri Perezidansi ya Repubulika • Dr. Lassina Zerbo: Energy Advisor and Member of the Strategy and Policy Council (SPC) II. Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) 

• Mr. Jean Bosco Mugiraneza: Director General for Energy

• Dr. Jack Ngarambe: Director General for Urbanization, Human Settlement and Housing

• Ms. Gemma Maniraruta: Director General in Charge of Water and Sanitation Mr. Emmanuel Nuwamanya: Planning Analyst

III. Ikigo cv’u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) 

• Mr. Emmanuel Ahabwe: Head of Social and Affordable Housing Development

• Ms. Alexia Byusa: Head for Public Buildings and Assets Management

• Mr. Fabrice Sebagira: Head of Building Construction and Rehabilitation

• Ms. Gisele Amizero: Division Manager for Building Regulation, Inspection and Audits

• Mr. Nshimiyimana Harouna: SPIU Coordinator

IV. Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda (RMF) 

• Mr. Patrick Emile Baganizi: Umuyobozi Mukuru/Director General V. Minisiteri y’Ubutabera

• Michael Butera: Chief Technical Advisor

VI. Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

• Mr. Francis Kaboneka: Komiseri

• Mr. Thadee Tuyizere: Komiseri

VII. Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) 

• Mr. Butera Oscar: Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu

• Mr. Sibomana Stanislas: Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu.

7. Mu bindi

• Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibikorwa bikurikira bya siporo biteganyijwe kubera mu Rwanda no mu mahanga mu kwezi kwa Gicurasi n’ukwa Kamena 2024:

U Rwanda ruzakira ibikorwa bya siporo bikurikira:

o Imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League ku nshuro ya kane iteganyijwe kuva ku itariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya mbere Kamena 2024.

o Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ku nshuro ya 19, “19th Kigali International Peace Marathon”, riteganyijwe ku itariki ya 9 Kamena 2024.

U Rwanda ruzitabira amarushanwa mpuzamahanga akurikira:

o Ikipe y’Igihugu y’abagabo mu mukino w’Amagare yitabiriye isiganwa ryitwa “Tour d’Algerie Cycliste et les Trois Grand Prix 2024”, riri kubera i Algiers muri Algeria guhera ku itariki ya 11 kugeza ku ya 24 Gicurasi 2024.

o Amakipe 2 y’ingimbi yahagarariye u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 n’abatarengeje imyaka 20 yitabiriye irushanwa rya Handball Zone ya 5 ryabereye i Addis Ababa, muri Etiyopiya, kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 18 Gicurasi 2024.

o Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru iritegura imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ku itariki ya 6 Kamena 2024 izahura n’Ikipe y’Igihugu ya Benin, muri Cote d’Ivoire, naho ku itariki ya 11 Kamena 2024 ihure n’iya Lesotho, muri Afurika y’Epfo.

o Amakipe y’Igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu no mu bakobwa azitabira imikino y’Akarere ka 5 izabera i Kampala muri Uganda kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 14 Kamena 2024.

o Ikipe y’abagabo n’iy’abagore za Volleyball ikinirwa ku mucanga zizitabira irushanwa Nyafurika “Beach Volley” rizabera i Tangier, muri Morocco kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 24 Kamena 2024.

• Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 25 Gicurasi 2024, mu gikorwa cy’Umuganda rusange, hazatangizwa Icyumweru cyahariwe kwita ku Bidukikije, kikazakurikirwa n’Umunsi Mpuzarnahanga w’Ibidukikije uzizihizwa ku itariki ya 05 Kamena 2024.

• Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024, i Kigali hazabera Inama Nyafurika ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi.

• Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 29 Nzeri 2024, i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga y’Ikigo Nyafurika cyita ku bumenyi bujyanye n’ibimenyetso bya gihanga.

Bikorewe i Kigali, ku wa 22 Gicurasi 2024. xtse

Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE