Ibyavuye mu matora ya Tanzania byazamuriye uburakari abigaragambya

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Imyigaragambyo ikomeje kwiyongera mu mijyi minini hirya no hino muri Tanzania aho uburakari bwiyongereye nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku wa 30 Ukwakira, itangaje ibyavuye mu matora mu majwi yabaruwe mu ntara ya Mbeya iri mu majyepfo y’uburengerazuba aho bigaragaza ko Samia Suluhu Hassan yabonye amajwi 96%.

Abigaragambya bashinja Guverinoma kuba yarabangamiye ubwisanzure, kuko umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Tundu Lissu afunzwe ndetse undi akaba yarangiwe kwiyamamaza.

Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyavuye mu matora ya perezida bavuga ko ari ibinyoma.

Ni mu gihe Abanyamategeko b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na bo bavuga ko ayo matora ari uburiganya bwari bumaze igihe butegurwa.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Tanzania Gen. Jacob John Mkunda, mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo yavuze ko abagize uruhare bose muri izo mvururu bagomba kubihanirwa kandi amategeko azakurikizwa.

Yongeyeho ko ingabo zirimo gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu guhagarika abigaragambya  ndetse asaba abari muri ibyo bikorwa guhita babihagarika.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ejo ku wa 30 Ukwakira yagaragaje  urubyiruko rwinshi rw’Abanyakenya bamwe bari ku mapikipiki abandi biruka n’amaguru bashaka kwambuka umupaka  ngo bajye muri Tanzania gufasha bagenzi babo kwigaragambya ariko bagarurwa n’inzego z’umutekano.

Nyuma yaho ariko amagana y’abigaragambya barenze umupaka wa Namanga  binjira muri  Kenya, bafunga imihanda banasenya ibyapa bya Perezida Samia Suluhu Hassan biri mu mihanda hırya no hino.

Polisi ya Kenya yatangaje ko abantu babiri ari bo bapfuye ubwo birukaga bahunga polisi ya Tanzania.

Nyuma yaho Gen Jacob Mkunda, yashinje abo yise abatifuriza igihugu ineza, kwangiriza imitungo no guhungabanya abantu mu gihe cy’amatora.

Ku ruhande rwa Kenya Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano Raymond Omollo, yaburiye Abanyakenya kwirinda kujya muri iyo myigaragambyo kuko bitemewe n’amategeko aburira ko uzafatwa azahanwa hakurikijwe amategeko.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Mombasa, Omollo yashimangiye ko Kenya ifite amategeko n’amabwiriza agenga imyigaragambyo, asaba abaturage gukora ibitanyuranyije n’amategeko.

Ambasade ya Amerika muri Tanzania yatangaje ko umuhanda ugana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dar es Salaam ukoreshwa cyane nawo ukomeje gufungwa mu gihe Guverinoma yategetse abakozi ba Leta gukorera mu ngo zabo mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera.

Abigaragambya bamagana amatora muri Tanzania batwitse ibikoresho bitandukanye
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE