Iburengerazuba: Miliyari igiye kugurizwa abahombejwe na COVID-19

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba, bagiye kugurizwa asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda binyuze mu mushinga Gwiza mu rwego rwo kubavana mu bihombo batejwe n’icyorezo cya COVID-19.

Uyu mushinga Gwiza wateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga ufasha urubyiruko n’abagore kwiteza imbere SPARK ku nkunga y’Ambasade y’Abasuwisi amafaranga akazajya anyuzwa muri Banki ya Equity.

Biteganyijwe ko amafaranga agera kuri miliyari azahabwa abari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mbere y’uko icyorezo kigera mu Rwanda muri 16 Werurwe 2020, bari bafite Ipatante cyangwa ikindi cyangombwa cyerekana ko bakoraga ubucuruzi.

Igol Kana Umuyobozi Mukuru w’umuryango Mpuzamahanga SPARK ubwo yatangizaga uyu mushinga Gwiza mu Karere ka Rubavu aganira n’urubyiruko, abagore ndetse n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze yavuze ko impamvu bibanze kuri iyi Ntara ari uko abagatuye benshi batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka kandi muri COVID-19 ibyari bibatunze bikaba byarahagaze abandi bigasubira inyuma.

Avuga ko aya ari amahirwe ku bacuruzi, baba abakora ku giti cyabo, amasosiyete, amatsinda ndetse na Koperative, aho bazajya bagurizwa bakwishyura ku nyungu iri hasi cyane kandi ngo hazaba harimo amahirwe menshi cyane.

Agira ati: “Habaye gufasha inganda na hoteli ariko abantu bakora ubucuruzi buciriritse ntabwo ubufasha bwabagezeho, ni yo mpamvu twahisemo kwibanda kuri iyi Ntara mbere na mbere dusanzwe dukoreramo, twahisemo gufasha abacuruzi bazakorana na Banki ya Equity kuko ikorera hasi mu baturage.”

Agaruka ku nyungu ku bazahura amahirwe yo kubona inguzanyo yagize ati:”Imyungu ku nguzanyo izaba ari 10 % mu myaka ibiri ni amafaranga make azafasha buri wese kuzahura ubucuruzi bwe. Umushinga wacu ugamije gufasha abari n’abategarugori ndetse n’abafite ubumuga, bagomba kuba baragizweho ingaruka n’icyorezo bagasubira inyuma ku mishinga bari basanganwe.”

Niyibizi Ntabyera Hubert umuyobozi mukuru w’imirimo Rusange mu Karere ka Rubavu yemeza ko uyu mushinga uzakura benshi mu bukene,yemeza ko hari ibyiciro bitandukanye akarere gafite byakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka,bazahabwa inguzanyo n’umushinga ubabere ingwate mu buryo bworoshye.

Agira ati:”dufite Koperative nyinshi abazirimo bafite abo batunze bagizweho ingaruka bityo kuba inguzanyo ije urabageraho ibibazo byinshi bigakemuka bakikura mu bukene.”

Uyu muyobozi yemeza ko nubwo Leta n’indi miryango itegamiye kuri leta yafashije abacuruzi mu bihe byatambutse Bose atariko inguzanyo n’inkunga bitabagezeho ngo Umushinga Gwiza ugiye gukomereza ku byari bimaze gukorwa ashimira SPARK ku kuba barategereje iyi ntara ibarizwamo akarere ka Rubavu.

Ngarukiyimana Athanase ni umwe mu rubyiruko ruri gushaka inguzanyo mu mushinga wa Gwiza yemeza ko icyorezo cyaje bakora ububaji nubwo butafunze Hari aho bageraga batakigera kubera igishoro cyagabanyutse yizeye ko iyi nguzanyo izabafasha kongera kuzamuka.

Agira ati: “Niba narabashaga kugemura imari Goma,Kigali n’ahandi COVID-19 yaza ngasubira inyuma nkaba ntakibasha kujyayo kuba bagiye kuduha inguzanyo imeze nk’inkunga biradufasha cyane mu kudusubiza ku murongo.”

Dusengiyaremye Mathias  akora ubugeni, aho yabonaga abakiliya batandukaniye bavuye muri Congo ariko kuba icyorezo cyaza Imipaka igafunga igishoro yari afite yakiriye nyuma Agaruka mu kazi nta gishoro kizima agifite ariko ngo kuri ubu nabona inguzanyo bizatuma asubira ku murongo yariho anawurenge.

Agira ati: “Mbere ya COVID-19 yinjizaga inyungu ingana n’ibihumbi magana atatu ariko kuri ubu ninjiza atarenze ibihumbi 100, bitewe n’igishoro cyagabanyutse nkaba ntabasha guhaza abakiliya nimbona inguzanyo nzazamura ubucuruzi banjye nshimira abateguye uyu mushinga kuko uziye Igihe.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemeza ko mbere ya COVID-19 imipaka ibiri iri muri aka Karere umuto n’umunini bita La Corniche yambukagaho abantu barenga 50,000 nyuma y’aho icishirije make bagera ku bihumbi 10  ariko ngo kuri ubu bwaragabanyutse cyane  bitewe n’uko amasaha yo kwambuka  yagabanyijwe aho imipaka ku ruhande rwa CONGO ifungwa saa cyenda ngo byatumye  abambukaga bagabanya kwambuka kubera kwikanga ibihombo.

Mu Karere ka Rubavu habarizwa koperative zirenga 130 zambukiranya umupaka n’umubare utabarika ukora ubucuruzi gusa abazahabwa inguzanyo izaba iva ku bihumbi magana abiri na mirongo itanu kugeza ku mafaranga miliyoni 5.

Uyu mushinga uzakorera mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere tune ari two Rubavu, Karongi, Nyamasheke na Rusizi uzamara imyaka ibiri utwaye ibihumbi magana cyenda na mirongo itatu by’amayero ishize mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyari imwe.

Guhabwa inguzanyo ugomba kuba warafunguje konti muri Equity ku buntu ariko waratangiye kuyikoresha.

Bamwe mu Bayobozi n’Inzego z’ibanze urubyiruko n’abagore bumva amahirwe agiye gusekera abahombejwe na COVID-19
  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE