Iburengerazuba: Abaturage ntibasobanukiwe neza uko bakwirinda inkuba

Inkuba zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo, zikanatwika inzu hamwe na hamwe, by’umwihariko mu Turere twa Rusizi, Karongi na Rutsiro, aho bamwe mu baturage bavuga ko badasobanukiwe ibirebana no kwirinda inkuba.
Abaturage bo muri utwo Turere uko ari 3 Imvaho Nshya yaganirije, bamwe bavuze ko batazi byinshi ku nkuba, abandi bavuga ko kera bababwiraga ko ari isake, hakaba n’abavuga ko batazi uburyo bazirinda kuko babona zibakubitira ahantu hatandukanye, kuzirinda uko bikwiye bakavuga ko bikiri urujijo.
Izere Pacifique w’imyaka 82 wo mu Karere ka Rusizi, ati: “Turi abana batubwiraga ko inkuba ari isake, ntibadusobanurire uburyo isake yica abantu tukabifata dutyo. Nta kindi nyiziho uretse ko numva ngo ikunda gukubita abugamye munsi y’ibiti, ariko nkagira urujijo kuko hari abo ikubita bari mu buriri baryamye, cyangwa bari mu bindi byumba bicaye, igatoranyamo nk’umwe, bikatubera amayobera.’’
Bavuga ko bakeneye kubwirwa neza inkuba icyo ari cyo kuko no kutabisobanukirwa bishobora kuba biri mu bituma zikomeza guhitana abantu.
Tubanamahoro Thierry wo mu Karere ka Rutsiro avuga ko yajyaga atekereza ko impamvu inkuba zibasira akarere kabo, ari uko ari ak’imisozi miremire.
Ati: “Ariko mperutse kumva ko n’i Kigali yahishe abana 3 kandi ho nzi ko nta misozi miremire cyane nk’iy’ino ihaba. Bitera urujijo rero tugakomeza kwibaza ibyayo dukwiye gusobanurirwa neza n’ubuyobozi cyangwa ababifitemo ubumenyi burenze kuko banavuga ko itungo yakubise ritaribwa tukibaza niba igira ubumara, bakavuga n’ibyo kugangahura tutazi, byose dukeneye kubisobanurirwa.’’
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba,Dushimimana Lambert,asaba abayobozi bose kuvuga kuri iki kibazo uko baganiriye n’abaturage.
Ati: “Nubwo tutari abahanga cyane mu byerekeranye n’inkuba n’impamvu zibasira Uturere twinshi tw’Intara y’Uburengerazuba, ariko hari ibiri rusange abayobozi bagomba kubwira abaturage uko bahuye, cyane cyane uburyo bwo kuyirinda.
Nko gushyira imirindankuba aha ngombwa hose, bakanagenzura ko bikorwa, gukangurira abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuvugira kuri telefoni cyangwa gucomeka ibikoresho bya Elegitoroniki (Electroniques).
Kwirinda kwitwikira ya mitaka ifite utwumwa hejuru, n’ibindi nk’ibyo babuzwa, nubwo hari abo zikubitira mu nzu baryamye umuntu atabona ikindi abwira mu kuzirinda ariko umuntu ashobora kuba aryamye hari ibyo yacometse, ibyo byose baba bagomba kubigenzura.’’
Yasabye abaturage kumva amabwiriza bahabwa ku kwirinda inkuba, anashimira ubuyobozi bw’uturere tugize iyi ntara uburyo bwifatanya n’imiryango yahuye n’ibyo bibazo, haba mu ishyingura rya nyakwigendera n’ibikurikiraho avuga ko bizakomeza,ariko kwirinda ari ingenzi cyane nubwo ibyago iyo byaje hari igihe ntacyo umuntu yakora ngo abitangire.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ivuga ko inkuba ari amashanyarazi avuka mu kirere cyangwa se hagati y’ikirere n’Isi, bituritse ku inyuranamo ry’ibicu cyane cyane mu gihe cy’imvura, aho akenshi muri iryo nyuranamo biteza guhura kw’ibimenyetso bitandukanye by’amashanyarazi, kuramo na teranya bikabyara ikibatsi cy’amashanyarazi kinini ari cyo cyitwa umurabyo, bikanatanga urusaku.
Ivuga ko, kubera ubwinshi bw’ayo mashanyarazi, yangiza umuntu cyangwa ikintu ahuye na cyo mu nzira yayo y’Isi, ikirere n’umwuka, ari byo bitwa ‘gukubitwa n’inkuba. Inavuga ko mu Rwanda inkuba ari cyo cyiza cya mbere gitwara ubuzima bw’abantu benshi no kubakomeretsa, mbere y’inkangu n’imyuzure.
Inavuga ko inkuba yitwa ikiza mu gihe ayo mashanyarazi yagize ingaruka ku buzima bwa muntu, kwangirika kw’ibikoresho, ibikorwa remezo, inyubako, gukomeretsa cyangwa guhitana ubuzima.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Dushimimana Lambert asaba abaturage kubahiriza amabwiriza bahabwa ku kwirinda inkuba, akanasaba abayobozi bose bo mu Ntara y’Iburengerazuba kujya basobanurira abaturage igihe cyose bahuye ibijyanye n’inkuba n’uko zakwirindwa kuko hashobora kuba hari abatabisobanukiwe.
Yabitangarije Imvaho Nshya mu kiganiro yagiranye na yo ku wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024, aho na we yemeza ko muri ibi bihe by’imvura muri iyi Ntara ayoboye, inkuba zikabije guhitana ubuzima bw’abaturage, cyane cyane mu Turere twa Rutsiro, Karongi, Ngororero zidasize na Rusizi bitajyaga bikunda kubaho cyane.
Ni nyuma y’aho ku wa 23 Ukwakira inkuba ihitanye umugore w’imyaka 22 mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, ikamukubitira mu nzu mu cyumba cy’uruganiriro yicaye arimo aganira n’umugabo we mu masaha y’umugoroba, nyakwigendera asiga umugabo n’umwana.
Inatwika Cash power mu rugo rwo mu Murenge wa Kigeyo igakongeza inzu mu cyumba bararagamo ibyarimo byose bigashya bigakongoka, ntiyagira na kimwe akuramo, ikanamwicira ingurube yari mu kiraro.
Uwo mugoroba kandi mu Murenge wa Mukura na wo w’Akarere ka Rutsiro, inkuba yishe intama 2 z’umuturage, indi iyikubita amaguru y’inyuma iyisiga ari igisenzegeri itagishobora kugenda.
Bukeye bwaho ku wa 24 Ukwakira 2024 mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, inkuba yahishe umugore w’imyaka 40 wari uvuye mu murima ageze hafi y’urugo rwe ataha, asiga umugabo n’abana 7. Bukeye ku wa 25 Ukwakira, mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi ihica umugore w’imyaka 59, ku wa 27, Ukwakira yica inka mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro.