Ibyatunguye umugore wabaye Umujandarume agahungira muri RDC, ageze mu Rwanda  

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Uwabaye Umujandarume mbere y’imyaka 30 ishize akagaruka nyuma yayo asanga hari urwego rwa Polisi y’u Rwanda rumaze kubaka ibigwi mu ruhando mpuzamahanga ntabura gutangazwa n’impinduka abonamo n’uburyo urwego rwari rukanganye muri rubanda rwaje guhinduka urukorera rukanakorana n’abaturage.

Kaporali (Cpl) Mupenzi Seraphine ukomoka mu Karere ka Rusizi, ni umwe mu bari Abajandarume bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zikimara kubohora u Rwanda.

Avuga ko yatunguwe n’impinduka yabonye mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, by’umwihariko muri Polisi y’Igihugu yakomatanyije inzego zitandukanye zirimo n’urwa Jandarumori.

Mupenzi ni umwe mu bagore bagowe n’ubuzima bwo mu mashyamba yo muri Congo, ugize amahirwe yo kuba agiye kugira amasaziro meza ari mu gihugu cye gikomeje umuvuduko mu iterambere kandi giha amahirwe abantu bose barimo n’abagiteguriye imigambi mibisha.

Mupenzi agarutse mu Rwanda yatunguwe n’uburyo ibinyoma batamikwaga mu mashyamba byababujije gutahuka kare ngo bafatanye n’abandi kwiyubakira Igihugu.

Yahoze ari Umujandarume muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyuma yo kuyihagarika na we ari mu bihumbi by’Abanyarwanda bahungiye muri Zaire akamara imyaka 30 arorongotana.

Ubwo yasezererwaga mu   bahoze mu ngabo na Komisiyo yo guserera no gusubiza mu buzima busanzwe abaahoze mu Ngabo mu cyiciro cya 71, yabwiye Imvaho Nshya ko yishimiye uburyo yakiriwe n’inzego z’umutekano avuye muri Congo.

Mu byamutunguye nk’uwahoze mu rwego rwa Jandarumori ni uburyo yasanze rwarahindutse Polisi y’u Rwanda, nk’urwego rukomeye kandi rumaze kuba ubukombe mu ruhando mpuzamahanga.

Uyu mubyeyi wavutse mu mwaka wa 1961 avuga ko yabaye Umujandarume guhera mu mwaka wa 1979, avamo muri 1986 kuri bo ngo bakoreshaga ifirimbi gusa kandi ngo bari batinyitse.

Ageze mu Rwanda nyuma yo kuva mu mashyamba ya Congo, yasanze Polisi y’u Rwanda ari urwego ruhamye kandi rw’abanyamwuga, rukorera abaturage kandi buri wese yibonamo.

Yagize ati: “Uko nakekaga u Rwanda siko narusanze pe, rwateye imbere cyane aha navuga Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda. Kuko kugira ngo uzabonemo ruswa ntibyashoboka kuko biriya byuma nabonye ku muhanda nsanze na byo bihana umushoferi ufite umuvuduko mwinshi. None icyo cyuma waganira na cyo se? Oya ntibishoboka! Mu gihe twebwe umujandarume yagufatiraga perimi, ukaza kumushaka nimugoroba.”

Ikoranabuhanga muri Polisi y’u Rwanda ngo rigabanya ba rusahurira mu nduru kuko uhanwe ibihano byinjira mu isanduku ya Leta.

Yagize ati: “Uzi ko imodoka isanganwa ikosa baguca amande ugahita ubona ubutumwa bugufi, ukajya kwishyura ayo mande kuri banki, ukitahira ugakomeza imirimo yawe? Ibi nta handi nabibonye uwavuga ko aha turi ari muri Rwanda rushya ntiyaba abeshye.”

Ikindi yishimira ni uko nta muntu n’umwe wo mu nzego z’umutekano wivanga mu baturage abashakaho indonke.

Kaporali Mupenzi ahabwa icyemezo cy’uko yitabiriye amasomo atangirwa i Mutobo

Yagize ati: “Buriya kugira ngo umuturage azabone umupolisi, umujandarume, umusirikare, yahitaga ahunga, kuko buriya abo muri ziriya nzego bari batinyitse kandi bamwe barikakazaga. Ariko kuri ubu ntiwabona umupolisi, umusirikare wo mu Rwanda mu kabari yambaye umwenda w’akazi ntibishoboka, nyamara hakurya iyo abo mu nzego z’umutekano baba bica bagakiza.”

Mupenzi yongeraho ko ikigaragaza ubupfura n’umutekano w’Abanyarwanda ari ukubona umuntu asohotse muri banki afite ibipfunyika by’amafaranga, akava mu kabari yihagiye akanyura ku nzego z’umutekano ntahutazwe ahubwo zikamuherekeza akagera iwe amahoro.

Yagize ati: “Naratangaye mbonye umuntu agiye muri banki akavanamo miliyoni 5 zose akazikubita mu gafuka agasohokamo akagenda mu mujyi n’amaguru adafite ubwoba, kandi gusohoka muri banki akanyura ku musore urinda banki afite imbunda  agakomeza  akarinda agera iwe ntawe uyamwambuye.  Undi ngo arava mu kabari ahure n’musirikare cyangwa umupolisi anyureho nta kintu atanze, ibi bagaragaza umutekano ibiba hano biratangaje.”

Mupenzi arahamya ko urubyiruko rukirindagirira mu mashyamba ya Congo ruri mu gihombo gikabije kuko  na rwo rwakabaye rutanga umusanzu muri izo nzego n’izindi bigaragara ko zifite ubunararibonye bwo ku rwego mpuzamahanga.

Mu byo Mupenzi yicuza mu myaka 30 yamaze mu mashyamba ya Congo ni uko umugabo bashakanye arimo yaguye, abana be ntibige ngo babe bazi ikoranabuhanga nk’abandi bakuriye mu Rwanda, no kuba amaze gukura kandi u Rwanda ruri kururshaho kuba rwiza.

Yagize ati: “Menye u Rwanda rwiza ngeze mu zabukuru ariko nshimishijwe ni uko nzarusaziramo aho kugwa ishyanga. Dufite Perezida mwiza Paul Kagame, iyo ataba we tuba twaraje tugafungwa kuko urumva bamwe bari abarwanyi. Ariko ibyo byose arabyirengagiza ahubwo agafasha abahoze barwanya u Rwanda gukomeza kuba mu buzima bwiza abaremera bagakomeza ubuzima rwose bakisanzura mu gihugu cyababyaye.”

Mupenzi asaba buri wese ukiri mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kwirinda ibihuha by’urucantege aho babakangisha ngo bazicwa, abandi bakababeshya ko mu Rwanda haba ubwambuzi n’ibindi.

Mupenzi ageze muri Congo ntiyongeye kujya mu ngabo

ahubwo we ngo yakoraga umwuga w’ubuhinzi, ku mpamvu zo kudatahuka mbere y’igihe amaze yo cyose ngo ni ubwiba yari afite yari aziko utashye wese yicwa.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE