Iburasirazuba: Uruhare rw’ubuyobozi mu iyicwa ry’Abatutsi i Murambi

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruherereye mu yahoze ari Komini Murambi, ubu ni mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, rushyinguyemo imibiri 20,161.
Ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki 11 Mata 2024, hashyinguwe imibiri 21 yabonetse mu Mirenge ya Gitoki na Kabarore n’indi mibiri 11 yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Gatsibo.
Ni igikorwa kitabiriwe na Minisitiri Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Guverineri Pudence Rubingiza, inzego z’umutekano ndetse n’imiryango ifite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko Abatutsi basaga 5,000 biciwe muri Kiliziya bigizwemo uruhare n’abari abayobozi babi cyane cyane uwari Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste ndetse n’abandi bose batanyije.
Abazize Jenoside kubibuka ni ikimenyetso cy’urukundo, kubibuka ni inshingano z’abanyarwanda.
Yagize ati: “Kubibuka ni umusingi dushingiyeho twiyubaka kandi udufasha gukomeza gutera intambwe igana imbere mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda nkuko bwahozeho kera na kare.”
Yasabye ababyeyi kwigisha amateka nyakuri abo babyaye.
Ati: “Amateka atagoramye nta handi bazayakura uretse mu muryango wo gicumbi cy’uburere bushingiye ku muco n’indangagaciro zacu na kirazira nk’abanyarwanda.
Uruhare rwacu mu kubaka umunyarwanda ni ndasimburwa”.
Gasana Richard, Meya wa Gatsibo, na we yagarutse ku buyobozi bubi bwagize uruhare mu kwica abatutsi mbere ya Jenoside no kwica abari bahungiye ku Kiliziya i Kiziguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Iyo twibuka hano kuri 11 Mata, twibuka cyane cyane ubuyobozi bubi bw’uwari Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste wayoboraga Komini Murambi ndetse 100% akaba ari we uri inyuma y’akababaro dufite uyu munsi mu Karere kacu.”
Mu bihe bitandukanye Burugumesitiri yagiye ayobora ubwicanyi guhera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwagiye bukorerwa Abatutsi mu bihe bitandukanye.
Tariki 08 Mata buri mwaka Akarere ka Gatsibo kibuka Abatutsi bishwe mu byitso, abo Burugumesitiri Gatete yitaga ko ari ibyitso by’Inkotanyi byafatiwe ku rugamba.
Bibukirwa mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, bishwe urupfu rw’agashinyaguro.
Ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko imyaka ingengabitekerezo ya Jenoside yamaze ari yo mike cyane ugereranyije n’ibinyejana abanyarwanda bamaze babana.
Ati: “Ntabwo dukunda kubitekereza kubera ko twiciwe Abatutsi barenga miliyoni mu bugome bubi ariko ntitwibuka ko mu binyejana byinshi abanyarwanda babanaga kandi babana neza.”
Abamisiyoneri bakigera mu Rwanda batangajwe n’uburyo abanyarwanda biyumva mu gihugu cyabo, bunze ubumwe baniyumva mu buyobozi bw’igihugu.
Irondabwoko ryatangiriye kuri Politiki yo gufata ubwoko bumwe ukabwimika ubundi bugacibwa.
Minisitiri Bizimana avuga ko Abatutsi bamaze kwirukanwa, Parmehutu yahawe ubutegetsi ku mugaragaro ku munsi w’ubwigenge.
Umurongo Politiki Parmehutu yafashe imaze kujya ku butegetsi, uri mu kintu gikomeye kandi kibi.
Yagize ati: “Ni ukuvuga ngo igihugu ni icya Gahutu, uwo ni wo murongo Parmehutu yubakiyeho.
Manifesito ya Gatatu yatangajwe ku itariki 26 Kamena 1964 ku birebana n’uburezi.
Iyo bageze ku birebana n’uburezi dore ibyo Parmehutu igamije kandi igomba guharanira; Parmehutu yishimiye kwinjiza Gahutu mu mashuri yisumbuye, izihatira kujijura abaparmehutu.
Ntabwo irangajwe imbere no kwigisha buri munyarwanda uwo ari we wese, ni Gahutu gusa.
Aho tuba turi muri Jenoside kuko ntisozwa n’ibikorwa byo kwica gusa ahubwo itangirira mu kwigisha abantu no kubatera ibikomere byo ku mubiri no ku mutima.”
Yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutanga imbabazi bumva uburemere bw’imbabazi batanze n’uburemere bw’icyaha bakorewe.
Ati: “Iyo bitagenze bityo ashobora kuzitanga nyuma y’igihe gito ugasanga byamuguye nabi, ku munsi nk’uyu ingero turazibona.
Abazisaba na bo, agomba gusaba imbabazi abikuye ku mutima, azi uburemere bw’ubwicanyi yakoze agakoresha amagambo nyayo ajyanye n’ubwo buremere kandi akagaragaza ukuri kose uko kumeze.”
MINUBUMWE igaragaza ko usaba imbabazi akwiye kujya avuga ko asaba imbabazi akavuga ati ‘Ndasaba imbabazi za Jenoside nakoze, nishe kanaka na kanaka mu buryo ubu n’ubu ati ibyo ndabyicuza sinzabisubira, ariko yabivuze byose.
Avuga ko gukora Jenoside atari uguhemuka kuko guhemuka ni ikintu cyoroshye, no kubeshya ni uguhemuka […].
Uwamariya Dorothée wavukiye mu yahoze ari Komini Ngarama akarokokera mu yahoze ari Komini Gituza aho Se umubyara yakoreraga umurimo w’uburezi (yari umwarimu), yagarutse ku nzira ndende yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasigaye ari umwe mu muryango avukamo kuko umuryango w’aho Se umubyara avuka i Kibirira ku Muhororo, abicanyi barawurimbuye.
Umuryango wa Nyina wari utuye i Nyanza nawo abicanyi barawurimbuye.
Yasigaye wenyine mu muryango avukamo, ariko ashima ko yabyaye kandi ko abana be baziga, bazagira icyizere cyo kubaho, ubwicanyi butazongera kubakorerwa.
Agira ati: “Jenoside ntiyarangiye, yahagaritswe n’Inkotanyi. Ntitwarokotse kuko twabasabye imbabazi ngo bunamure icumu […] Inkotanyi ni ubuzima.”



Amafoto: Butare James