Ibyaranze igitaramo cyo kumurika imideli muri Giant Of Africa

Iserukiramuco rya Giant of Africa ryateguye igitaramo cyo kumurika imideli nka kimwe mu byagombaga gutanga urubuga ku bandi banyempano.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 31 Nyakakanga muri Zaria Coart byagaragayemo umuziki, umuco no kumurika imideli ibyaranze ibyishimo kuri benshi mu bakitabiriye.
Muri ibyo birori byari bibereye ijisho kuko uretse kuba hari abamurika imideli benshi hari n’abahanzi batandukanye bataramiye abitabiriye icyo gitaramo.
Ni igitaramo cyiswe “Threads of Africa Fashion” cyakozwe hibandwa ku kumurika imideli, umuziki n’umuco mu rwego rwo kuzamura izo Mpano.
Kimwe mu byanyuze abitabiriye igitaramo n’ugutaramirwa n’umuhanzi Tekno wo muri Nigeria batari bamwiteze.
Ni umuhanzi wamenyekanye mu 2015 amenyekana ku ndirimbo zirimo Duro, Wash, Pana, GO, Jogodo, Agege (yafatanije na Zlatan) n’izindi nyinshi.
Uwo muhanzi yatunguranye ku rubyiniro nyuma y’uko hari havuyeho abahanzi nyarwanda barimo Alyn Sano na Nel Ngabo.
Alyn Sano yaririmbye izirimo Heads mu gihe Nel Ngabo yaririmbye izirimo Zoli yakunzwe n’abatari bake.
Uretse kuba byari ibirori byitabiriwe n’abatari bake abakuru n’abato byanitabiriwe na Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Betrand Ndengeyingoma n’ibindi byamamare birimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Kevin Kade, n’abandi.
Abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye bamuritse
Ryari ijoro ridasanzwe ryatanze urubuga ku banyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika aho buri wese yagaragaje umwihariko we.
Nima wo muri Ethiopia, yakoresheje ibitambaro byakozwe mu buryo bwa gakondo nka baklava ikomoka ku biti by’inkonde, impu, n’ipamba y’intoki yo muri Ethiopia.
Alia Bare wo muri Senegal: yerekanye ubuvanganzo buhuza umuco wa Afurika y’Uburengerazuba n’u Buhinde, akoresha ibikoresho byongera kubyazwa umusaruro, yerekana ubudasa n’icyerekezo gishya.
Maya Mare wo muri Afurika y’Epfo, yahimbye imideli ishingiye ku bwiza n’imbaraga z’umugore w’Umunyafurika, ikoresha ibisobanuro by’imyambaro ya Kizulu n’ibikoresho birabagirana.
Masa Mara wo mu Rwanda, yanyuzagamo, agaragaza umwimerere n’ishusho nshya y’imideli ya Afurika, yatumye benshi bafatwa n’ikiniga kubera ubuhanga bwe mu gukomatanya ibishushanyo n’amabara.
Ni ibirori byabereye muri Zaria Coart aho Masai Ujiri uri mu bashinze Giant of Africa yongeye kwibutsa abakiri bato ko Afurika ari iyabo kandi ari bo bagomba kuyigira nziza biciye mu Mpano zabo.
Iserukiramuco rya Giant of Afurika ryatangiye tariki 26 Nyakanga bikaba biteganyijwe ko rizarangira tariki 02 Kamena 2025.






